Digiqole ad

Minisitiri Kanimba mu rugendo rwo kuzamura inganda ziciriritse muri Gakenke

 Minisitiri Kanimba mu rugendo rwo kuzamura inganda ziciriritse muri Gakenke

Kanimba yasabye abazakorera mu gakiriro katashywe kutazapfusha ubusa ayo mahirwe

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yasuye abikorera bo mu Karere ka Gakenye mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe na bamwe mu bafite inganda mu Rwanda.

Kanimba yasabye abazakorera mu gakiriro katashywe kutazapfusha ubusa ayo mahirwe
Kanimba yasabye abazakorera mu gakiriro katashywe kutazapfusha ubusa ayo mahirwe

Uru rugendo rwari mu rwego rw’ubufatanye mu kuzamura inganda ziciriritse, akaba mu bari kumwe harimo Sosiyete ikora imyenda yitwa C&H ikorera mu gace kagenewe inganda i Masoro (free economic zone).

Uyu mushoramari yijeje koperative ikora ubudozi ubufatanye, no gusangira ubunararibonye mu budozi bw’imyenda bakaba babemereye inkunga harimo no kuzakorana na bo mu rwego rwo kubigisha.

Minisitiri Kanimba yasabye ko Ikigega gifasha kubona ingwate ku mishanga iciriritse y’urubyiruko n’iy’abagore, (BDF) gifasha mu gutera inkunga aba barwiyemezamirimo kujyira ngo babashe kubona amafaranga yo kugura ibikoresho, nk’imwe mu mbogamizi bagamuragarije.

Kanimba aganira na bamwe mu bikorera muri Gakenke
Kanimba aganira na bamwe mu bikorera muri Gakenke
Mu gusura bimw emu byo bagezeho
Mu gusura bimw emu byo bagezeho
Abo mu budozi bemerewe inkunga y'amahugurwa
Abo mu budozi bemerewe inkunga y’amahugurwa
Agakiriro katangiye gutanga umusaruro
Agakiriro katangiye gutanga umusaruro
Aka ni agakiriro kubatswe muri Gakenke
Aka ni agakiriro kubatswe muri Gakenke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish