Digiqole ad

Muhanga: Umwalimu arashinja Gitifu w’Umurenge kurigisa ‘missions’ ze za 400 000Rwf

 Muhanga: Umwalimu arashinja Gitifu w’Umurenge kurigisa ‘missions’ ze za 400 000Rwf

Hakizimana Mugabo avuga ko amafaranga ya missions yajyagamo yakoreshaga amafaranga ye ubu bikaba byaramuteje igihombo gikomeye kuba atarayabona

Mugabo Hakizimana, umwarimu  mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyamiyaga mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, ashinja  Gitifu w’uyu murenge Jean Claude Ntagisanimana  kurigisa impapuro zimwemera kujya mu butumwa bw’akazi (Ordre de Mission ) zifite agaciro  karenga ibihumbi magana ane y’u Rwanda.

Hakizimana Mugabo avuga ko amafaranga ya missions yajyagamo yakoreshaga amafaranga ye ubu bikaba byaramuteje igihombo gikomeye kuba atarayabona
Hakizimana Mugabo avuga ko missions yajyagamo yakoreshaga amafaranga ye ubu bikaba byaramuteje igihombo gikomeye kuba atarayabona

Mugabo yabwiye Umuseke ko  yagiye ajya mu butumwa bw’akazi  inshuro nyinshi haba ku rwego rw’Akarere n’Umurenge akoreramo, yahagera agasanga  umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Rongi Jean  Claude  Ntagisanimana  na we ngo yitabiriye izindi nama z’akazi bityo agasubirayo adasinyishije.

Hakizimana avuga ko  uko iminsi yagiye ihita indi igataha izi mpapuro zo kujya mu butumwa zarushagaho kwiyongera bitewe n’inshingano afite  z’ubuyobozi, ndetse ngo akumva igihe  uyu muyobozi azabonekera azashyiraho umukono na kashe y’umurenge.

Uyu muyobozi  w’ishuri avuga kandi  ko yarebye impapuro zose akabona zabaye nyinshi cyane kandi umwaka ushobora gushira zidasinywe maze arazifata zose azishyira umuyobozi w’Umurenge ngo azisinye, nawe ngo arazakira amubwira ko azafata umwanya akazisuzuma mbere yo kuzisinya.

Hakizimana ati “Naje kugaruka kureba ko yazisinye maze ntungurwa n’uko yambwiye ngo ntiyibuka aho ziherereye. Kugeza ubu ngiye kwiyambaza inzego zidukuriye zibimfashemo.”

Jean Claude Ntagisanimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi we avuga ko ibyo uyu muyobozi w’ishuri avuga nta shingiro bifite kuko ngo atari we usanzwe abika impapuro z’ubutumwa bw’akazi z’abakozi.

Ntagisanimana we avuga ko nta mpapuro z'uyu mwalimu abitse
Ntagisanimana we avuga ko nta mpapuro z’uyu mwalimu abitse

Avuga ko n’igihe yaba yarazimuhaye atacyibuka ko yasuzuma akareba ahandi yaba yarazibitse.

Béatrice Uwamariya, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga  ko  ibyo aba bakozi bombi bavuga ntawabyemera cyangwa ngo abihakane keretse hakozwe igenzura ryimbitse.

Uwamariya avuga ko bitumvikana ukuntu umukozi wo kuri uru rwego yatinyuka kubeshyera umukoresha we.

Yagize ati: “Niba batumvikanye mbona igikurikiyeho ari ukwiyambaza inkiko.”

Hakizimana avuga ko aha izi mpapuro umuyobozi w’Umurenge hari bamwe mu bakozi babirebaga kandi ngo biteguye kubihamya.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

15 Comments

  • Ni danger,ariko umuseke ko mutatubwiye itabwa muri yombi rya kanyamashyamba wa Muhanga cg bahise bamurekura? iyi comment igenewe umuseke ntimuyitangaze

  • Uyu Gitifu ntabwo aba ku kazi uzi ko tumushaka tukamara ibyumweru birenga bibiri atubeshya ko ari mu nama ku Karere, ahubwo Meya azatubwire niba yarahinduriwe imirimo tubimenye nta mwanya agira rwose mu kazi ke yibera i Muhanga mu cyakabiri ahitwa iMurambi.

  • Siwe weinyine na bagitifu benshi bataba ku kazi bakorera mu mirenge y’Akarere, usibye umwe niwe ukunze kuboneka wenyine abandi bose bibera mu ngo zabo.

  • UMWALIMU AGIYE GUHOMBA AMAFARANGA ANGANA GUTYO KOKO? AKARERE KAJYEYO KABAZE ABANDI BAKOZI MURUMVA KO UMUKOZI ASHOBORA KUBESHYERA UMUKORESHA WE NGO YAMUSIGIYE ORDRE DE MISSSIONS REKA REKA BAZAREBE AHO YASINYE MURI IZO NAMA YAGIYE AJYAMO.

  • AH NZABA NDORA BARAMUSHINJA N’AMASHYAMBA YA LETA YARIYE MENSHI CYANE UBU IMISOZI YAMBAYE UBUSA IRONGI EREGA IBIFU BY’ABAKOZI BAMWE BA LETA BYARAKWEDUTSE NUBWO BAZABONGEZA IMISHARA BATE NTIBANYURWA PE

  • Oya Mugabo narenganurwe rwose, erega niko ga faveur Mwalimu aba abonye !

  • bamuhe udufaranga twe
    murumva koko mwalimu yabeshyera executif ntibishoboka pe

  • Yewe ibya mission zo miri muhanga zo ntawamenya ibyazo. Nanjye banyambuye amafaranga 186700 ya mission nakoresheje mva mu murenge wa nyabinoni nerekeza mu kazi ku karere cg ahandi nabaga noherejwe. Narandiiitse nsaba kuyasubizwa amaso yaheze mu kirere

  • Muhanga ndumva ikora nabi sana

  • hhhhh ndumva bikomeye babikurikirane ubushishozi bwinchi

  • Mugabo ntanarimwe aho yagoye akora atagiraga amatiku? Mwibuke ko bigeze no kumuha punissions pendant 6 mois? Baramuhagaritse kukazi? Yisebya Executif ahubwo n’igisambo kingufu.

    • Huumm ! Keza, ibi uvuga ni byo ? Noneho ibi ni ibyo gushishoza ! Ese uyu Mugabo, nta copies nibura yasigaranye ngo azabe ari zo arwarizaho. Ariko njye birananyobera. Ubundi amafaranga y’ubutumwa bw’akazi umuntu agenda ayajyanye kuko ni yo amutunga mu kazi agiyemo. Ashoboye kwitungayo rero, ndumva kwishyuza akazi kararangiye bidafututse neza. None se waba waragiranye amasezerano na Leta ko uyigurije, bya bindi bya nguriza ngusengerere ?!

  • Mugabo wihangane wahuye ni bikomeye umwalimu mugenzi wanjye , Kubona ayo mafaranga ni menshi cyane , ese ndabaza gitif yarayamwimwe ngo ayagire gute ko nawe atazayarya na guhe amafaranga yawe nawe wibereho. gusa uzamenye ubwenge wige gusigarana copies

  • ARIKO NTA SONI MUGIRA MWUMVA KO UYU MWARIMU ATAGIYE KURENGANA? YABESHYERA UMUKORESHA WE KUGIRA NGO AMUHE IKI KOKO AHUBWO AFITE ISHYARI RY’AYO MAFARANGA AGIYE KUBONA WAGIRA NGO ARAVA MU MUFUKA WE GITIFU WAREKEYE AHO KO AMASHYAMBA YA LETA YAGUKIKIJE WUJUJE INU WAGIRA NGO NI YA OBAMA.

  • Gitifu na muhe kashi ze. Ibyamashyamba byo nimubireke. Munxibacyuho Hakozwe byinshi muri iriya misozi ya ndiza. Si Rongi gusa batemaguye amashyamba ya Leta ari kibangu Nyabinoni kabacuzi yewe na Rugendabari.bazakurikirane ahari mo Hakorwa umuhanda. Yewe ntimuzi Igihugu kirwana n’ikindi. A bahungu bafite kashi ntiwareba kandi byose Bateho uherutse kuryanyuma Ruswa barakoranye cyane

Comments are closed.

en_USEnglish