Digiqole ad

Episode 51: Djalia muri koma CHUK kubera amagambo ya James….

 Episode 51: Djalia muri koma CHUK kubera amagambo ya James….

Guys buriya  hari  ugutembera bisanzwe kugira ngo amasaha yicume bya bindi by’abasore n’inkumi, hari no gutembera  kwa kundi kw’aba Papa bamwe na bamwe  baba bashaka kugera mu rugo abana baryamye, kuri njyewe rero impamvu nabyitaga gukata, nuko nagendaga nta kerekezo, nyine nabona  ahari  ikoni ngakata!, numvaga wenda byibuze nahura n’imodoka yapfuye, burya ubuzima bugira aho bwerekeza umuntu mu gihe nyacyo!

Nkiri ku ishuri numvaga ko kuba naragize amahirwe yo kwiga, no kubaho biri mu biganza byanjye ariko aho bibera ibindi, muri icyo gihe kubaka sinabitecyerezaga kandi aribyo nize ra, ahubwo numvaga gukanika aribyo nzi kuko ariho naboneye  umuryango wa mbere uhindura  amateka yanjye nyuma  yo kuva  ku ishuri!! ,

Ubwo koko natangiye kugenda hirya no hino nshaka aho nabona ikinyabiziga cyakwamye ngo ntange umusada!  uwo munsi nakase umugi wose burinda bwira nta nkuru, ndataha ariko amaguru  namwe murabyumva yari yatse!, ubwo nkigera aho nitaga mu rugo nsanga Ghetto yanjye ikinguye , mpita menya ko ari James kuko niwe wari ufite urundi rufunguzo, ndinjira nsanga James yirambitse ku buriri ndamusuhuza !

James-” Bite  My Brother!”

Njyewe-” Bro n’agatogo kabisa!”

James-“  eeeeeh, byagenze gute ko mbona wacotse bya nyabyo Bro?!

Njyewe-” Bro, noneho ibyanjye mbikubwiye wakumirwa!”

James-” nabiketse kare nongeye gusoma  ya message wampaye n’ijoro, mbitecyerezaho cyane, nguhamagaye numva telephone ntiriho mpita nkeka akantu!”

Njyewe-” wahora niki  Bro, Mignone noneho yanyirukanye nabi!”

James-” ngo Mignone  yakwirukanye!??”

Njyewe-“  ibyo byo byabaye izuba rirasira kigali yose!”

James-“  Bro, ubwo se yakwirukanye avuga gute?”

Njyewe-” nyine urabizi ukuntu byaraye bigenze,nabaye  nkigerayo……………….. byose James naramubwiye  nta na kimwe nibagiwe!”

James-” aaaaaah my Bro, uriya mukobwa usibye ko atanatecyereza n’ubusanzwe ubanza ari injiji! yashatse kukwereka ko agufite mu biganza akurekuye wagwa? ariko aribeshya  agati kateretswe n’Imana ntigahungabana!”

Njyewe-“  Bro, nyine ubu nongeye gukata umuhanda urabizi ko kwicara byananiye! niyo mpamvu nyine ubona nananiwe bya nyabyo n’umuriro muri telephone nawo ukanshiriraho!”

James-” Pole saana Bro, hano nari nkuzaniye akantu !”,

ubwo James yakoze muri envelope akuramo aka vin !

James-” kano ni ako Djalia yanzaniye ku kazi, urabizi sinakanywa njyenyine ncuze impanga yanjye ntazavaho mbyibuha njyenyine kandi uhari!”

Njyewe-” thank you my Bro!”

ubwo twarebye uko tubigenza dutangira kugasoma tuniganirira na za blague , tukiri aho telephone ya James iba irasonnye arayifata akanda Yes ashyira loudspeakers !

James-” hello!”

We-“  yes  Hello!, ni uwitwa  James tuvugana!?

James-“  yego niwe!”

We-” so, uzi  umukobwa witwa  Djalia?!”

James- “yego ndamuzi!”

We-” ndi Papa we, mbonye numero yawe muri telephone y’umukobwa wanjye! Kandi yituye hasi mukanya ajya muri coma! yaba ari wowe umaze kumuvugisha!?”

James-” eeeeeh!!, ngo Djalia yituye hasi mukanya!???”

Papa Djalia-“  yes, ari muri coma hari uruhare wabigizemo?!”

James-” oya weee!, Djalia twabonanye kare, kuva twabonana sinigeze nongera kuvugana nawe! ubu se koko bigenze gute!??

Papa Djalia-” ok, ubwo reka tujye kwa Muganga ariko umenye ko niba ari umukunzi wawe niba ari iki cyawe ameze nabi, bityo rero niba hari uruhare wabigizemo uraza kubibazwa!”

Call end!

