Nyamasheke: Rwiyemezamirimo yabambuye 1 500 000 Frw none yarahunze
*Ngo yahawe amafaranga yose akajya ababeshya ko atarishyurwa…
Abaturage 17 bakoze ibikorwa byo kubaka ishuri ribanza rya E.P Gasanane riherereye mu Kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko imyaka igiye kuba ibiri rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ry’iyi mirimo bakoraga abambuye miliyoni imwe n’ibihumbi 500 none yarahunze.
Aba baturage bambuwe, bavuga ko nyuma y’umwaka umwe batangiye imirimo, uwitwa Mukeshimana Froncois Xavier wari watsindiye isoko ryo kubakisha iri shuri yakomeje kubabeshya ko atarishyurwa.
Umwe muri aba baturage bambuwe witwa Mutabazi Aloys avuga ko bamaze umwaka urenga bajya kwishyuza ku biro by’umurenge wa Rangiro iri shuri ryubatsemo ariko ubuyobozi bukababwira ko ikibazo cyabo cyagejejwe ku bagomba kugikemura.
Ati ” Naremeye nkajya nkora urugendo rwa Kilometero 15 buri munsi ngo ndebe ko abana banjye bakwiga ndetse nanjye ngo mbone ka mutuelle none dore imyaka ibiri igiye kwihirika nta na macye twishyuwe.”
Uyu muturage uvuga ko niba Rwiyemezamirimo yaraburiwe irenge Leta idakwiye guterera agati mu ryinyo, akavuga ko batumva ukuntu batakaza imbaraga mu bikorwa nk’ibi bya Leta ariko bakabaho nabi kandi baratakaje imbaraga zabo mu bikorwa byayo.
Mugenzi we Mukamana Ana wagarutse kuri Rwiyemezamirimo bavuga yamaze igihe kinini ababeshyabeshya, avuga ko n’ubwo bakoraga batishyurwa ariko batigeze bacika intege kuko bari bizeye ko igihe cyose bazishyurwa.
Ati “Yaratubeshyaga ngo umurenge nturamuha amafaranga akatwemeza uburyo atarahembwa ngo ni dukomeze dukore, njye nakoze amezi 5, nawe ibaze buri munsi ntaha nkeneye kurya no kugaburira abana.”
Akomeza avuga ko ibi byamuteranyije n’abo mu muryango we. Ati “ Ubu umugabo azi ko naba narayajyanye mu bindi, badufashe baduhe amafaranga yacu kuko natwe turababaye.”
Nsabimana Jean Wilson Ushinzwe uburezi muri uyu murenge wa Rangiro, avuga ko amakosa yo kutishyura aba baturage yabaye, gusa akavuga ko atabazwa ubuyobozi .
Avuga ko abatanze isoko ari bo bashobora kuba baragize uburangare kuko amafaranga yari yashyizwe kuri Konti y’ikigo ariko ntibakurikirane ku yageze ku bo yari agenewe.
Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bwatunguwe no kumva amajwi y’abaturage bataka ko batishyuwe kandi amafaranga yaratanzwe, akavuga ko ikibazo cyabo bamaze kukigeza kuri police kugira ngo uyu rwiyemezamirimo wari wahawe isoko akurikiranwe.
Hari abavuga ko uyu rwiyemezamirimo Mukeshimana Francois Xavier yahunze akava I Rusizi akigira mu mugi wa Kigali ariko ntawemeza agace yaba aherereyemo.
Aya mashuri yubatswe n’aba baturage bataka kwamburwa, yagombaga kwigirwamo mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 gusa ntibyakunze ariko ubu muri uyu mwaka wa 2016-2017 ari gukoreshwa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW