Digiqole ad

MTN Damarara! PRADO TOYOTA ya miliyoni 65 yatwawe n’umunyamahirwe Shumbusho

 MTN Damarara! PRADO TOYOTA ya miliyoni 65 yatwawe n’umunyamahirwe Shumbusho

Shumbusho Adrien watsindiye imodoka ya miliyoni 65

Kuri uyu wa gatanu, MTN Rwanda muri Promosiyo yo gushimira abakiliya bayo yise “MTN Damarara” umunyamahirwe Shumbusho Adrien w’imyaka 30, utuye mu karere ka Gsabo mu murenge wa Kimironko yegukanye imodoka yo mu bwoko bwa PRADO TOYOTA ifite agaciro ka miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Shumbusho Adrien watsindiye imodoka ya miliyoni 65
Shumbusho Adrien watsindiye imodoka ya miliyoni 65

“MTN Damarara” imaze  amezi atatu. Guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) no gukoresha Internet ya MTN ni byo byagiye  biha umukiliya amahirwe yo gutsindira amafaranga, telefone, televiziyo, amafaranga yo guhamagaza (airtime) cyangwa igikoresho kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefoni (power banker) buri cyumweru, moto imwe yagiye itangwa buri kwezi aho imodoka yatsindiwe kuri finale.

Iyi promosiyo ntabwo yari irushanwa nk’uko izindi zabaga zimeze aho umuntu yahatanaga no kohereza SMS nyinshi cyangwa gushyiramo amafaranga menshi kugira ngo yongere amahirwe yo gutsinda.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umunyamahirwe watsindiye Imodoka Shumbusho Adrien, yadutangarije ko bimushimishie cyane kuba yatsindiye imodoka, gusa ngo kuva icyo gihe atarayatsa ngo agende kuri we yari ameze nk’umuntu uri mu nzozi kuko ntabwo yari yabasha kubyakira nk’uko yabitangaje.

Ati “Barampamagaye ngo natsindiye imodoka, ngira ngo ni abatekamutwe b’iki gihe. Gusa nakomeje kuvugana na bo bambwira ko natsindiye imodoka hanyuma bansaba ko tubonana kugira ngo bambwire uburyo natwara imodoka natsindiye, nibwo naje kubona ko koko nayitsindiye, gusa kugeza ubu sindabyakira kuko birandenze kandi usibye na njye na madamu wanjye ntabwo arabyemera.”

Shumbusho Adrien yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe yatwaraga imodoka ikora umuhanda (tractor) kandi gutsinda kwe ngo nta ruhare yabigizemo uretse amahirwe Imana yamwihereye. Yavuze ko iyi modoka izamufasha mu kazi ke, kandi ikazajya imwinjiriza amafaranga.

Annie Birenge ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibikorwa bya MTN yavuze ko uyu munsi basohoje Promotion ya  MTN Damarara kandi mu gihe cy’amezi atatu iyi promotion imaze, ngo batanze miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda zisaga, mu bihembo bitandukanye ku bantu bagera kuri 250.

Yagize ati  “Abakiliya bacu bakomeze bakoreshe umurongo wa MTN kandi tugiye kuzana indi Promotion irenze iyi ngiyi.”

Annie Birenge yakomeje avuga ko Iyi promosiyo itari iy’abayobozi b’ibigo, abacuruzi n’abandi bakoresha telefone cyane, ahubwo ngo yari iya wa wundi ukoresha Frw 100, akaba yari afite amahirwe angana n’ay’ukoresha amafaranga menshi kuri telefone.

Nyuma ya Adrien Shumbusho watsindiye Imodoka, hanatsinze Ukurikiyeyezu Pie watsindiye Moto na Allen Umutoni watsindiye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ukurikiyeyezu Pie yegukanye ipikipiki
Ukurikiyeyezu Pie yegukanye ipikipiki

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ahahahhah,iyo si politique commercial kweeli?,….,simbyumva..

  • Birashimishije cyanee!

Comments are closed.

en_USEnglish