Digiqole ad

Musanze/Remera: Abarema isoko rya Nyirabisekuru barasaba ko ryubakirwa

 Musanze/Remera: Abarema isoko rya Nyirabisekuru barasaba ko ryubakirwa

Isoko ryabo ngo ryubakiye bajya basora batinuba

Kwimura isoko rya Nyirabisekuru ntibivugwaho rumwe hagati y’abaturage n’ubuyobozi, abaturage basaba ko ryubakirwa, ubuyobozi bwa Musanze bwo bukavuga ko buzafasha abahatuye kubona agasoko mu gihe aho hantu hari Centre y’ubucuruzi ikomeye.

Isoko ryabo ngo ryubakiye bajya basora batinuba
Isoko ryabo ngo ryubakiye bajya basora batinuba

Muhawenimana Musa, umwe mu badodera inkweto mu isoko rya Nyirabisekuru, twamusanze yikinze mu mutaka kubera imvura yagwaga.

Uyu muturage avuga ko ngo yatangiye gukorera kuri icyo kibuga kera kiriho isoko kera. Avuga ko iryo soko rirema ku wa kane no ku wa kabiri, rikaremwa n’abaturuka ahantu hatandukanye nko muri Cyeru, Cyabingo, Rugarama na Kigombe ya Musanze.

Muri iri soko ngo ibirari byarahenze, kuko byaguraga Frw 300 ariko nyuma y’aho imvura yari imaze kugwa biryaramanutse bigera ku frw 250. Igitebo cy’ibijumba ngo kigurwa hagati y’amafaranga 1500 na 2000, ariko na byo ngo bishobora kumanura igiciro bitewe n’uko imvura yaguye.

Muhawenimana avuga ko kuba isoko ryabo ritubakiwe ari imbogamizi kuko ngo isoko ribari hafi rya Mukinga rirema ku wa gatanu, ku wa gatatu no ku wa mbere, ariko ngo n’ubwo ryubakiye ntiritanga umusaruro nk’uwo babona mu isoko ry’iwabo.

Avuga ko hari n’irindi soko ryo kwa Bazira ngo barimo bubaka ariko na ryo ngo riri kure y’iryo ryabo, bagasaba ko iryo soko ryabo ryubakirwa.

Ati “Twumva ko n’iri ngiri twaryubakirwa, tukarirema neza rikajyamo n’umuriro w’amashanyarazi, ibikorwa byacu bikagenda neza, ni uko tubishaka.”

Muri aka gace kandi ngo nta mashanyarazi aragera mu ngo nyinshi, ngo hari na gahunda bigeze kumva ko Perezida Paul Kagame azageza amashanyarazi mu ngo zabo ariko ngo baracyategereje.

Baturiye ikiyaga cya Ruhondo na Burera ariko ngo amazi yaho ni makeya, usanga uwagiye kuvoma atonda umurongo akagera mu rugo ku isaha atari yateganyije nk’uko bivugwa na Muhawenimana Musa uhatuye.

Twahirwa Doroteya ucururiza muri iryo soko riremera mu muhanda, we avuga ko bumvise ko bashaka kuryimura rikajyanwa ahitwa mu Kadehero, agasaba ko rigumye aho risanzwe ribera rikubakirwa byabafasha.

Avuga ko abaturuka Gakenke, abo muri Cyabingo n’abo mu Murera barema iryo soko ryabo bityo ngo kurijyana mu Kadehero byaba ari ukurishyira ibutamoso.

Serubura Raphael utuye mu kagari ka Kamisave mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, avuga ko yavutse asanga isoko rya Nyirabisekuru riremera aho. Kuba baryimura bakarijyana ahandi ngo ntabwo babishaka.

Ngo iri soko riremwa n’abantu benshi baturuka ahantu hatandukanye, ku buryo hazamo n’abava muri Uganda.

Ati “Iri soko kuryimura hano byadutera ubukene.”

Undi mugore ucururiza muri iryo soko, avuga ko hari isoko bubatse ahitwa kuri Mukinga, iryo ryabo bariha umunsi umwe rizajya riremeraho, ariko ngo kubera ko iryo ryubatswe ibutamoso, byarananiranye ko rikomera bituma isoko ryabo bongera kuriha iminsi ibiri mu cyumweru kubera ko ari impuzamahanga.

Ati “Abantu baraza bagahurira muri iri soko, imvura yagwa ikabanyagira, ibyabo bikangirika, bikanyanyagirika, ariko ryubakiye na Remera yacu igatera imbere mbese abantu bose bagakorera mu iterambere badakomeje kurambika ibyo kurya hasi, badakomeje kunyagirwa, abafite imyambaro bari gucuruza biranyagirwa bakabura uko babyanura, ibishyimbo bigatemba kubera ukuntu batanditse hasi.”

Avuga ko igihe iryo soko ryaba ryubakiye abantu babasha gucuruza igihe kinini ugereranyije n’igihe bacuruzaga, kandi ngo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyaza gusoresha kikabona amafaranga, kuko ngo hari igihe basora kandi batacuruje kubera imvura.

Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko ibikorwa remezo bigomba kujya aho bikenewe ndetse ngo bacyumva ko isoko ryimuriwe kure, inama njyanama y’umurenge wa Remera yahisemo ko hakubakwa agasoko kugira ngo abaturage batajya kure.

Yabwiye Umuseke ko ingengo y’imari yo kubaka iryo soko iteganyijwe mu mwaka utaha. Mu gihe ubuyobozi bwita isoko rizubakwa agasoko ko gufasha abaturage, abatuye Remera bo bifuza isoko rinini ryubakiye rijyanye n’umubare w’abaturage barirema, dore ko baba baturutse ahantu hatandukanye.

Musa umaze igihe acururiza mu isoko rya Nyirabisekuru mu mvura ni uko yikinga mu mutaka
Musa umaze igihe acururiza mu isoko rya Nyirabisekuru mu mvura ni uko yikinga mu mutaka
Ku munsi wisoko ibyo biti ni byo abacuruzi bashyiraho imyenda hasi bakaba ariho batandika ibindi
Ku munsi wisoko ibyo biti ni byo abacuruzi bashyiraho imyenda hasi bakaba ariho batandika ibindi
Ibyo bacuruza biba biri hasi imvura yagwa bikangirika abarema isoko bakanyagirwa
Ibyo bacuruza biba biri hasi imvura yagwa bikangirika abarema isoko bakanyagirwa
Nyirabisekuru-ni-Centre-isa-nikomeye-yegereye-ibiro-byUmurenge-wa-Remera-hari-ikigo-cyAbihayimana-Positi-yAbapolisi-haba-na-Banki-Polulaire-bigatuma-kuhara-isoko-byahasubiza-inyuma
Nyirabisekuru-ni-Centre-isa-nikomeye-yegereye-ibiro-byUmurenge-wa-Remera-hari-ikigo-cyAbihayimana-Positi-yAbapolisi-haba-na-Banki-Polulaire-bigatuma-kuhara-isoko-byahasubiza-inyuma

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Birababaje cyane kubona iri soko rya kera Ubuyobozi butaryitaho ngo ryubakirwe abaturage bareke kujya banyagirwa igihe bariremye. Amasoko ya Mukinga n’iryo kwa Bazira aje vuba aha, none niyo bubakiye hanyuma irya Nyirabisekuro rya kera bararyihorera kandi nyamara ariryo rizamo abantu bavuye ahantu hanyuranye.

    Rwose Abayobozi b’umurenge wa Remera n’abo ku Karere ka Musanze bari bakwiye kwicara hamwe bagakemura iki kibazo, isoko rikubakwa.

Comments are closed.

en_USEnglish