Digiqole ad

Breaking: Gatsibo umupolisi yarashe bagenzi be 4 umwe arapfa

 Breaking: Gatsibo umupolisi yarashe bagenzi be 4 umwe arapfa

Gatsibo/Ngarama – Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, kuri station ya Police ya Ngarama umupolisi yarashe bagenzi be bane umwe arapfa abandi babiri barakomereka, umugenzi we na we ahita amurasa aramukomeretsa, Polisi iracyari gukora iperereza.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa yagiranye n’Umuseke yemeje aya makuru, avuga ko hataramenyekana impamvu uyu mupolisi yarashe bagenzi be.

ACP Twahirwa yadutangarije ko umupolisi ufite ipeti ribanza muri Polisi (Constable) yarasiye bagenzi be mu kigo, ngo mu bo yarashe bose bari ku rwego rumwe.

Yavuze ko yarashe bagenzi be batatu, umwe ahita apfa abandi bajyanwa kwa mu ganga. Gusa ngo uyu mupolisi na we yahise araswa nawe arakomereka ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama.

Ati “Bagenzi babonaga asa n’udakomeye mu mutwe, na bo baramurasa ari muri abo batatu bakomeretse, iperereza ryatangiye. Kubera ko tugitangira iperereza nta bwo twajya muri details.”

Kuba abaturage baba bagize ubwoba, ACP Twahirwa yabwiye Umuseke ko ibyo byabereye mu kigo cy’abapolisi, ku buryo abantu bumvise amasasu gusa, ngo ntawahungabanye.

Amakuru atugeraho aravuga ko uwarashe bagenzi be yitwa Didier Niwemfura, akaba yarashe Eric Ngayaberura (wahise apfa) n’abakomeretse aribo Jean Bosco, Shadrack Simbayobewe, Innocent Dusabe na Alliance Nyirazaninka.

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • niba ntamuturage wabigizemo ingaruka ubwo naho gushima imana kbs ubwo dutegereje ibizwva mu iperereza icyo kintu cyo kwivugana abant kdi babarizwa mu mutekeno kireze cyane

  • Birababaje

  • Kuki abantu benshi bakomeza kumva ko kwica ari ibisanzwe, bakabikora ku manywa y’ihangu,umunsi ku wundi, nk’aho ari wo muti wo gucyemura amakimbirane. Nta munsi w’ubusa hatavuzwe inkuru y’ubwicanyi.

    • Wibuke ko muri sosiyete urimo ubanyemo n’abantu biciwe ababo bakaba basigaye ari bonyine, ukaba ubanamo n’abantu bishe abandi kuva 1990, ukaba ubanamo n’abantu bahereye 1990 barwana intambara hose mu biyaga bigari kuva za Luwero, Burundi, ugaca Kagitumba kugera i Kitona, Brazzaville, Centre Afrique…

      None wowe wibwira ko igihugu cyabayemo intambara na genocide cyaba paradizo mu myaka 26 gusa ? oya bizafata igihe kinini, ni ukuba wihanganye, igihugu kizagenda kiba cyiza uko buri wese agenda ashyiraho umuganda wo kubaka amahoro n’ubworoherane cyane cyane aho utuye!

  • ariko se umugwagasi w’ubwicanyi wateye urwanda yaturutse he koko?abapolice bashinzwe kubikumira nabo barabikora?IMANA yakire uwapfuye ariko iyo ngirwa mupolice nikira izahanwe bibere n’abandi urugero.

  • Niba abapolisi barasana hazacura iki ku baturage aba bashinzwe guha umutekano?! ibi ministeri ibashinzwe ikwiye kubitecyerezaho birambuye.

  • Izi disikuru z’abayobozi biriza mu kanwa kwica kandi hari abantu benshi bazi gukoresha imbunda mu Rwanda, ni ibintu biri mu ngaruka z’intambara nizi disikuru zihora ahongaho.

  • Uriya mupolisi warashe bagenzi be ubanza yabikoze arimo kurota ko bari baje gusenya KIGALI CONVENTION CENTER akabarasa agira ngo ashyire mubikorwa disikuru iherutse kuhavugirwa! Ngizo ingaruka z’amadisikuru akangurira abafite imbunda kurasa kumanywa y’ihangu! Inkubisi y’amazirantoki irayitarukiriza. Ibi ni ingaruka ziri kugaruka kuri bimwe tudasiba kwingingira police ko ikwiye kumva ko ubuzima buhenze butagombye kwamburwa umuntu uko umutunze imbunda. Si ngabo nabo batangiye kubwamburana?! Bongererwe amahugurwa yo kumvishwa ko ubuzima bw’ikiremwamuntu ari ruzirwa ruziririzwa bashinzwe kububungabunga badashinzwe kubuvutsa abandi banihereyeho.

    • ariko wagiye ubanza gushungura ibyo wandika?ubwo Discour yavugiwe muri convetion center uyizanye ute?
      nta rugo rubura ikigoryi,ibyo ntibyagatumye uhurutura ibyo bigambo byose!

    • @terance: niba nta kindi gitekerezo wifitemo uretse guhuragura ibigambo jya wicecekera!

    • this is irelevant Tera,nimugakore judgement mutari kuri field.sorry for your self

  • Twihanganishije umuryango wabuze uwabo.

  • MUKOMEZE MURASANE .

  • Abantu bagomba kumenya kwihanganira abandi. Ntabwo igisubizo k’ibibazo ari kwicana.Ndabona isomo rya mbetre ari kwihanganira ko byibura abantu batagomba gutekereza kimwe. None se n’utihanganira ko umuntu avuga ibyo utekereza, bizagenda bite ni bigera mu mbunda no kwicana.Ijambo ngo ni nk’igikona, iyo risohotse ntuba ukiritangiriye.Twerekane ibikorwa tuve mu magambo.

  • Twihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe ba Nyakwigendera ndetse n’abakomeretse. Hagati aho ariko sinabura kuvuka ko iki ari igikorwa cy’ubugwari n’ubwo iperereza ritararangira.Yego ibyabaye birababaje; ariko na none nta gikuba cyacitse. Erega tujye twibuka ko nta muryango ubura ikigoryi. Ibindi reka tubiharire inzego ziri gukora iperereza kuri icyo gikorwa.

  • Ahaaa, reka tubone dutangiye kumererwa neza mu gihugu kyacu, nk’aho twagisigasiye dutangire twisenyere ibyo twagezeho! Police Hagan wit it gushyiraho gahunda yo gukurikirana buried muntu wese ugiye guhabwa imbunda buri munsi Nina ari muri temp normal nago ubundi ibihe birahinduka ashobora kubyuka atameze neza agakora ibintu bitari byitezwe

    • uvuga ngo ubanza yarotaga kobarashe convention center yarebye mumutima we mwagiye muvuga ibyomwakoreye ugorora ngingo isyiwe uwakumpa nawe ngonkwereke wankoziyibibiwe ariwowe

  • mwese ndabagaye

Comments are closed.

en_USEnglish