Digiqole ad

Umuseke uzanye gahunda nshya yo gutora umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda

 Umuseke uzanye gahunda nshya yo gutora umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda

Umuseke watangiye gahunda idasanzwe yo gutoranya umukinnyi w’ukwezi

Buri kwezi muri AZAM Rwanda Premier League, hagaragaramo impano z’abakinnyi benshi bitwara neza. Umuseke ugiye kujya utora uwahize abandi mu kwezi.

Umuseke watangiye gahunda idasanzwe yo gutoranya umukinnyi w'ukwezi
Umuseke watangiye gahunda idasanzwe yo gutoranya umukinnyi w’ukwezi

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangizwa ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.

Ikinyamakuru Umuseke kigiye kujya gitora umukinnyi w’ukwezi, ashimirwe umusaruro mwiza yahaye ikipe akinira mu kwezi.

Uko iyi gahunda izakorwa:

Gahunda yo gushimira abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda buri kwezi ntabwo imenyerewe mu Rwanda. Umuseke wahisemo gukora iyi gahunda ikoresheje amajwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuva ku itariki ya mbere buri kwezi kugera tariki 20, abanyamakuru b’Umuseke, n’abanyamakuru b’imikino batandukanye bakurikinira hafi Shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, bazajya batoranya abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi, hanatangazwe impamvu zagendeweho batoranywa.

Amazina y’aba bakinnyi bane, azajya ashyirwa ku rubuga rwa Internet, Umuseke.rw, aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bazajya batorera uwo babona wahize abandi. Amatora kuri Internet azajya amara iminsi 11.

Tariki ya mbere y’ukwezi gukurikiraho, Umuseke uzajya utangaza umukinnyi witwaye neza mu kwezi.

Uko umukinnyi watsinze azajya ashimirwa:

Umunyamakuru w’imikino w’Umuseke azakora inkuru yihariye (exclusive interview) ku mukinnyi watsinze. Anahabwe ishimwe (Award). Ifoto y’umukinnyi wahize abandi mu kwezi, izajya imara ukwezi ku rubuga Umuseke.

Gushimira abakinnyi buri kwezi, ni ikintu kitamenyerewe muri ruhago y’u Rwanda. Umuseke wakoze iki gikorwa mu rwego rwo kubaka no gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abakinnyi bawukina.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Byiza cyane!!!! N’abandi babarebereho.

  • Icyi ni igitekerezo cyiza indeed. Muri abo gushimirwa rwose kandi mukomereze aho kandi n’abandi bazabonereho!

  • nukuri icyogikorwa nicyiza rwose ndabashimye mbikuye kumutima. ahubwose muzatangiraryari? murakoze umugoroba mwiza

    • Ngira ngo ni igitekerezo cyiza.
      Nibikorwa neza bizajya bituma abakinnyi barushaho kugira ishyaka mumakipe yabo.

  • igitekerezo cyiza kbs ndabashyigikiye cyane

  • Muzabigeraho gute namwe ubwanyu mutari Update ? Nkubu Depuis Vendredi ntimuratangaza amakuru ya Championnat wagirango umuseke ntuziko yatangiye !

  • ICYO NIGITEKEREZO CYIZA. GUSA KUBWANJYE NUMVA UBWO MUBITANGIJE MUZASHAKE ABAZI IBYARUHAGO BAZAJYE BATORA. URUGERO MUZAKORESHE ABANYAMAKURU B’IMIKINO BAGIZE IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE KUKO BURYA RIMWE NARIMWE USANGA UMUFANA ATORA UMUKINNYI BITEWE NUKO ABYIYUMVAMO HAKABA HAGARAGARA AMARANGAMUTIMA CYANE KURUSHA KWITA KUBYO UMUKINNYI YABAYUJUJE NGO ATORWE.

  • COURAGE PE

  • none c bavandimwe mubona aribyo koko??

  • NI BYIZA. MWWIBUKE GUSA GUKORANA NA FERWAFA KUKO NIBO BONYINE BASHOBORA GUTANGA UBWO BURENGANZIRA, NAHO UBUNDI BYABA AKAVUYO.
    MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish