Digiqole ad

Rutsiro: Abana batatu bavukana bakubiswe n’Inkuba bahita bitaba Imana

 Rutsiro: Abana batatu bavukana bakubiswe n’Inkuba bahita bitaba Imana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu kagari ka Kageyo, mu murenge wa Mukura ho muri karere ka Rutsiro, inkuba yaraye ikubise abana batatu bo mu rugo rumwe bahita bitaba Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence avuga ko ku muroba wo kuri uyu wa Gatanu, imvura yaguye umwanya munini ugera ku masaaha abiri, yaranzwe no gukubitamo inkuba nyinshi.

Avuga ko mu saaha ya Kumi n’ebyeri zirengaho iminota micye ari bwo aba bana bava inda imwe bakubiswe n’inkuba bagahita bitaba Imana. ati ” Bari bugamye iwabo mu nzu.”

Aba bana bakubiswe n’inkuba, barimo uwavutse mu ri 2002, undi yavutse muri 2006 mu gihe umuto muri bo yavutse muri 2010. Bavuka kuri Mudacumura Anastase.

Nyuma yo gukubitwa n’Inkuba, imibiri y’aba bana yahise ijya gupimirwa mu kigo Nderabuzima cya Mukura. Meya ati ” Ibitaro bya Murunda byohereje abaganga kugira ngo bakore Autopsy (Ibizamini byo gupima icyahitanye umuntu) kugira ngo batagora ababyeyi babo kuko i Murunda ari kure.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko akarere kwohereje intumwa ijya gufata mu mugongo uyu muryango wabuze abana bawo no kwifatanya mu gikorwa cyo kubasezeraho bwa nyuma.

Avuga ko kuva imvura yatangira kugwa muri Kanama, muri aka karere imaze guhitana abantu batanu barimo n’aba bana batatu bavukana n’abandi babiri iherutse gukubitira mu mugezi.

Avuga kandi ko kuva ku italiki ya 14 Kanama, uretse kuba Inkuba zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage muri aka karere gakunze kwibasirwa n’inkuba, hari n’amatungo amaze guhitanwa na zo  arimo inka enye, ingurube n’andi matungo magufi.

Uyu muyobozi usaba Leta kugira ubufasha bwihariye muri aka karere, avuga ko ubuyobozi bw’akarere budahwema gukangurira abagatuye kwitwararika mu bihe by’imvura.

Ati ” Tubabwira kutajya munsi y’ibiti, ariko iyo itahamukubitiye imusanga mu nzu y’iwabo, Ariko tubashishikariza kutajya mu mazi mu bihe by’imvura.”

Avuga ko n’ubwo bitoroshye kwirinda inkuba ariko nibura babashije kugezwaho imirindankuba myinshi bizera ko hari icyahinduka.

UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • Imana yakire abo bamalaika bayo mu bwami bwayo kd yihanganishye cyane ababyeyi b’aba bana ndetse n’umuryango wose muri ini bihe by’agahinda katagira uko kavugwa. Ariko Leta (MINISTERE Y’IBIZA) ifatikanyije n’Akarere nibarebe icyakorwa , uburyo bya byuma birinda inkuba Paratonnerre byakwirakwizwa kuri iyo misozi ihanamye ya Rutsiro, kuko bini munshinganoi zayo kurinda abanyagihugu.

  • abo babyeyi nukuri ubuyobozi, nabaturage bababe hafi kuko birakome kubyumva no kubyihanganira pe! gusa Imana yonyine ibabe hafi

  • iyi nkuru irababaje cyane Imana ibakire mubayo,kdi yite kuri uyu muryango ubabaje muri aya makuba

  • Mana tabara Umuryango wawe.
    Abo Bana Ubakire Mubawe

  • Umuryango wihangane kandi abaturanyi n’ubuyobozi bubabe hafi cyane kuko bitoroshye kubyakira. Ariko njye ntabwo numva ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ugira ati:”Tubabwira kutajya munsi y’ibiti, ariko iyo itahamukubitiye imusanga mu nzu y’iwabo, Ariko tubashishikariza kutajya mu mazi mu bihe by’imvura.” None niba badashobora kujya munzu bajyahe? Cyangwa ni umunyamakuru wanditse nabi???

  • Birababaje;ariko abahanga bazakore ubushakashatsi ku kibazo k’inkuba muri kariya Karere ka Rutsiro kuko ntibyumvikana.Kuki Rutsiro gusa ariho inkuba yibasira gusa?Jye ndumva iki kibazo cyagombye kwitabwaho ku rwego rwo hejuru,(rw’igihugu),hakarebwa impamvu kariya gace kegereye i Kivu kibasirwa n’inkuba zihitana ubuzima bwa benshi.Iyo mpamvu nimara kuboneka,kuzirwanya bizaba bishoboka.Niba ari iyo mirinda-nkuba ikenewe ku bwinshi kandi ifite ubushobozi,igashyirwa henshi hashoboka,cyane cyane ahibasirwa n’inkuba kurusha ahandi.Nukuri iki kibazo gikwiye kwitabwaho ku rwego rw’igihugu kuko iyo imvura iguye uri muri biriya bice,wumva ari wowe utahiwe;si wowe ubona ihise.Nihanganishije umuryango wabuze abawo.

Comments are closed.

en_USEnglish