Mozambique yageze i Kigali, umutoza wayo ati”sinavugira ku kibuga cy’indege”
Ikipe y’igihugu ya Mozambique n’umutoza Abel Xavier bageze mu Rwanda ahagana saa saba kuri uyu wa gatatu, baje guhangana n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Xavier Abel wahoze akina muri Liverpool yabwiye abanyamakuru ko atajya avugira ku kibuga cy’indege azashaka umwanya akababwira ikimuzanye.
Hafi saa saba z’amanywa nibwo abasore b’ikipe ya Os Mambas ya Mozambique bari basohotse mu kibuga cy’indege bageze mu Rwanda.
Bo n’Amavubi bari mu itsinda H bahatanira tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon muri Mutarama 2017.
Mu bakinnyi Xavier Abel yazanye mu Rwnada, bayobowe na kapiteni wabo Simon Dominguez ukina muri Bidvest Wits FC muri Afurikia y’Epfo, harimo kandi Zainadine AbdulaChavago ukina mu Bushinwa na Reinildolsnard wo muri Benifica Lisbone muri Portugal.
Umwaka ushize mu mukino ubanza i Maputo Amavubi yatsinze Os Mambas igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ernest Sugira.
Xavier Abel wabaye myugariro mu makipe ya Liverpool, Roma na Galatasaray abajijwe n’abanyamakuru niba hari icyo yizeye kuvana mu Rwanda, yavuze ko ntacyo yatangariza ku kibuga cy’indege azashaka umwanya akaganira n’abanyamakuru muri iyi minsi afite mu Rwanda.
Umukino w’Amavubi na Mozambique uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016 kuri Sitade Amahoro i Remera.
Abakinnyi 21 bazanye na Mozambique
Abanyezamu: José Guirrugo na Antonio Pinto.
Ba myugariro: John Mazive, Stirring , Abdula Ghavango Zainadine, Palmirim David Baúque Clésio, Hendry Duwe, Gabriel Dove Edmilson, Zainadine Abdula Chavango, Ronny Marcos.
Abakina hagati: Loló (Estrela Vermelha), Eduardo Jumisse, Simon Dominguez, Gildo Hermenegildo Mutambe, Witiness Quembo, Arlindo Alexandre Mayunda, Jair Sebastião.
Ba rutahizamu: James Pondamale Nelito, Reginaldo Artur Faife, Luis Miquissone na Apson ManjateSonito.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko sugira uri gasongo kweri. wagirango utwo nutwana tukwegereye hahaha nudakina nzababara
Comments are closed.