Digiqole ad

Simukeka ukina mu Butaliyani afite ishimwe rikomeye kuri Ntawurikura Mathias

 Simukeka ukina mu Butaliyani afite ishimwe rikomeye kuri Ntawurikura Mathias

Jean Baptiste Simukeka akina umukino wo gusiganwa ku maguru  mu Butaliyani nk’uwabigize umwuga, amaze gusoma inkuru k’Umuseke kuri Ntawurikura Mathias uburyo yafashije abakinnyi batandatu gutera imbere, ntiyacecete, yabwiye Umuseke ko ari umwe muri bo kandi byinshi agezeho abikesha Ntawurikura.

Simukeka ibyo agezeho mu Butaliyani abikesha Ntawurikura wamwitayeho ari muto akamuha amahirwe
Simukeka ibyo agezeho mu Butaliyani abikesha Ntawurikura wamwitayeho ari muto akamuha amahirwe

Mu cyumweru gishize Mathias Ntawurikura wamamaye mu myaka yashize mu gusiganwa ku maguru (afite agahigo ko guhagararira u Rwanda mu mikino itanu ya olempike) yabwiye Umuseke ko abona abafite ubunararibonye bategerwa ngo batange umusanzu wabo muri uyu mukino.

Iki gihe yabwiye Umuseke ko mu myaka irindwi ishize yafashije abakinnyi batandatu kujya kwitoreza ku rwego rwiza mu Butaliyani, akabashakira abatoza babitaho, n’aba-manager babashakira amarushanwa bitabira.

Umwe muri bo abonye iyo nkuru yabwiye Umuseke ko ari ukuri kuko Mathias Ntawurikira yamushakiye ikipe yitorezamo mu Butaliyani mu 2009, yaje kubona ikipe akinira, ubu niho atuye ndetse mu mpera z’umwaka ushize yabonye ibihe bisabwa (minima) zo guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro mu mpeshyi dutangiye.

Simukeka ati “Natangiye gusiganwa kera ndi umwana, nyuma y’umwaka wa 2000 nibwo natangiye kujya mu masiganwa y’ingimbi. Kubera kwitwara neza Ntawurikura yarambonye, amfata nk’umubyeyi wanjye anyitaho antera ingufu, gusa ntitubonane kenshi kuko yabaga iburayi njye mba mu Rwanda.

Mu 2009 nibwo yantunguye ambwira ko yanshakiye ikipe mu Butaliyani, byarandenze. Naje mu butaliyani, ari naho ntuye n’ubu. Nkitangira amarushanwa ya hano iburayi nari narahize ko nzakora cyane  nkazamwitura kubona minima y’imikino Olempike, nkajya yo ntatumiwe. Kuko yambwiye ko aricyo yanyifurizaga. Ubu ndishimye cyane kuko ibyo namusezeranyije nabigezeho umwaka ushize (Ukuboza 2015).”

Yitabirayo amarushanwa anyuranye i Burayi akaba aribyo bimutunga kandi bifite icyo bimugejejeho
Yitabirayo amarushanwa anyuranye i Burayi akaba aribyo bimutunga kandi bifite icyo bimugejejeho

Jean Baptiste Simukeka akomeza agira ati “Uriya musaza yampinduriye ubuzima cyane, iyi myaka irindwi maze hano (mu butaliyani) yanteje imbere cyane. Uko nagiye nitabira amarushanwa menshi ya hano mu burayi, amwe nkayatsinda byatumaga hari icyo ninjiza. Ndavuga ku bunararibonye, no ku mikoro.Ubu nujuje inzu i Kigali ibintu ntari narigeze ntekereza na rimwe. Uriya musaza mufitiye ishimwe ku mutima, kandi  ninza mu Rwanda nzamusura mbimwibwirire”

Simukeka Jean Baptiste yabonye ibihe bimwemerera kujya mu mikino Olempike tariki  13 Ukuboza 2015, mu isiganwa ry’ahitwa Reggio Emelia mu butaliyani, aho yarisoje ari uwa kabiri, akoresheje amasaha 2h:17min

Simukeka Jean Baptiste ubu afite ikipe akinamo nk'uwabigize umwuga
Simukeka Jean Baptiste ubu afite ikipe akinamo nk’uwabigize umwuga
Simukeka azahagararira u Rwanda mu mikino Olempike i Rio, ikintu yumva kizaba ari ukwitura Ntawurikura wamusabye ko yazabigeraho
Simukeka azahagararira u Rwanda mu mikino Olempike i Rio, ikintu yumva kizaba ari ukwitura Ntawurikura wamusabye ko yazabigeraho

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish