Digiqole ad

I Nyamata ‘niho hazabera’ ubukwe bwa Knowless na Clement

 I Nyamata ‘niho hazabera’ ubukwe bwa Knowless na Clement

Mu ijoro ryo kuwa 26 Gicurasi 2016 nibwo Knowless yemereye Clement kpo bazabana nk’umugore n’umugabo

Mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi nibwo umwe yambitse undi impeta bimenyekana bucyeye. Producer Clement yemeje ko bafite ubukwe mu mezi abiri ari imbere. Bombi bakomeje kugira ibanga ibijyanye n’ubukwe bwabo nk’uko iby’urukundo nabyo babigize ibanga kuva mu myaka hafi itanu ishize.

Mu ijoro ryo kuwa 26 Gicurasi 2016 nibwo Knowless yemereye Clement kpo bazabana nk'umugore n'umugabo
Bahishe iby’urukundo rwabo n’iby’ubukwe bwabo biri mu ibanga

Aba banyamuziki bagiye gushyingirana ubukwe bwabo bwitezwe cyane n’abakunzi ba muzika mu Rwanda bakurikirana ibikorwa byabo, ariko bacye cyane nibo bazi byinshi ku bukwe bwabo, aho buzabera n’amatariki bzuaberaho.

Umwe mu nshuti zabo za hafi cyane yemereye Umuseke ko ubukwe bw’uyu muhanzi na Producer we buzabera muri Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata ku matariki nawe ataramenya neza.

Kuba iby’ubukwe bwabo byaratunguranye byatumye hacicikana bivugwa cyane ko Knowless Butera yaba atwite. Gusa uyu muhanzi ibi byo yarabihakanye avuga ko byo ari ibisanzwe bivugwa ngo hafi buri mwaka.

Ubwo Clement na Knowless bari babajijwe itariki n’aho ubukwe bwabo buzabera basubizaga bati “ibyo mube mubiretse muzaba mubimenya

Amakuru akomeza kugera ku Umusekeavuga ko mu bukwe bwabo hazatumirwa abantu mbarwa bo mu miryango y’umukobwa n’umuhungu,n’inshuti za hafi cyane.

Aba nibo nshuti za Knowless na Clement bitabiriye uwo munsi bonyine
Inshuti za hafi cyane nizo zizararikwa mu bukwe nk’uko ari nke zatumiwe bambikana impeta ko bakundana ejo bundi

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ariko ibi bitumariye iki?

    • None se ubisomeye iki?

    • Ibyo ureba byose cyangwa usoma byose bikumarira iki? Umaze igihe kingana iki uburara ko numva umushiha wakumaze? Ugiye kuba nka wa mu philosophe utarumvaga impamvu abantu bishyura kuri stade bakareba umupira kandi ngo ari akantu gato kirukankwaho n’abantu 22?.

      • Sindi umuohilosophe ariko nanje simbona inyungozo kwishura kureba imikino. Byongera iki kumubiri? Uruzi iyo abakina aribobishura kuko iyo sporo ifitiye akamaro umubiri.

  • coppa . uravuze ngo bikumariyi ki? Ahubwo se wowe urakarira isi nabayirimo uzayikoraho iki?
    inama na kugira wa jya indera kuko mumutwe ni pala pala!!!

  • Gutukana cg kuvuganabi ntacyo bimaze!Abajije ikibazo cyamafuti, umusubije umutuka!
    – Ubwose uwaruse undi ninde?

  • nanjye rwose sinumva impamvu abantu bishyura kuri stade kubera abantu 22 biruka inyuma y’ akadomo ngo ni umupira.
    imburamukoro gusa

  • mwese ndabagaye muzisubire kumagambo mutangaza adafashe esubundi abanyamakuru babuze inkuru kuburyobirirwa baririmba ubukwe bwabandi ahubwo inkuru umenya zarabashiranye nibage mumirenge nihoziba zibereye kumanyanga ahaba

  • Nanjye sinumva ukuntu umuntu ata umwanya we yarangiza akishura amafranga ye Ngo agiye kureba abagabo biruka nyuma yakantu bise umupira Ngo bagafate .nanjye ntabwo byumva

  • Njye nasubiza ku byumupira, abantu bagira imyumvire itandukanye….
    Njy iyi nkuru Ndumva ari danger, kuko Aba Bantu Ni ibyamamare rero Ni ngobwa kumenya inkuruuuuu zabo

  • Ariko ndabona uru rubuga mwararuhinduye aho muchattingira muri comments bajye bazinyonga. Nibyo byabafasha

Comments are closed.

en_USEnglish