Month: <span>October 2016</span>

Turifuza ko 40% by’umusaruro w’ubukerarugendo uturuka mu Banyarwanda – Belise

Ku itariki 01 Ukwakira, Ubuyobozi bw’Ishami ry’ubukerarugendo mu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere “RDB” bwatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bise “Tembera u Rwanda”, bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura igihugu cyabo dore ko uyu munsi bakiri bacye cyane. RDB itangaza ko kugeza ubu, imibare ya RDB igaragaza ko mu basura Parike y’Akagera Abanyarwanda ni 61%, naho mu basura Parike ya […]Irambuye

Bugesera: Abanduza Umujyi wa Nyamata baburiwe ko bazahanwa

Kuri uyu wa Gatandatu 01/10/2016, Ubwo hatangizwaga Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu Ntara y’Iburasirazuba iki gikorwa cyanajyanye no gutangiza ubukangirambaga ku isuku hagamijwe gukangurira abatuye iyi ntara kugira umuco w’isuku mu ngo, ku mubiri, ku nzu z’ubucuruzi n’ahandi. Guverineri w’Intara y’Urasirazuba, Uwamariya Odette wifatanyije n’Abaturage ba Bugesera muri iki gikorwa, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri […]Irambuye

Breaking: Gatsibo umupolisi yarashe bagenzi be 4 umwe arapfa

Gatsibo/Ngarama – Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, kuri station ya Police ya Ngarama umupolisi yarashe bagenzi be bane umwe arapfa abandi babiri barakomereka, umugenzi we na we ahita amurasa aramukomeretsa, Polisi iracyari gukora iperereza. Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Umuseke yemeje aya makuru, avuga ko hataramenyekana […]Irambuye

Burundi, Rwanda & DRCongo: Abaturiye imipaka ngo hakenewe ibiganiro mu

Abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,u Burundi n’u Rwanda basanzwe bakorera ingendo muri ibi bihugu, bavuga ko umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere ugirwamo uruhare na bamwe mu bayobozi baba bashaka kwikubira, bagasaba ko hajya habaho ibiganiro kugira ngo aka karere […]Irambuye

Huye: Ubumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa si amagambo- Hon Makuza

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa  01 Ukwakira, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye abaturage bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ko Ubumwe n’Ubwiyunge bitarangirira mu magambo ahubwo ko bijyana n’ibikorwa. Muri ibi biganiro byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda, Hon Bernard Makuza wari wifatanyije nabo muri iki gikorwa, yibukije […]Irambuye

Gicumbi: Busingye ngo ikiciro cya mbere/Ubudehe nta Munyarwanda ukwiye kukibamo

*Guverineri Bosenibamwe we yabasabye kutaganya bagasebya Intara ikungahaye… Kuri uyu wa 01 Ukwakira, mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi habaye Igikorwa cyo Gutangiza Igihembwe A cy’ Ihinga, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’imboni y’aka karere, Johnston Busingye yasabye abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe muri karere guharanira kukivamo. Ati “ Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe ni […]Irambuye

Nyamasheke: Rwiyemezamirimo yabambuye 1 500 000 Frw none yarahunze

*Ngo yahawe amafaranga yose akajya ababeshya ko atarishyurwa… Abaturage 17 bakoze ibikorwa byo kubaka ishuri ribanza rya E.P Gasanane riherereye mu  Kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke  bavuga ko imyaka igiye kuba ibiri rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ry’iyi mirimo bakoraga abambuye miliyoni imwe n’ibihumbi 500 none yarahunze. Aba baturage bambuwe, […]Irambuye

Musanze/Remera: Abarema isoko rya Nyirabisekuru barasaba ko ryubakirwa

Kwimura isoko rya Nyirabisekuru ntibivugwaho rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi, abaturage basaba ko ryubakirwa, ubuyobozi bwa Musanze bwo bukavuga ko buzafasha abahatuye kubona agasoko mu gihe aho hantu hari Centre y’ubucuruzi ikomeye. Muhawenimana Musa, umwe mu badodera inkweto mu isoko rya Nyirabisekuru, twamusanze yikinze mu mutaka kubera imvura yagwaga. Uyu muturage avuga ko ngo yatangiye gukorera […]Irambuye

Kamonyi: Abahinzi barasaba imashini zo guhinga, ubuyobozi ngo ntibwazibonera buri

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’igihembwe cya mbere cy’ihinga, bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Kibuza mu Karere Kamonyi bavuze ko kudahingisha imashini biri mu bituma batabona umusaruro uhagije. Ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko butabonera buri muhinzi imashini ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe kugira bazikodeshe biboroheye. Ibikorwa byo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, cyahuriranye n’icyumweru cyahariwe  […]Irambuye

en_USEnglish