Month: <span>March 2016</span>

Uwari umuyobozi wa MRND muri Kigali akatiwe ‘burundu y’umwihariko’

*Yari umaze imyaka 20 nta dosiye ahanishijwe ‘burundu y’umwihariko’ *Yahamijwe icyaha cya Jenoside; gushishikariza urubyiruko kwica Abatutsi,…  *Habyarimana Jean yahise ajuriria iki cyemezo. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarungenge rutangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe ko Jean Habyarimana nubwo yari amaze imyaka 20 afunze binyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside bityo ahanishijwe gufungwa […]Irambuye

Gukuramo inda turacyabibonamo imbogamizi mu mategeko – Min Busingye

Kuri uyu wa mbere ubwo Komisiyo ya politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu yaganiraga na Minisiteri y’ubutabera ku kintu cyo guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko mu gukuramo inda byemewe n’amategeko, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko ibijyanye no gukuramo inda bakibibonamo imbogamizi mu bijyanye n’amategeko. Minisiteri y’ubutabera ivuga guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko ari […]Irambuye

USA yohereje muri Iraq ingabo za Delta Forcce kwica cg

Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kohereza intsinda ry’ingabo zidasanzwe zo mu mutwe witwa Delta Force muri Iraq zigiye kwica cyangwa gufata abayobozi bakuru b’umutwe wa Islamic State, gukusanya amakuru kuri uyu mutwe w’iterabwoba. Izi ngabo kabuhariwe ngo zikaba zishobora no koherezwa muri Syria. Umuyobozi mu by’ingabo za Amerika yabwiye CNN ko hashize ibyumweru bategura […]Irambuye

Ibigo by’ubwishingizi bw’indwara birasaba Leta gushyiraho ikigega gifasha abakene

Mu biganiro bigamije gushakira igisubizo ubwiyongere bw’indwara zitandura bukomeje kuzamuka mu Rwanda, ibigo bitanga ubwishingizi bw’indwara basabye Leta gushyiraho ikigega cyihariye cyafasha abaturage batabasha kwivuza indwara nka Kanseri, Diyabete n’izindi kubera ubukene no kuba ubwishingizi batanga budashobora gukemura byose. Muri iki cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yatangiye ibiganiro n’abaturage, ibigo bitanga […]Irambuye

Umugabo wananiwe urushako aragira abandi bagabo inama ikomeye

Gerald Rogers umuhanga mu by’indwara zo mu mutwe wagize ibibazo bikomeye mu gushaka agatana n’umugore we, abicishije kuri Facebook yanditse inama ikwiye ku by’ubuzima, urukundo, gukundana no gutandukana. Yatangiye agira ati “Nyuma yo gutana n’umugore nakundaga, nyuma yo kubana nawe imyaka 16, iyi ni inama nifuza kuba nari naragiriwe...” *Hitamo urukundo Iyi niyo nama nyamukuru […]Irambuye

11 bahoze bakora mu icapiro rya REB barayishyuza hafi miliyoni

*Abakozi bari aba Leta bimuriwe mu kigo kigenga mu 2014 *REB yaje kwemera ko bagomba guhabwa ibigenwa n’amategeko birimo n’imperekeza Kuri uyu wa mbere ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyabwiye Abadepite ko mu ntangiriro z’umwaka ushije wa 2015 aribwo iki kigo cyahuye n’ikibazo cy’abakozi 11 bishyuza akayabo ka miliyoni hafi 20. Aya mafaranga aba bakozi […]Irambuye

Mulindahabi Olivier wa FERWAFA yamanutse muri gereza ya Gasabo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ukekwaho amanyanga mu isoko rya hoteli ry’iri shyirahamwe. Kuri uyu wa 29 Gashyantare nibwo uyu mugabo ‘yamanuwe’ muri gereza ya Gasabo. Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Mulindahabi Olivier arakekwaho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango mu […]Irambuye

Abayobozi b’ibihugu bya EAC baratinda kuki? Ku Burundi cg kuri

*Biteganyijwe ko u Burundi aribwo buhabwa ubuyobozi bwa EAC *U Burundi bwakwangira Somalia kwinjira muri EAC kubera imiyoborere? *Perezida w’u Burundi arayizamo? ko ishize yayijemo bakamutera ‘coup d’etat’ *Iyi nama yuyu munsi iriga ku kubuza imyenda n’inkweto bya Caguwa kwinjira muri EAC *Iziga kandi no ku kugabanya imodoka zakoze zinjira muri aka karere Kuri uyu […]Irambuye

Umuraperi NPC yashyize hanze indirimbo isaba bagenzi be kugarukira Imana

Niwejambo Paulin umuraperi umaze igihe muri muzika uzwi nka NPC, yashyize hanze indirimbo yise ‘Turacumbitse’ avuga ko bagenzi batazi Imana bakwiye kuyigarukira. NPC yatangiriye mu itsinda ryitwaga ‘Inshuti z’ikirere’ zabarizwagamo Riderman, The Ben, Tom Close na K8 Kavuyo n’abandi baje kwinjizwamo nyuma barimo Meddy. Bamwe muri aba bahanzi bamaze kujya hanze, Inshuti z’ikirere zabaye nk’izicika […]Irambuye

Nyuma y’imyaka 53, Mukura VS ishobora gutwara igikombe cya shampiyona

Mukura Victory Sports ntabwo irashobora kwegukana shampiyona y’u Rwanda, imaze imyaka 53 ikina. Ubu cyaba aricyo gihe ngo iyi kipe y’i Butare ikore amateka ibifashijwemo na Muhadjiri Hakizimana, na bagenzi be. Mukura iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 14, ikaba ifite amanota 32, irusha AS Kigali iyikurikiye amanita ane. Mukura ubu ni nayo […]Irambuye

en_USEnglish