Digiqole ad

Episode ya 21: Eddy na Soso ko urugwiro rugeze aho binjira mu buriri bwa Soso, barahava amahoro?

 Episode ya 21: Eddy na Soso ko urugwiro rugeze aho binjira mu buriri bwa Soso, barahava amahoro?

Episode 21 ……James – “Nta kibazo reka nze murebere imyenda yo kurarana mujyane ni aho mu gitondo!”

Ubwo twese twarasetse bya hatari ubundi Sosos ahita ahaguruka asezera James, nanjye ubwo  nari ngiye guherekeza. Nahise njya inyuma y’uwo mwana w’umukobwa sinari nanabonye n’uko ateye mu bice by’inyuma bigize umubiri we! Nk’umusore uwo ni we mwanya nari  mbonye neza ko Imana izi kurema ndetse ko itandukanya umugabo n’umugore !

Twaratambutse arakingura turasohoka tugeze hanze twegekaho dusanga imvura ikigwa bukeya.

Jyewe – Sinakubwiye ko wihuse kweli! Waretse tukaba twisubiriye mu nzu tukaba twiganirira? Humura niyanga guhita urarara nta kibazo!

Soso – “Hahhhhhh, ariko Mana we! Ngo nkarara??  Wapi sha sindakura!”

Njyewe – Uuuuh, ubwo gukura ushatse kuvuga ni ukuhe se, Soso?

Soso – “Nyine ndacyari umwana! Kurarana n’abahungu barambujije!”

Ubwo Soso yahise yicara ku kabaraza ateye umugongo hanze, birumvikana ko yandebaga, nanjye mpagarara imbere ye ngo ubwo yanze kugaruka mu nzu, yewe ngo kuko mvuze kurara!

Jyewe – None se kuki bakubujije buriya ni bibi?

Soso – “Eeeeh, ni bibi maze!”

Jyewe – Eeeeh, nanjye buriya sinzajya ndara ahantu niba ari bibi!!

Soso – “Wowe se  ko uri umuhungu! Keretse ku mukobwa nibyo bibi naho wowe nta kibazo!”

Njyewe – Noneho ninza iwawe nta bintu byo kwirushya ntaha!?

Soso – “Hahhhhh, wapi utazakubagana Mama akazagukubita!”

Njyewe – Eeeeh, njye nkiri muto nakubaganye cyane kabisa, nkeka ko nabisize ibwana, ubu sinakubagana nabikora neza!

Soso – “Eeeeh! Eddy, ukora ibiki? Kandi ndagukubita!!”

Ubwo Soso yahise anyikubitisha agashyi, na njye mpita mfata ukuboko mbona inzira yo kumwegera !

Soso – “Rahira ko utaryama nabi Eddy!??”

Jyewe – Eeeeeh, jye nzi kuryama neza bya hatari!! Sinjya nandika kane mu buriri cyakoze turi kumwe umunani twawandika!

Soso – “Hahhhhh, wenda umunsi umwe bizaba ntawamenya!”

Njyewe – Ntiwumva se, ahubwo kabisa umvunnye amaguru! Sinabikubwiye ko uri umwana mwiza ariko!

Ubwo Soso yarongeye anyikubitisha agashyi, dutangira gukina bya bindi byo gushyushya ibiganza! Aba ari we ubanza, ako kanya aba arakubise mba ndamukwepye birumvikana ni jye wari utahiwe. Si nzi ukuntu namukubise ntabishaka mba ndamubabaje!

Ahiti ankurura anyubikaho umutwe ntangira kumusaba imbabazi mubwira ko ntabishakaga ari ko akanga kuvuga hashize akanya aba yubuye bya byiso bye byiza binini by’umweru mbona asa n’uwarakaye!

Soso – “Uuuuhh, Eddy uri umwana mubi! Ese ubwo ubikoreye iki?”

Jyewe – Soso kabisa mbabarira na njye si jye! Urumva nakubabaza mbishaka!?

Soso – “Wabishakaga kuva na kare nabibonye!”

Jyewe – Oya rata sinakubabaza, si byo!? Ngaho cira hano dukubite cya Eddy!

Ubwo Soso kwirakaza byaramunaniye araturika araseka arongera ari calma na none!

Soso – “Ngaho niba utabishakaga mperekeza dore imvura iragabanutse!”

Jyewe – Ok, niba ari cyo gihano rwose umbwire naguheke ariko wongere umwenyure! Si byo Soso mwiza!?

Soso – “Hahhhhhhh, ariko Eddy uzi ko ntawakurakarira ngo abishobore, naringiye kukubabarira ariko urambeshye!”

Jyewe – Nkubeshye gute se soso?

Soso – “Ngo ndi Soso mwiza!?”

Jyewe –  Yooooh, I’m sorry, kubera ko ntongeyeho cyane se? Ok reka nikosore noneho uhite umbabarira, si byo Soso Mwiza cyane!

Ubwo Soso yahise ahaguruka aho yari yicaye kukabaraza jye wari umuhagaze imbere nsa numwegereye ahita amfata amakora y’agapira ka lacoste nari nambaye aranyegera neza  kubera ko namusumbaga yasaga nk’aho andebera hejuru cyane, na njye nsa n’uwunamyemo, nkareba neza ya maso nari nakunze!

Soso – “Eddy, uzi ko ari wowe umbwiye bwa mbere ko ndi mwiza!?”

Jyewe – Sure?

Soso – “Yup!”

Jyewe – Nshimye ko twebwe wenda uba watwihishe, abo mwigana bose se bapfuye amaso!?

Soso – “Hahhhhhhh, Eddy reka kunsetsa se  kandi! Wapi buriya ntibabibona, kandi wenda wowe ushobora kuba umfatiranye n’iyi mvura!!”

Jyewe – Ahubwo Soso, buriya ujya ufata aka miroire ukireba??

Soso – “Yego ahubwo buri gihe!”

Jyewe – Ukibona neza!?

Soso – “Yego cyane!”

Jyewe – Eeeeh, ok. Nizere ko ubona neza ibigutatse!?

Soso – “Ibihe se Eddy?”

Jyewe – Ubu se mpere hehe koko? Gusa, wumve ko Soso ari Soso kandi aberewe no kwitwa umwari utatse ubwiza buzira inenge!

Ubwo Soso yahise anyegera anyuza amaboko inyuma, amfata mu bitugu asa n’undyamye mu gituza kabisa numvaga birenze kandi birumvikana kuko byari ubwa mbere bimbayeho! Ubwo Soso yongeye kubura umutwe aramfata arankomeza, na njye ntangira kumukoraho buhoro buhoro kuko nabonaga ashaka umutuzo usesuye!! Ubwo hashize akanya, si nzi imirindi twumvise dusa n’abarekurana, tubona umusaza w’igikote kirekire adusanze aho ku kabaraza turikanga.

We – “Niko, abacururiza hano barahari?”

Jyewe – Eeeeh barimo tu!

We – “Mufite itabi se?”

Jyewe – Oya ntaryo Mzee, komeza hirya gato kuri iyo boutique iri imbere!

We – “Muzarizane rero tujye tugarukira hafi!”

Jyewe – Hahhhh, tuzareba Mzee!

Ubwo uwo musaza yahise agenda yiruka, Soso na we asigara aseka ahiti amfata ukuboko agucisha inyuma mufata mu nda tuva aho ku kabaraza tumanuka hirya gato ahantu hatari itara, ari na ko ngenda mutera udu stories tumukanga kuko hatabonaga, rimwe agahindukira akanyiyegereza ngo ari kunyihishaho! Na njye nkamukomeza cyane hashira akanya gato tukongera tukagenda ibyo gusubira inyuma byo sinabyibukaga!

Ubwo tugeze imbere mbona twinjiye mu kugi gato k’igipangu, amfata ukuboko turakomeza twinjira mu kazu gato keza mpita menya ko ari ghetto ye!

Hari heza vraiment,  hari  harimo tapis nziza, igitanda ntacyarimo, yari afite matelas nziza nini ishashe bya bindi abakobwa babizi neza bashushanya utuntu bakoresheje amashuka! Ku ruhande hari hari akameza gato gateretseho machine ya laptop!

Soso – “Eddy, karibu!”

Jyewe –  Stareh!

Soso – “Ko nta ntebe ihari se Eddy, urihangana wicare ku buriri!?”

Jyewe – Nta kibazo  Soso, nubwo ntatinda!

Soso – “Eeeeh ngo udatinda? Ahubwo urarara!”

Jyewe – Uuuuh kandi wambwiye ko, kurara bibi!

Soso – “Maze nakubeshyaga!”

Jyewe – Ice amande rero yo kubeshya umuntu mukuru nka njye urya ibiryo nkabimara!

Soso – “Hahhhhhh, yiweee! Eddy urangerageje ariko nta ribi tu! Ndayaguha!”

Jyewe – Wooow, ntiwumva se! Ahubwo gira vuba!

Ubwo Soso wari uri kwishakishwa utuntu muri valise yahise abiterera hasi!

Soso – “Asyikii, ndanayibuze!”

Jyewe – Iki se kandi!?

Soso – “Sha, nari ndi gushaka ikabutura ya njye ngo nambare none ndayibuze!”

Jyewe – Wakomeje ukambara gutyo se? Hari icyo bigutwaye?

Soso – “Oya sha, nambaye igitenge cyonyine!”

Jyewe – Hari icyo kigutwaye se? Kwanza jye ndanabikunda niba utari unabizi!

Soso – “Oya sha wimbeshya, ahubwo nizere ko utahise ubihirwa!”

Jyewe – Ahubwo banguka ube ubimbwira neza!

Soso – “Ahubwo reka nkwakire! Eddy, ufata iki se!?”

Jyewe – Eeeeh buriya  mu bintu bibaho ntacyo ntafata!

Soso – “Wooooow, Eddy ntiwigora nka njye se? Ndumva nguku…. na ko batazankubita da!”

Ubwo Soso yahise asohoka, na njye nsigara nitegereza ghetto nziza ye, n’isuku idasanzwe yagiraga numvaga ibindi byose nabyibagiwe! Mba mfashe aka machine kari kari ku kameza, nkora ha handi kuri mouse iraka ntangira kuyinjiramo neza mu ma folders yose sinzi iyo nagezeho mfunguye nsanga harimo film mba mfunguye iya mbere nsanga ni agasobanuye ntakunda, mfungura indi nsanga n’ibihinde, ndakomeza mfungura indi nabonaga yanditseho ngo pixxxxxxxxx nkiyifungura, eeeeeh!

Nahise ntungurwa cyane, no ! Gusanga ari pixxxxxxxx nyine abakuru murazizi  under 18 mwebwe muzabimenya mwakuze!

Ubwo nahise ntangira kwirebera ntitaye ku mpamvu atunze film nk’iyo, hashize akanya Soso aba arinjiye na njye mpita nkanda kuri kiriya ka bouton kinini cya espace ihita ihagarara!

Soso – “Eddy, uri kureba iki!?”

Jyewe – Ndi kureba indirimbo ya Celine Dion yitwa ‘Uri Mwiza’!

Soso – “Hahhhhhhhh, ariko wee! Eddy wagiye ureka kundwaza imbavu!”

Jyewe – Kandi ndi muganga, humura hano nahagira ibitaro nta kibazo!

Soso – “Ngaho reka nze ndebe!”

Ubwo Soso yaraje na njye ndwana no kuyifunga birananga niba mouse yari yakwamye simbizi, ubwo mpita mbyihorera n’ubundi! Soso agikubita amaso iyo Film  yahise yikanga mbona agize udusoni, ariko na njye mwereka ko nta kibazo!

Jyewe – Uuuh, ko uhindutse se bigenze gute!?

Soso – “Ariko se nk’ubu ino film yagezemo hano gute koko!?”

Jyewe – Eeeeh niba utabizi buriya wayiguranye na machine tu!

Soso – “Oya, ahubwo Bro nzamwereka! Buriya ni we wayishyizemo!”

Jyewe – Uuuuh, noneho ntiwari wayireba n’umunsi n’umwe!?

Soso – “Wapi sha!”

Jyewe – None se ko uhise uyanga kandi utarayireba?! Ahubwo reka tuyirebe irimo utwana dukina, wiwicu!

Soso – “Hahhhh ngo wiwicu? Wiwicu se ni iki Eddy?”

Jyewe – Urayibona!

Ubwo nahise nongera nkanda ha handi nanayisubiza inyuma itangira neza! Dutangira kureba umunota urashira, ibiri irashira, itatu  nta we uvuga! Ubwo kuko Soso yari apfukamye iruhande rwanjye ahita yicara neza aho nari negamye nkikiye machine ye, hashize akanya gato Soso ahita ankubita agashyi mu mugongo agumishaho akaboko!

Soso – “Urabona ibintu uba wereka umwana!?”

Jyewe – Si wiwicu se  turi kureba!?

Soso – “Uzi ko ntarakura!!?”

Jyewe – Nyine nshaka kugukuza, none se uzakomeza ube umwana?!

Soso – “Hahhhhh, wimbeshya!”

Ubwo Soso yahise asa n’unyegamyeho ku rutugu na njye nshisha ukuboko inyuma ye manura ingofero ya jumper yari yambaye nibwo nabonye imisatsi ye myiza y’amarende ukuntu,  sinihangana ntangira kuyikoramo mubwira ukuntu nyikunze! Ako kanya umuriro uba uragiye dusigara mu kizima!

Soso – “Eddy, ngize ubwoba! Ntinya umuriro wagenda ndi jyenyine, none ngize chance urahari sha!”

Jyewe – Eeeh, humura ndahari ntabwo kikurya!

Ubwo ako kanya  machine twari turangariye Soso yari  yibagiwe gushyira ku muriro na yo iba yanditse battery low mpita nyizimya nyisubiza ku kameza! Ntangira kubwira  Soso utugambo twiza turyoshye, intoki zanjye zirarehareha  mba mfunguye imashini ya jumper Soso yari yambaye, ntangira ku mukoraho buke buke nk’ibyo najyaga ndeba muri film za romantic nakundaga kureba nkiri kwa Mignone, ntitwamenye aho twahurije iminwa, hashize akanya Soso aba arikanze ndetse yigira hirya cyane!

Soso – “Eddy, oya!”

Jyewe – Oya gute se Bb?

Soso – “Reka turekere aho!”

Jyewe – Oooohlala, ndahita ngusiga mu kizima kikurye rero!

Soso – “Oya, weee! Eddy winsiga!”

Jyewe – Soso, none se bigenze gute?

Soso – “Eddy, sha mbabarira ni ukuri tudashiduka nageze ahantu tudashobora kwikura!”

Jyewe – Bb humura sha ntabwo turi bugere kure, turagarukira hafi cyane!

Ubwo ibyo nabivugaga tayari mwegera  kwihagararaho byari byananiye kuko nari mpuye n’ibyo niyumvishaga ko biba muri flm gusa! Byongeye  kandi  twari tumaze no kureba Film ya yandi yari yanditseho ngo pixxxxx! Oooohlala,  ubwo Soso yahise amfata ukuboko n’akajwi kadasohoka gato cyane!

Soso – “Eddy Please! Twibikora ndakwinginze!”

Jyewe – Soso none se ko uhise uhinduka ? Basi niba wenda ari jyewe umbabarire sinazanywe no gutuma ubabara, byatewe n’ukuntu numvaga nkwishimiye cyane !

Soso – “Eddy mbabarira ni ukuri untege amatwi nkubwire!” ………………

Ntuzacikwe na Episode ya 22……………………….

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Kandi se ibi Eddy atangiye ni ibiki kweli??

  • eddy nawe arabatangiye ,,,cyangwa yaratujijishaga,,kabebe c amukujeho,,,,arko abahungu wweeeee

  • nti mumbwire ko azahava amuteye Inda? oyaaaa eddy ibuka kabebe maze utahe

  • Iyi episode noneho irabishye Eddy wapi ntujye muri izo ngeso kabsa.

  • Mbega abana bibirara? Uhura numuntu bwambere mugahita gukora ibintu nkabiriya? Iyi story yigishaga abana kwihanganira amagorwa nokugira umwete none ndabona gitangiye kwigisha uburaya.

  • nibyo kumvagamo n’ibi kuko na Eddy si Malaika agomba kugira challenges,umuseke muri aba mbere kbsa.
    ahubwo indi episode iri he??

  • Mwatubwiye aho twakura izatambutse tudahari.

    • Reba kuri menu: inkuru ndende urazisanga aho ngaho rwose sikure

  • Yibagiwe ubuzima abamo akakanya koko?????mbega ubu ayobewe ko abaho kubwamahirwe koko!!

  • mbega bitangiye kuba bibi iyi nkuru ubwo hatangiyemo ibyubusambanyi wapi Eddy vana ibyo ntamwana warushye ujya muribyo sha!!! ntabwo igishimishije nagato!!!

  • Eddy have garukiraho da

  • eddy,nutahira aho uraba uri ikigwari sana!kubita umwana sha!

  • Eddy ibintu utangiye nibiki koko ?

  • Hello guys, njyewe ndashaka izindi epsode zarangiye

    • Reba kuri menu: inkuru ndende urasinga aho episode zahise

  • harubwo inlife uta line&u forget evrythin yab future or past uba watewe rwos that’s why dukwiye gusenga

  • Apuuu bitangiye kubiha, Eddy aracyakeneye gutera imbere nago igihe cya entertainment kiragera rwose.

  • Umuntu waba afite akagakuru kuva gatangiye yakansangiza kuri whatsapp 0722025796. Merci

  • Mwandika ibintu byiza ariko mutinda gushyiraho episode zikurikira vuba

  • Ariko noneho muratubeshye pe, koko umuntu wakurikiye iyi story mwigeze mwumva aho bavuga mo mignone,” ntangira ku mukoraho buke buke nk’ibyo najyaga ndeba muri film za romantic nakundaga kureba nkiri kwa Mignone”, ubu rero mbivuyemo kuko muradushushanyije.

    • Ibyo ni ukuri nagizengo nijye utakibyibuka ariko kbs nta mignone nigeze numva muri iyi serie? Byumvikane ko ari ibihimbano atari true story

  • wasanga bibeshye ari SANDRA bashatse kuvuga, najye nta MIGNONE nigeze mbonamwo, iyi epiode 21 byo irabishye

Comments are closed.

en_USEnglish