Digiqole ad

Gicumbi: Busingye ngo ikiciro cya mbere/Ubudehe nta Munyarwanda ukwiye kukibamo

 Gicumbi: Busingye ngo ikiciro cya mbere/Ubudehe nta Munyarwanda ukwiye kukibamo

*Guverineri Bosenibamwe we yabasabye kutaganya bagasebya Intara ikungahaye…

Kuri uyu wa 01 Ukwakira, mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi habaye Igikorwa cyo Gutangiza Igihembwe A cy’ Ihinga, Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’imboni y’aka karere, Johnston Busingye yasabye abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe muri karere guharanira kukivamo. Ati “ Ikiciro cya mbere cy’Ubudehe ni icy’Abanyamahanga si icy’Abanyarwanda.”

Min Busingye yabasabye ko ikiciro cya mbere cy'ubudehe bagiharira abanyamahanga
Min Busingye yabasabye ko ikiciro cya mbere cy’ubudehe bagiharira abanyamahanga

Minisitiri Busingye wari waje kwifatanya n’aba baturage biganjemo abatunzwe n’ubuhinzi, yabasabye guhinga mu buryo bwa kijyambere bagahuza ubutaka kugira ngo bazamure imibereho yabo.

Iyi ntumwa nkuru ya Leta inabereye imboni abaturage bo muri aka karere, yabasabye gukora cyane kugira ngo abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bakivemo bityo ntibakomeze kugira ibyo bafashwamo na Leta ahubwo na bo bagafasha abandi.

Min Busingye wabwiraga aba baturage ko iyo babonye umusaruro utubutse utaba ari uw’aka karere gusa ahubwo ko uba ari uw’igihugu, yababwiye ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho ateze amaramuko mu gufashwa na Leta.

Yagarutse ku mibereho ya Kera, aho yababwiye ko mu gihe cyo hambere hari abaturage bakoraga ubuhinzi kandi bagatunga n’abandi benshi

Abasaba kuva mu mubare w’abafashwa na Leta, yagize ati “ Turabarwanaho kubuvamo ariko uruhare runini ni mwe muzarugira.

Min Busingye wavugaga ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana bwo gukorera mu gihugu cyabo kandi abenshi mu batuye muri aka karere bafite ubutaka bwo guhingamo, yababwiye ko  nta Munyarwanda ufite aya mahirwe ukwiye kuguma mu kiciro cyo gufashwa na Leta.

ati ” Nta Muyarwanda twifuza ko yakomeza kuguma mu kiciro cya mbere cy’ Ubudehe kuko ntabyandikiwe ahubwo mubiharire  Abanyamahanga.”

Abatuye mu murenge wa Ruvune bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu buhinzi bwabo, basabye ko igishanga cya Nyamuragira gitunganywa neza.

Aba biganjemo abakora ubuhinzi, basabye ko bakwegerezwa Imbuto n’Ifumbire kuko hari igihe bitinda kubageraho bigatuma Ubuhinzi bwabo budindira.

Umuyobozi w’ Intara y’ Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime  yasabye aba baturage gukorera ku mihigo. Ati “Igihembwe  cy’itangira ry’Ubuhinzi buri wese agomba kugira Imihigo ihindura ubuzima bwe.”

Guverineri Bosenibamwe, yasabye aba baturage gukora cyane bakiteza imbere kugira ngo batazakomeza hatazagira abakomeza kubaho bahanze amaso imfashanyo kandi aka karere kabo kazwiho kwera (imyaka). Ati “ Nimuganya muzagayisha akarere kanyu.”

Yasabye aba bahinzi gutegura imirima yabo ku buryo imvura nigwa ari nyinshi bazahita bashoka mu mirima bagatera imyaka.

Bosenibamwe wasabaga aba baturage guhuza ubutaka, yagize ati “ Kandi mukoreshe Ifumbire ku bwinshi, igihugu giteze amaso Intara y’ Amajyaruguru kuko ari ho hazaboneka Imvura nyinshi mu minsi iri imbere  kurusha Ahandi.”

Guverineri Bosenibamwe yemereye aba baturage ko Imbuto ihari, aboneraho kunenga abaturage batiyandikishije ku rutonde rwa gahunda ya ‘Twigire Muhinzi’ kuko ari bo batuma Ifumbire n’ Imbuto biba bicye bitewe no kutamenya abaturage babikeneye.

Min Busingye yifatanyije n'aba baturage gutera ibigori
Min Busingye yifatanyije n’aba baturage gutera ibigori
Gverineri Bosenibamwe yabasabye gushoka imirima bagatera kugira ngo bivane mu bukene
Gverineri Bosenibamwe yabasabye gushoka imirima bagatera kugira ngo bivane mu bukene
Mu izina ry'abaturage aramushimira kuba yaje kwifatanya nabo bagatera imbuto y'ibigori
Mu izina ry’abaturage aramushimira kuba yaje kwifatanya nabo bagatera imbuto y’ibigori
Mbere yo kuganira n'abaturage babanje kuruhuka
Mbere yo kuganira n’abaturage babanje kuruhuka
Basabwe kutabarirwa mu kiciro cya mbere cy'ubudehe kandi bafite imirima
Basabwe kutabarirwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bafite imirima
Nyuma yo kuganira bacinye umudiho w'ikinimba
Nyuma yo kuganira, bacinye umudiho w’ikinimba

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

10 Comments

  • Icyo mbakundira muzi kutwishongoraho iyo mumaze guhaga.

  • nibyo rwose.Bose nimukomeze mubaterure mubashyira mu cya 4 maze ndore ko hari usigara mu cya mbere. Erega nyakubahwa ntawanga uko abaye.ikiza ni ukwemera uko ureshya uharanira kujya ejuru nk’abandi.

  • Ariko mbabaze minisitiri w’ubutabera yivanga mu buhinzi ate ??,nako ndabona yaje guhinga ibigoli dawe ya !but munsobanurire !!

    • Buri muyobozi wese: ba minsters, deputes, kugera no ku bayobozi b’ibigo bya leta burya buri wese agira akarere bashinzwe, akagakurikirana, akamaneya ibibazo byako; Ni muri urwo rwego ero Businge yagiye hariya i Rutsiro na Makuza akajya i Huye.

      Do not worry rero, wowe gusa ujye ukurikira uko abagutegeka uburyo bagutegekamo, bizagufasha no kumva icyerekezo igihugu cyawe bacyerekezamo niba ari cyiza cg kibi.

  • Oya ministeri y’ubutabera iza mu y’ubuhinzi gute ???

  • ariko ubazanza ikinyarwanda kigira amagambo macye! umuntu bamwita imboni y’abandi gute? rwose hashakwe andi magambo yakoreshwa! naho se nyakubahwa Minister ugira ngo hari uwanze kubaho neza! mwakoze kwifatanya n’abo mureberera gusa ntubigarukire aho gusa!

  • Isi izashira hakiriho abakene, kuko tuvuze ngo nta mukene uzaho mu rwanda twaba duhinyuye IMANA.Ministre iyo ahaze agira ngo abandi ntibashonje!!! Ese ko ahembwa iritubutse azi ko hari nudahembwa na 300/jours kubera kubura aho yayakorera? OOOOOOOOOOOOO ARANTANGAJE PE!!

  • GUTEKINIKA IBYICIRO

  • Mu Rwanda ndabona bikomeje kwicanga.

  • Ubundi Businjyi ibyavuga ni nk’ibyu umusazi. Mwibuke avuga ko ntawe ushobora gutsinda urubanza yarezemo Leta, byitwa iki?

Comments are closed.

en_USEnglish