Month: <span>June 2016</span>

Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bashinjwa kunyereza Miliyoni 300 bagejejwe mu

Nyuma y’uko hakozwe ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye, kuri uyu wa gatatu abayobozi bakuru batatu b’ibitaro bikuru bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke barimo n’umuyobozi wabyo bakekwaho kunyereza akabakaba Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi. Abakekwaho icyaha bagejejwe imbere y’urukiko ni Dr. Nsabimana Damien, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora, […]Irambuye

Abakozi babiri b’Akarere ka Muhanga bafunze bashinjwa kwakira ruswa

Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere hamwe na Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije bafungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye  bakekwaho kwakira ruswa ya 180.000Rwf  kugira ngo bahe serivisi umuturage ukora ibyo gucukura amabuye y’agaciro. Aba baregwa bahakana ibyo bashinjwa. Aba bagabo batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 […]Irambuye

Abunganira Mbarushimana babwiye urukiko ko “Nta byaha bya Jenoside bibaho”

*Bavuga ko Mbarushimana ashobora gukurikiranwaho gucura umugambi wa Jenoside mu gihe yaba itaragezweho, *Ngo uwo bunganira yakurikiranwaho kwica no kurimbura mu gihe yaba yaragabye ibitero ku bantu batari Abatutsi, *Basabye ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwaho icyaha kimwe … Urukiko rwabiteye utwatsi, *Kera kabaye umwunganizi wari umaze amezi asaga ane yarambuwe ijambo muri uru rubazna, yongeye […]Irambuye

Mozambique yageze i Kigali, umutoza wayo ati”sinavugira ku kibuga cy’indege”

Ikipe y’igihugu ya Mozambique n’umutoza Abel Xavier bageze mu Rwanda ahagana saa saba kuri uyu wa gatatu, baje guhangana n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Xavier Abel wahoze akina muri Liverpool yabwiye abanyamakuru ko atajya avugira ku kibuga cy’indege azashaka umwanya akababwira ikimuzanye. Hafi saa saba z’amanywa nibwo abasore b’ikipe ya Os Mambas  ya […]Irambuye

MTN_Rwanda yatangije Promotion nshya yise ‘YOLO’ igenewe urubyiruko

MTN_Rwanda igiye gutangiza gahunda (promotion) yise ‘YOLO’ mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko n’abakiri bato no kubafasha kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo. Kuri uyu wa 01 Kamena, mu kiganiri n’abanyamakuru, Yvone Makolo Manzi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN (Chief marketing) yavuze ko gahunda ya ‘YOLO’ ari uburyo bwo kwegera urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24. Ati […]Irambuye

Simukeka ukina mu Butaliyani afite ishimwe rikomeye kuri Ntawurikura Mathias

Jean Baptiste Simukeka akina umukino wo gusiganwa ku maguru  mu Butaliyani nk’uwabigize umwuga, amaze gusoma inkuru k’Umuseke kuri Ntawurikura Mathias uburyo yafashije abakinnyi batandatu gutera imbere, ntiyacecete, yabwiye Umuseke ko ari umwe muri bo kandi byinshi agezeho abikesha Ntawurikura. Mu cyumweru gishize Mathias Ntawurikura wamamaye mu myaka yashize mu gusiganwa ku maguru (afite agahigo ko […]Irambuye

I Nyamata ‘niho hazabera’ ubukwe bwa Knowless na Clement

Mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi nibwo umwe yambitse undi impeta bimenyekana bucyeye. Producer Clement yemeje ko bafite ubukwe mu mezi abiri ari imbere. Bombi bakomeje kugira ibanga ibijyanye n’ubukwe bwabo nk’uko iby’urukundo nabyo babigize ibanga kuva mu myaka hafi itanu ishize. Aba banyamuziki bagiye gushyingirana ubukwe bwabo bwitezwe cyane n’abakunzi ba muzika mu Rwanda […]Irambuye

i Karenge abaturage bafite impungenge ko izuba rizagabanya umusaruro

*Umuhanda uhuza Karenge na Kigali wangiritse ngo wahungabanyije ubuhahirane Mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, abaturage bagera kuri 99% batunzwe n’ubuhinzi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izuba ryatangiye kuva hakiri kare, kuko ngo bishobora kuzahungabanya ikijyanye n’umusaruro. Umurenge wa Karenge utuwe n’abaturage basaga  24 000, ngo hafi 99% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Muri uyu murenge higanje ubuhinzi […]Irambuye

Muhanga: Umwalimu arashinja Gitifu w’Umurenge kurigisa ‘missions’ ze za 400

Mugabo Hakizimana, umwarimu  mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyamiyaga mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, ashinja  Gitifu w’uyu murenge Jean Claude Ntagisanimana  kurigisa impapuro zimwemera kujya mu butumwa bw’akazi (Ordre de Mission ) zifite agaciro  karenga ibihumbi magana ane y’u Rwanda. Mugabo yabwiye Umuseke ko  yagiye ajya mu butumwa bw’akazi  inshuro nyinshi […]Irambuye

Fulgence agiye guhatana no kongera kuzamura izina rye mu Muziki

Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe hambere nk’iyitwa ‘Unsange, Nyamusaninyange, Ntirugurwa, n’izindi, ngo agiye kongera guhatana no kuzamura izina rye mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini akora akazi ka Leta mu Karere ka Gakenke. Avuga ko ubundi icyatumye anareka umuziki akajya mu kazi gasanzwe, ari uko muri we yumvaga adashobora kujya kuririmba […]Irambuye

en_USEnglish