Digiqole ad

Kamonyi: Abahinzi barasaba imashini zo guhinga, ubuyobozi ngo ntibwazibonera buri wese

 Kamonyi: Abahinzi barasaba imashini zo guhinga, ubuyobozi ngo ntibwazibonera buri wese

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’igihembwe cya mbere cy’ihinga, bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Kibuza mu Karere Kamonyi bavuze ko kudahingisha imashini biri mu bituma batabona umusaruro uhagije. Ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko butabonera buri muhinzi imashini ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe kugira bazikodeshe biboroheye.

Ngo guhingisha isuka birabavuna bagatakaza ingufu nyinshi zidahwanye n'umusaruro bakuramo
Ngo guhingisha isuka birabavuna bagatakaza ingufu nyinshi zidahwanye n’umusaruro bakuramo

Ibikorwa byo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, cyahuriranye n’icyumweru cyahariwe  ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kamonyi.

Muri iki gikorwa, abaturage n’inzego z’akarere bifatanyije mu gikorwa cy’umuganda wo gutunganya igishanga cyo mu Kibuza  giherereye mu murenge wa Gacurabwenge  muri aka karere.

Bamwe mu baturage bibumbiye muri Koperative KABUYAKI bavuga ko  guhinga mu buryo bwa gakondo bakoresha amaboko bibabangamiye kuko bidatanga umusaruro udahagije kandi batakaje imbaraga nyinshi.

Aba baturage barimo abahinga ibihingwa bikunda kwera muri aka gace nk’ibishyimbo n’imboga, bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona imashini zifashishwa mu buhinzi bakaagura umusaruro wabo.

Mukakalisa Pélagie  umwe mu bahinzi, atanga urugero avuga ko iyo ashatse guhinga imboga mu  bihe by’impeshyi bitamworohera kuko bimusaba gukoresha ingufu nyinshi bikamutera umunaniro ntabashe kugira akandi karimo akora kandi hari indi mirimo myinshi iba imutegereje

Ati « Tumaze igihe dusaba Ubuyobozi bwacu ko bwadufasha bukaduha imashini zihinga mu buryo bwa kijyambere ariko nta gisubizo baraduha.»

Uwizeyimana Zainabu uyobora iyi Koperative ya KABUYAKI, avuga ko iyo baza kuba bafite izo mashini zihinga bari kongera ubuso bahingaho dore ko kuri ubu igishanga gifite ubuso bwa hegitari   zigera kuri 50, ariko bakaba barabashije guhinga izigera kuri 30 gusa.

Ati « Dufite impungenge z’uko n’aho tutabasha guhinga abo twatikanyije bashobora kudutwara igice cy’ubwo butaka tudakoreraho.»

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, avuga ko aba baturage basaba ibisa nk’ibitoroheye akarere kuko nta bushobozi gafite bwo kugurira imashini abahinzi bose.

Gusa avuga ko barimo kubashishikariza  kwishyira hamwe bakaba bajya bazihingisha bazikodesheje kuko ari bwo buryo bworoshye bwo kuzibona ndetse ko bitanahenze.

Ati « Gukodesha imashini imwe birahendutse kuko batanga ibihumbi 50 ku munsi, iyo bose bayahuje usanga buri muhinzi yatanze macye.»

Usibye ikibazo cyo kudakoresha imashini zihinga, aba bahinzi bavuga ko bafite n’ikibazo cyo kutabasha kuhirira imyaka yabo mu gihe cy’izuba bigatuma nta musaruro babona mu gihe cy’impeshyi.

Iki gishanga aba bahinzi bahingamo, gikunze kweramo imyaka itandukanye irimo ibishyimbo, imboga n’ibigori.

Ngo barahinga ariko umubyizi ntugwira, ngo ariko babonye imashini bahinga igishanga cyose
Ngo barahinga ariko umubyizi ntugwira, ngo ariko babonye imashini bahinga igishanga cyose
Hon MUHONGAYIRE Jacqueline (ibumoso) yifatanije n'abahinzi mu gutangiza igihembwe A
Hon MUHONGAYIRE Jacqueline (ibumoso) yifatanije n’abahinzi mu gutangiza igihembwe A
Inzego z'ubuyobozi zifatanyije n'aba bahinzi, gusa zibabwira ko buri muhinzi atahabwa imashini
Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’aba bahinzi, gusa zibabwira ko buri muhinzi atahabwa imashini

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/ Kamonyi

en_USEnglish