Ubwo James yakubise Telephone hasi ahaguruka yiruka,  vuba vuba uko yakabaye ishati naje niruka inyuma ye nyimuzaniye, tumanuka yambara tugera ku muhanda!,

Yoooo, ikikubwira urukundo nyarwo ruhangayika ku buryo bukomeye umuntu aba adashobora gusobanura!, James yuriye moto ati mungeze CHUK ubwo moto ifatiraho nanjye ndayomeka umutima urangarura mba mpamagaye numero ya Fille, ngize amahirwe ayitaba vuba!,

Njyewe-” Fille bite?”

Fille-” wapi sha, Djalia ameze nabi!”

Njyewe-” none se ubu muri hehe ??”

Fille- “ turi Kacyiru  hano ku bitaro!”

Njyewe-” ok turaje!”

Call end!

Ubwo nahise mbwira umumotari ngo ashyiremo vitesses eshatu icya rimwe dufate ba James! Nawe aranyumvira  azishyiriramo icyarimwe tuba tubagezeho mbwira umumotari wari utwaye James aho tugiye dukatira hafi twerekeza Kacyiru burya ahari ibyago haza ibindi, twageze mu nzira dusanga embouteillages mu muhanda!, James mbona asimbutse moto atangira kwiruka n’amaguru nanjye mba ndayisimbutse mwiruka inyuma twongeye kubona za moto zari zidutwaye zitugezeho twikubitaho dukomeza urugendo bidatinze twageze aho Fille yari yambwiye tuvaho twishyura moto ako kanya tubona Fille adusanze aho!

James-“Fiii, cherie arihe? ameza ate? yabaye iki? mbwira!”

ubwo Fille yabuze icyo asubiza muri ibyo byose ahita avuga,

Fille-“sha aracyasinziriye!”

James-” namubona se basi byonyine!?”

Fille-“  oyaaaaa, ari kumwe n’abaganga nibo bari kumwitaho!”

Njyewe-” Fiii, none se basi ntago yari asanzwe arwaye!?”

Fille-“  wapi sha, nyine ubundi ukuntu byagenze, yari ari kuri telephone  hanyuma hashize akanya numva ibintu birikubise, njyewe nari ndi mu gikoni niruka njya kureba! ngeze yo nsanga Djalia yaguye ndetse yarangije no kujya muri coma! ubwo twahise duhamagara Papa Djalia aza yihuta tugerageza kumwongera umwuka! Papa Djalia mu gufata Telephone  areba numero bavuganye uyu munsi abona mo izawe n’izindi ebyiri tutamenye! sha nyuma yaho rero nibwo twamuzanye hano!”

James-“ariko koko Mana kuki wemeye ko ibi biba!”

Ubwo James birumvikana byabaye ibindi, burya urukundo rutihishira ntirutinya amaso y’abantu ahubwo rubahamiriza ko rwitwa urukundo, ubwo mu maso y’abantu ako kanya James ibitonyanga by’amarira bimumanukaho, bwa mbere mu maso  yanjye mbona James mu gahinda !

ubwo James nakomeje kumwihanganisha mukomeza, hashize akanya ndamubwira!

Njyewe-” Bro, ndeba ninjye Eddy your Brother from Mother and Father, igihe cyo kurira reka tukirenge ndashaka ko wihangana nk’umugabo! iyo ibihe nkibi bije niho ubutwari bugaragarira! yego kurira biraruhura ariko bituma icyizere cyo kwihangana kigabanyuka! ahari agahinda hasimbuze icyizere wumve ko Djalia wawe amera neza kandi ibuka ko agukunda!”

Ubwo James sinamenye aho amarira yagiye twahise tumanuka twinjira mu bitaro turakomeza tugera aho Fille yatweretse ko Djalia ari, aribwo twasuhuje bwa mbere Papa Djalia ngerageza kumubwira bya bindi by’uko Djalia twiganye nibindi! gusa ntiyatubajije niba muri twe  harimo James!.

ubwo amasaha yakomeje kwicuma tugitegereje, ariko abaganga banga gusohoka dutangira guhangayika, aho twari turi nta wavugaga usibye kwitsa imitima gusa! ubwo nka saa tanu za n’ijoro nibwo abaganga basohotse twese turahaguruka ubundi umwe muri bo aba aravuze! ,

We-” nimwe muri kumwe n’uriya  mwana w’Umukobwa!?”

Ubwo Papa Djalia birumvikana niwe wasubije!

Papa Djalia-” yego muga bimeze gute se?”

Muganga-” ok, umwana wanyu yagize choc ku bwonko ishobora kuba yatewe n’amagambo yabwiwe yamunaniye kuba yayacyira, iryo niryo suzuma rya mbere twakoze, nizereko amakuru mwaduhaye ariyo!”

Papa Djalia-”   rwose amakuru twabahaye niyo!, none se icyizere cyo kuva muri coma vuba kirahari?

