Month: <span>November 2016</span>

Minisitiri w’Uburezi yasabye igenzura ry’ibyo ‘Umwalimu SACCO’ yagezweho mu myaka

Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo. Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha […]Irambuye

Rayon Sports yatsinze Bugesera, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 16 itarinjizwa igitego na kimwe mu mikino itandatu. Uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona wa ‘Azam Rwanda Premier League’ wari witabiriwe n’abantu benshi bari bakubise buzuye stade ya Kigali. Wari umukino ugaragaramo ubuhanga […]Irambuye

2018: MINIRENA ivuga ko 30% by’ubuso bw’ubutaka buzaba buteyeho amashyamba

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga isabukuru y’ibiti ku nshuro ya 41 mu Rwanda hanatangizwa igihembwe cyo gutera ibiti, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bazirikana akamaro k’amashyamba, avuga ko mu mwaka wa 2018, amashyamba azaba ateye kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda. Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta wagarutse […]Irambuye

Gacuriro: ‘Women Foundation’ yafashije imiryango 50 y’abatishoboye

Binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa Thanksgiving, umuryango ‘Women Foundation Ministries’, kuri uyu wa 25 Ugushyingo, uyu muryango wafashije imiryango 50 y’abatishoboye yo mu murenge wa Gacuriro mu karere ka Gasabo. Uyu muryango uyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera, ukoze iki gikorwa ku nshuro ya 10 aho muri uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Thanks […]Irambuye

Kamonyi: Gutunganya  igishanga cya Mukunguli bigeze kuri 35%. Ngo hasigaye

Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%. Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza […]Irambuye

Cuba: Fidel Castro waharaniye impinduramatwara yitabye Imana

Fidel Castro wabaye Perezida wa Cuba akaba ari umwe mu barambye cyane ku butegetsi ndetse afatwa nk’umuyobozi wakomeye cyane yitabye Imana  ku myaka 90 y’amavuko. Murumuna we yasigiye ubutegetsi, Raul Castro ni we watangaje urupfu rwe kuri televeiziyo y’igihugu. Fidel Castro yahiritse ubutegetsi mu 1959, atangiza impinduramatwara ishingiye ku Bukominisiti. Castro yahanganye cyane na America […]Irambuye

Episode 51: Djalia muri koma CHUK kubera amagambo ya James….

Guys buriya  hari  ugutembera bisanzwe kugira ngo amasaha yicume bya bindi by’abasore n’inkumi, hari no gutembera  kwa kundi kw’aba Papa bamwe na bamwe  baba bashaka kugera mu rugo abana baryamye, kuri njyewe rero impamvu nabyitaga gukata, nuko nagendaga nta kerekezo, nyine nabona  ahari  ikoni ngakata!, numvaga wenda byibuze nahura n’imodoka yapfuye, burya ubuzima bugira aho […]Irambuye

Ihohoterwa ntiryacika abarikorerwa batabigizemo uruhare – Min Nyirasafari

Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye

en_USEnglish