Digiqole ad

Bugesera: Abanduza Umujyi wa Nyamata baburiwe ko bazahanwa

 Bugesera: Abanduza Umujyi wa Nyamata baburiwe ko bazahanwa

Bashyize pubelles mu mugi wa Nyamata bihita biba ihame mu Ntara yose

Kuri uyu wa Gatandatu 01/10/2016, Ubwo hatangizwaga Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu Ntara y’Iburasirazuba iki gikorwa cyanajyanye no gutangiza ubukangirambaga ku isuku hagamijwe gukangurira abatuye iyi ntara kugira umuco w’isuku mu ngo, ku mubiri, ku nzu z’ubucuruzi n’ahandi.

Bashyize pubelles mu mugi wa Nyamata bihita biba ihame mu Ntara yose
Bashyize pubelles mu mugi wa Nyamata bihita biba ihame mu Ntara yose

Guverineri w’Intara y’Urasirazuba, Uwamariya Odette wifatanyije n’Abaturage ba Bugesera muri iki gikorwa, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba babanje gushyiraho ahantu hagenewe kujugunywa imyanda mu mujyi wa Nyamata, ndetse basaba abaturage kwifashisha aho hantu mu gusukura uyu mujyi.

Uwamariya avuga ko izi Pubelles zizashyirwa hose muri iyi Ntara y’Uburasirazuba ariko kandi ngo hari n’ibihano biteganyirijwe abazajya bafatirwa mu kujugunya imyanda aho babonye.

Ati “Ntituzakomeza kujya twihanganira abadashaka isuku. Bene nk’abo tuzajya tubahana kuko hari ibihano biteganyijwe.”

Abayobozi kandi bifatanyije n’Abaturage mu muganda bakoreye Umukecuru Nyirarudodo Virginie w’imyaka 73.

Uyu mukecuru bigaragara ko imbaraga zigenda ziba nke, muri Jenoside yiciwe umuryango.

Abaturage bamuhaye umubyizi bamuhingira amasinde ye ndetse banamuterera imbuto ku butaka  bwe bugera hafi hegitari enye (4Ha), bamufasha gushaburira urutoki ndetse banamwubakira urugo.

Nyirarudodo yashimye iki gikorwa cyamukorewe kuko kuri we nta mbaraga zo kuhahinga yari afite.

Mu ijwi ririmo ikiniga ati “Ibyo mwankoreye birandenze sinabona icyo mvuga, ndashimira ubuyobozi bwiza bwantekereje kandi munshimirire na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko aho ngeze mukesha byinshi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba yashimye intambwe akarere ka Bugesera kagezeho mu bumwe n’ubwiyunge abasaba gukomeza guharanira gusenyera umugozi umwe bityo iterambere rikagera kuri buri wese.

Ati “Intambwe mugezeho ni nziza niyo gushimirwa, gusa haracyari urugendo rurerure murasabwa gushyiramo ingufu mugakomeza kwiteza imbere mwihangira imirimo.”

Aka Karere ka Bugesera ni ko gafite igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge cy’umwaka ushize wa 2015.

Imidigudu ibiri yo muri aka Karere (Umudugudu wa Mayange na Rweru) izwi ku izina ry’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge kubera uburyo abiciwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babashije guhana imbabazi, bagahuzwa bakaba barabaye inshuti binyuze mu bumwe n’ubwiyunge ndetse banatuye hamwe.

Kuri ubu barifashishwa mu gufasha abandi Banyarwanda n’abanyamahanga muri iyi nzira.

Itariki ya 01 Ukwakira ifite amateka akomeye mu Rwanda ni yo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho ndetse ifatwa nk’itangira ry’urugendo rwo gusubiza agaciro Ubunyarwada no gusana ubumwe bw’Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge iragira iti “Dukomere kugihango dufitanye n’u Rwanda turushaho gusigasira ibyagezweho”.

Abayobozi n'abaturage ba Bugesera bagiye mumurima wa Nyirarudodo bamuha akabyizi
Abayobozi n’abaturage ba Bugesera bagiye mumurima wa Nyirarudodo bamuha akabyizi
Abayobpzi bagiye gusura umukecuru utishoboye witwa Nyirarudodo
Abayobpzi bagiye gusura umukecuru utishoboye witwa Nyirarudodo
Guverineri Uwamariya yavuze ko iki cyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge kigomba kujyana n'isuku mu ntara yose
Guverineri Uwamariya yavuze ko iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kigomba kujyana n’isuku mu ntara yose
Abaturage ba Bugesera basabwe kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo
Abaturage ba Bugesera basabwe kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Dasso ibonye akazi ahubwo nanjye ejo nzinjiramo.

Comments are closed.

en_USEnglish