Muganga- ” kirahari rwose!, twagerageje kumwitaho uko dushoboye nziko aza kumererwa neza! Icyo mwakora ni ukumuba hafi hagira impinduka iza, mukihutira kutubwira!”

Ubwo twese twarikirije abaganga baragenda turinjira mu gukubita amaso ku ma pompe yari ari ku Mukobwa mwiza Djalia twese imbamutima zirazamuka!, ubwo James yaramwegereye n’agahinda amfukama impande y’igitanda amufata ikiganza amuha kiss ahagana inyuma y’ikiganza yubika umutwe ku buriri, amasaha akomeza kwicuma turindiriye!,

ubwo Papa Djalia yahise atubwira! ,

Papa Djalia-” ubwo ngize Imana mukaba muhari, rero reka nsimbuke ndebe uko barumuna be twasize mu nzu bonyine nta kibazo bafite ubundi ngaruke, nihagira igihinduka mwihutire kumenyesha!”

Ubwo twarikirije Papa Djalia acaho agitirimuka gato twese dutuje twumva ijwi rivuga bucye cyane rya Djalia ngo “James, James kuki umbabarije umutima bigeze aha?…………………………….

31 Comments

  • yoooh Djalia se abaye iki kandi?

  • Ndabatanze

  • Ngahore nigiki James yabwiye Djalia?

  • ahubwo se Mana koko Jemes yamubwiye wiki cyamubabarije umutima?

  • Mana we uyumwana abayiki koko nakire nahubundi James yakwiyahuraweeee

  • Ntawundi urikoze ni Mignone too!

  • Yo nibikise kandi mwana wumukobwa
    James akugize ate

  • Ndabatanze

  • Mana wee james niki wabwiye Djalia bigatuma ajya muri coma koko ndakubaza kdi unsubizee.

  • MANAWE ESE UBWO KOKO NI JAMES WAMUHAMAGAYE CG NUNDI TURATEGEREJE DUFASHE AMATSIKO ARATWISHE

  • None se Jamus yabwiye iki Djalia?!

  • Se ubu koko amagambo Jams yabwiye Djalia atumye agwa muri koma koko nayahe.uwavuze ngo urukundo ni ukurindagira kubwonko ntiyabeshye pe..abagikeneye kujya kurubuga rwa whatsap rwincuti ziyi nkuru hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi kuri 0782848247.abampaye ubutumwa bwabo bakaba bataribona kurubuga bajye bohereza ubundi kuko hari abagiye bibeshya ninero nazishyira kuri whatsap zikanga

  • Nanjye mbaye mubambere

  • Ubu se Papa Djalia namenya ko koko James ari we wamutereye umwana kugwa muri coma, biragenda bite? Yewe, tubitege amaso pe!!

  • Ubu se koko cya James kibi nibiki kibwiye undi mwana koko????

  • James se yamubwiye iki koko

  • Yebaba weee!!! James yavuze iki se kandi??? Turagowe

  • Ayayayayay

  • Ayiiiiiiii,mukomere Eddy

  • Nge ndakeka ko hari uwiyitiriye izina rya James akabwira Djalia amagambo mabi…

  • Nanjye ndatekereza ko hari umuntu wiyise James akabwira amagambo mabi Djalia.Reka dutegereze turebe

  • Ese ko amezi abaye menshi Soso yaje gukora ubukwe?

  • Mana wee ni ukuri nanjye ndabona atari James wabikoze kuko na we byamutunguye ntazi ibyo ari byo, ahubwo reka turebe Umuntu wabagiriye ishyari bigeze aha. Eddy komera ubuzima bwawe Imana irabuzi kuko uyubaha nawe ukiyubaha.

  • Amatsiko weeeeee, gusa mubigaragara si Jems wamuhamagaye pe hashobora kuba harumuntu wiyitiriye Jems akamubwira amagambo mabi, Eddy we niyihangane kuko yabaye intwari ibyiza birimbere.

  • Nuwahamagaye beshyera james

  • Umutwe winkuru ati “djalia mubitaro chuk” kandi munkuru hakatwereka ko ari mubitaro bya polisi kacyiru, mujye mukosora neza.

  • Amatsiko weeee muduhe utundi shahu

  • Yebaba weeeee, ko mwaturangaranye byabagendekeye gute amaso yaheze kuri internet, bibaye 19h45 mu Rwanda ntacyo muratubwira kandi mwamaze kutumenyereza buri munsi

  • Nanjye kuva bwacya amaso yaheze hano k’umuseke, mugire vuba nibura tumenye uko Djalia ameze.

  • Umuseke ubu koko mwadukoze ibiki?twategereje amaso yaheze mukirere ubu indi Episode irihe koko mwe mwaduteye amatsiko ubundi murigendera

  • Ese mwabaye mahoro? Cyangwa murashaka ko inshti za Eddy na James zose zijya muri Koma!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish