Digiqole ad

Fulgence agiye guhatana no kongera kuzamura izina rye mu Muziki

 Fulgence agiye guhatana no kongera kuzamura izina rye mu Muziki

Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Unsange’

Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe hambere nk’iyitwa ‘Unsange, Nyamusaninyange, Ntirugurwa, n’izindi, ngo agiye kongera guhatana no kuzamura izina rye mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini akora akazi ka Leta mu Karere ka Gakenke.

Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Unsange'
Fulgence Nyamusaninyange wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Unsange’

Avuga ko ubundi icyatumye anareka umuziki akajya mu kazi gasanzwe, ari uko muri we yumvaga adashobora kujya kuririmba ahantu hatandukanye kandi atari bubihemberwe ari ugushimisha abantu gusa.

Bityo ahitamo kuba aretse umuziki abanza gushaka amafaranga ashobora kumufasha gukora ibikorwa bye by’umuziki bishobora kumubyarira andi aho kuririmba usohora amafaranga ariko wowe ntubone ayinjira.

Ibi ni bimwe yatangarije KigaliToday ubwo yavugaga uko abona umuziki w’u Rwanda aho ugeze nk’umuhanzi ubimazemo igihe ndetse n’imikorere y’abahanzi b’ubu n’abo mu gihe cye.

Yagize ati “Ikintu cyatumye mpagarika umuziki ujyane n’iby’urukundo, ni uburyo bw’ubushobozi bwariho icyo gihe. Kuko wasanga ibyo twatanze ngo indirimbo zikorwe tudashobora kubigaruza ngo ukomeze ukore ibindi bihangano”.

Fulgence yakomeje avuga ko mu gihe cye bitari byoroshye gukora umuziki nk’uwabigize umwuga kubera ahanini n’abanyarwanda benshi wasangaga badashaka kumva indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda ahubwo biyumvira izindi.

Ariko kubera ko ubu umuziki w’u Rwanda ukunzwe mu bice byinshi by’igihugu ndetse no muri bimwe mu bihugu byo hanze bigaragariza urukundo abahanzi b’abanyarwanda babibamo, ugifite imbaraga yakomeza ubuhanzi.

Abajijwe niba mu gihe cyose amaze adakora umuziki adashobora kuzasanga abo mu kigero kimwe nawe batarageze kure, yavuze ko n’ubundi agarutse azi neza ko asabwa imbaraga zo kumenyekanisha ibihangano bye.

https://www.youtube.com/watch?v=I7o0BFo0cfo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish