i Kigali, John Kerry yafashije kugera ku masezerano akomeye mu kurengera ikirere
Ibihugu 150 byo ku isi byari biteraniye i Kigali, mu nama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal yo kurengera ikirere, byabashije kumvikana ku masezerano akomeye mu kugabanya imyuka ikomoka ku bikoresho bikonjesha n’ibitanga umuyaga, izwi nka “HFCs”, mu rwego rwo kurinda ikirere guhumana.
Iyi myuka yitwa Hydroflurocarbons (HFCs) ikoreshwa cyane muri firigo, mu byuma bitanga umwuka (air conditioners) n’ibyitwa aerosol sprays.
Intumwa z’ibihugu bitanduka zari ziteraniye i Kigali, zemeranyijwe kugira icyo bikora ku masezerano ya Montreal, muri Canada (Montreal Protocol) aho ibihugu bikize byiyemeje kugabanya iyi myuka ya HFC guhera mu 2019.
Aya masezerano ariko hari abayanenga ko ashobora kutazagira impinduka igaragara ageraho nk’uko byitezwe.
Aya masezerano ari mu nzira eshatu. Umunyamabanga wa Leta muri America, John Kerry, wafashije ko aya masezerano agerwaho nyuma y’inama nyinshi yagiranye n’abatandukanye i Kigali, yavuze ko ari intsinzi ikomeye ku Isi.
Yatangarije BBC ati “Ni intambwe nini cyane itewe, igiye gukemura bimwe mu byo ibihugu byari bikeneye, ariko araduha amahirwe yo kugabanya ubushyuhe bw’Isi, hafi ho ½ cya degree y’ubushyuhe.”
Aya masezerano y’i Kigali yahaye ibihugu uburyo butandukanye bwo kugera ku ntego zo kugabanya imyuka ya HFCs.
Ibihugu bikize cyane by’i Burayi na America n’ibindi bikomeye bizatangira kugabanya iyi myuka ya HFCs mu myaka mike iri imbere, ku buryo bizagabanyaho nibura 10% mu mwaka wa 2019.
Ibihugu bitera imbere nk’U Bushinwa n’ibihugu byo muri America y’Epfo, n’ibirwa byiyemeje kuzagabanya iyi myuka ya HFCs mu mwaka wa 2024.
Ibindi bihugu bitera imbere nk’U Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq n’ibindi byo mu Kigobe cy’Abarabu, byiyemeje kuzatangira kugabanya iyi myuka guhera muri 2028.
U Bushinwa, igihugu cya mbere ku Isi gisohora imyuka ya HFCs mu kirere, ntikiteguye gutangira kuyigabanya cyangwa kugabanya kuyikoresha nibura mbere ya 2029.
U Buhinde bwo buzatangira kureba uko bwagabanya iyi myuka ho 10% muri 2032.
Durwood Zaelke wo mu kigo Institute for Government and Sustainable Development (IGSD), yavuze ko aya masezerano ari “Bidasubirwaho ari umunsi w’amateka”.
Ati “Twaje i Kigali twihaye intego yo kugabanya nibura ½ cya degree ku bushuhe bw’Isi, nibura tuhavanye 90% kuri izi mpinduka ibihugu byiyemeje.”
John Kerry wageze i Kigali ku wa kane w’iki cyumweru nimugoroba, yaraye yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro.
UM– USEKE.RW
3 Comments
ibi nububanyi bwiza hagati yimibano yibihugu
Isi yose guteranira i Rwanda mu gushakira hamwe ikibazo cyugarije umubumbe wacu! I am peoud to be Rwandan kabisa!
Intambara yubutita nyamara yagarautse.Reba ukuntu Nkurunziza yigize akaraha kajyahe..iyaba arikera tuba twarapize umujing ariko ubu turaribwaribwa gusa ntacyo twarenzaho kandi bwacya ywageze Bujumbura.
Comments are closed.