Digiqole ad

Turifuza ko 40% by’umusaruro w’ubukerarugendo uturuka mu Banyarwanda – Belise Kariza

 Turifuza ko 40% by’umusaruro w’ubukerarugendo uturuka mu Banyarwanda – Belise Kariza

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza

Ku itariki 01 Ukwakira, Ubuyobozi bw’Ishami ry’ubukerarugendo mu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere “RDB” bwatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bise “Tembera u Rwanda”, bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura igihugu cyabo dore ko uyu munsi bakiri bacye cyane.

Iriba inka za Nyagakecuru riherereye ku bisi bya Huye, ni kimwe mu bisigisigi by'amateka ya Nyagakekuru wayoboye iki gice cy'Ubungwe mu myaka ya 1600.
Iriba inka za Nyagakecuru riherereye ku bisi bya Huye, ni kimwe mu bisigisigi by’amateka ya Nyagakekuru wayoboye iki gice cy’Ubungwe mu myaka ya 1600.

RDB itangaza ko kugeza ubu, imibare ya RDB igaragaza ko mu basura Parike y’Akagera Abanyarwanda ni 61%, naho mu basura Parike ya Nyungwe Abanyarwanda ni 37%, mu gihe mu Abanyarwanda ari 14% gusa basura Parike y’Ibirunga ari nayo yinjiza amafaranga menshi. Ugereranyije, Abanyarwanda basura izo Parike ni 37% gusa.

Mu mwaka wa 2015, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda amafaranga arenga miliyoni 316 z’amadolari ya Amerika, gusa ngo uruhare rw’Abanyarwanda ni ruto cyane.

Iyi niyo mpamvu, RDB yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu yise “Tembera u Rwanda”, bugamije kureshya Abakerarugendo b’Abanyarwanda, kugira ngo nabo basure ibice nyaburanga by’igihugu cyabo.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, abvakozi ba RDB n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye bakoze urugendo rw’iminsi ibiri, basura ibice nyaburanga bishingiye ku mateka, umuco n’umurage w’u Rwanda biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Gusa, bibanda cyane ku hantu nyaburanga hadasurwa cyane hari muri iki gice bise “Umuhora w’umurage n’amateka (heritage corridor)”.

Kuri uyu muhora uhasanga ibice bimwe na bimwe bitaritabwaho, nko ku Rucuncu i Muhanga hafite amateka akomeye, ku Ijuru rya Kamonyi ryatuye Umwami Yuhi Mazimpaka, i Shyira hatuwe n’Umugabekazi Kankazi, Ibisi bya Huye byatuweho na Nyagakecuru, inzu ndangamurage zinyuranye, n’ahandi.

Ubukangurambaga bwa "Tembera u Rwanda" buzamara amezi atatu.
Ubukangurambaga bwa “Tembera u Rwanda” buzamara amezi atatu.

Nyuma yo kuzamuka umusozi wa Huye ufite ubutumburuke bugera ku bihumbi bitatu, ku gasongero kawo hazwi nko ‘Ku bisi bya Huye’, ndetse akabwirwa amateka ya y’umugore Benginzage bitaga ‘Nyagakecuru’ wayoboye aka gace mu myaka 400 ishize, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rufite amateka menshi abantu batazi kandi ari meza.

Ati “Twifuje guhera ubu bukangurambaga ku bucyerarugendo bushingiye ku muco, n’amateka kuko twibaza ko aricyo kintu dufite gitandukanye n’ibindi bihugu. Urebye twagitangiye ubwacu turi kumwe n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu rwego rw’ubukerarugendo kugira ngo tumenye ibyiza by’u Rwanda natwe ubwacu.”

Belise Kariza avuga ko mu gutangiza ubu bukangurambaga bifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare runini mu mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.

Ati “Kugeza ubu imibare (abakerarugendo b’Abanyarwanda) iri kugenda izamuka ugereranyije n’indi myaka, ariko turifuza ko izamuka kurushaho,… mu bindi bihugu usanga ‘domestic tourism’ ikora cyane.”

Yongeraho ati “Muri rusange dufite intego yo kuzamura amafaranga aturuka mu bukerarugendo buri mwaka ho 25%, ntabwo twabigeraho dushingiye gusa ku bakerarugendo b’abanyamahanga.

N’Abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare, icyifuzo cyacu ni uko byaba 60% (abanyamahanga) kuri 40% (abanyarwanda),…kugera uyu munsi biri hasi cyane. Ngereranyije bigeze nko muri 20%.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza avuga ko bashaka kuzamura ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu.
Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza

Ubu bukangurambaga kandi ngo buzanafasha kugaragaza ibice nyaburanga by’u Rwanda ahanini bititabwaho cyane, ndetse n’icyakorwa kugira ngo nabyo bitezwe imbere.

Ushaka gusura bene ibi bice nyaburanga wakwegera ibigo bifasha abakerarugendo cyangwa ukegera RDB mu ishami ry’ubucuruzi na reservation.

Soma inkuru: Ushobora gutembera umuhora w’Amateka ‘Kamonyi-Muhanga-Ruhango-Huye’ ku bihumbi 30.

Belise Kariza n'abo bari kumwe bahabwa amabwiriza mbere yo kuzamuka umusozi wa Huye, ngo bajye gusura urugo rwa Nyagakekuru wayoboye ubwami bw'Ubungwe.
Belise Kariza n’abo bari kumwe bahabwa amabwiriza mbere yo kuzamuka umusozi wa Huye, ngo bajye gusura urugo rwa Nyagakekuru wayoboye ubwami bw’Ubungwe.
Kuzamuka uyu musozi n'ubwo waba ugiye kureba amateka ya Nyagakecuru, bituma unakora Siporo.
Kuzamuka uyu musozi n’ubwo waba ugiye kureba amateka ya Nyagakecuru, bituma unakora Siporo.
Mu ishyamba riri hejuru ku bisi bya Huye, ari naho Nyagakecuru yari atuye mu myaka igera kuri 400 ishize.
Mu ishyamba riri hejuru ku bisi bya Huye, ari naho Nyagakecuru yari atuye mu myaka igera kuri 400 ishize.
Urugo rwa Nyagakecuru wayoboraga ubwami bw'Ubungwe rwari ruzengurutswe n'ibitovu n'inzoka, bituma ingabo z'umwami Ruganzu Ndori Ibisumizi zizanirwa kumutera kuko hari ku musozi uhanamye cyane kandi hari n'ubwirizi.
Urugo rwa Nyagakecuru wayoboraga ubwami bw’Ubungwe rwari ruzengurutswe n’ibitovu n’inzoka, bituma ingabo z’umwami Ruganzu Ndori Ibisumizi zizanirwa kumutera kuko hari ku musozi uhanamye cyane kandi hari n’ubwirizi.
Kugira ngo atsinde Nyagakecuru, Umwami Ruganzu Ndori yoroje Nyagakecuru ihene nyinshi zirya bya bitovu, inzoka yabaga muri iyi myobo ibura aho yihisha zita Nyagakecuru, Ibisumizi bya Ruganzu biraza biramutsinda, biramwica.
Kugira ngo atsinde Nyagakecuru, Umwami Ruganzu Ndori yoroje Nyagakecuru ihene nyinshi zirya bya bitovu, inzoka yabaga muri iyi myobo ibura aho yihisha zita Nyagakecuru, Ibisumizi bya Ruganzu biraza biramutsinda, biramwica.
Uhagaze ku bushorishori bw'ibisi bya Huye uba ureba imisozi myiza ya Huye munsi yawe.
Uhagaze ku bushorishori bw’ibisi bya Huye uba ureba imisozi myiza ya Huye munsi yawe.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nibyiza cyane ariko byaba byiza umuntu amenye izo Raybandi zigura mu manyarwanda.Kugirango Mwarimu uhembwa ibihumbi 50 amenye ukuntu yajya muriyo gahunda nziza.

    • Ni ushaka wiyahure ! Uyu Belise Kaliza nubwo ari umwana mutoya cyane, ariko ni wo mu bisubizo. Ashinzwe ubukerarugendo muri RDB, ahembwa ***** frw ku kwezi, akagira n’imodoka Let ayamukuriyeho 50% by’umusoro, agahabwa **** frw yo kuyikoresha, kuyigurira essence no kwishyura inguzanyo yayo…Buriya ubwo yagiye hariya i Huye arabarirwa nibura Frw **** kandi n’iyo modoka ye bayishyure ibilometero akoze.

      None wowe wumva koko umwana nk’uyu mwiza gutya, ufite frw kandi ukiri muto ari gute yareka kugura Raybans zo gukanga abatebo nkamwe ? Igihugu kiratera imbere, uvane itiku aho cg wimanike !

      • wamweretse uko bimanika wihereyeho se!

  • Amapfa aratuma abantu basuhukira Uganda….uti Tourism…are you kidding me? When will you wake up to reality and understand our priorities?

    • Mwabonye iturufu y’amapfa. Bakubwiye ko hari umuntu n’umwe wari wapfa azize ayo mapfa ko Leta itanga ibiribwa ku bahuye n’izuba. Ubuse noneho ko imvura yaguye muraza kuririma iki?

  • @salomon,urakoze kubwira uwo munajuwa turabizi ko BELIZE ari umukobwa wa Cyirille imbere ya Ecole Belge nta mpamvu yo kuza kubyamamaza.

Comments are closed.

en_USEnglish