Digiqole ad

Umugabo wananiwe urushako aragira abandi bagabo inama ikomeye

 Umugabo wananiwe urushako aragira abandi bagabo inama ikomeye

Gerald Rogers umuhanga mu by’indwara zo mu mutwe wagize ibibazo bikomeye mu gushaka agatana n’umugore we, abicishije kuri Facebook yanditse inama ikwiye ku by’ubuzima, urukundo, gukundana no gutandukana. Yatangiye agira ati
Nyuma yo gutana n’umugore nakundaga, nyuma yo kubana nawe imyaka 16, iyi ni inama nifuza kuba nari naragiriwe...”

*Hitamo urukundo
Iyi niyo nama nyamukuru ukeneye. Guhitamo kwanyu kose niyo kugomba gushingiraho, nuhitamo urukundo nta kintu kizahungabanya ibyishimo by’urugo rwanyu. Urukundo iteka ruzihangana.

*Wirushywa n’ifaranga
Amafaranga ni umukino, shaka uburyo mukorana mwembi nk’ikipe mu gutsinda uwo mukino. Nta na rimwe bitanga umusaruro iyo abakina mu ikipe imwe barwanye. Shaka uburyo mwembi mugira imbaraga zo gutsinda uyu mukino.
Mukomeze mukure mwembi
Ikiziba kidatemba cyorora malaria, akagezi gatemba gahora gasa neza kandi gashimishije, kudakoresha ibizgira bitera gusaza. Ni uko bigendekera umubano w’urukundo utitabwaho. Shaka ibyo muhuriyeho, inzozi n’icyerekezo mubigeraneho mukundana.

*Emera kwihana
Ntabwo mwese mwagira ukuri, ubutwari n’ubunyangamugayo buri gihe. Emera gusangira n’uwawe ibiguhangayitse, ibiguteye ubwoba kandi jya wemera vuba amakosa yawe.

*Funguka kandi ube inyangamugayo
Niba ushaka kwizerwa gira ubushake bwo gusangiza uwawe byose byose. Cyane cyane biriya udashaka ko hari undi ubimenya. Bisaba ubutwari gukunda by’ukuri, gufungurira umugore umutima wawe wose utitaye ku kumenya ibyo azakunda n’ibyo azanga…Muri ubwo butwari harimo no kureka akagukunda wese, ububi bwawe n’ubwiza bwawe. KURAHO IBIGUHISHA: niba wumva ukeneye kwambara ‘mask’ inyuma ye ukiyerekana neza buri gihe, nta na rimwe uzigera ubona urukundo rwuzuye kandi nyarwo icyo ari cyo.

*Wiba igicucu
Wiba igicucu kandi wigira ubwoba bwo kuba cyo. Uzakora amakosa kimwe na we. Gerageza buri gihe kudakora amakosa akabije kandi wigire kuyo ukoze. Ntabwo uremwe nk’umumarayika wowe gerageza ariko no kutaba igicucu.

*Kumukunda ntibihagarara
Ntuzigere na rimwe wibaza ko ubwo wamurongoye umufite byarangiye. Igihe wamusabaga ko akubera umugore wamusezeranyije ko uzaba wa mugabo wo kugumana umutima we no kuwurinda ushyizeho umwete n’imbaraga. Umutima we nicyo kintu gikomeye kandi gitagatifu wigeze uhabwaho impano mu buzima. Yaguhisemo. Ntukabyibagirwe. Ntukabe na rimwe umunebwe mu rukundo.

*Rinda umutima wawe
Nk’uko wiyemeje kurinda umutima we nawe ugomba kurinda uwawe nk’uko ubigenza urinda uwe. Ikunde wowe ubwawe, ukunde isi n’ibiyigize ariko hari ahantu mu mutima wawe hatagomba kugera uw’ariwe wese uretse gusa umugore wawe. Komeza aho hantu hateguye kumwakira no kuhamutumira kandi wange ko hari undi wese cyangwa ikindi cyose kihinjira.

*Mukunde buri munsi
Muzagenda uhinduka rwose. Ntabwo muzakomeza kuba babandi nk’igihe mushyingirwa. No mu myaka itanu iri imbere ntimuzaba muri uko muri ubu. Impinduka zizaza ariko muri byose ugomba gukomeza kumuhitamo buri munsi.
Ntabwo buri gihe azagumana nawe ariko nutita ku mutima we umugore umutima we azawuha undi cyangwa se akuvane mu mutima we neza neza, kandi iki gihe ntabwo uzongera kubasha gusubirana umutima we na rimwe. Buri gihe rwanira kugumana urukundo rwe nk’uko wabigenzaga ukimutereta.
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyaba arinundi aturuyu watandukanye. Murushako ntawe ukwiye kugira undi inama iyurugo rwagezaho ruba rwasenyutse ntakindi

  • Hum, maze wowe byarakunaniye none no uragira abandi inama? Ko utazigiriye se mbere yo kuzigira abandi!!!!

  • Umugabo arabagira inama mugakomeza imitwe!
    Mwebwe se mubwiwe n’iki ko izanyu zizarama? Mwakumvise inama atugiriye ko numvise ari nziza kandi ibyamubayeho ni urw’abagabo, kereka utaragera ku rukiko muri iyi minsi ngo arebe Imanza nk’izi zihari.

    Ahubwo uyu mugabo agize neza, nubundi ishyamba ribara uwariraye

  • Ibi ni ukucyatsa! Urugo rwubakwa n’urukundo hagati y’umugore n’umugabo, ariko ndabona uyu mugabo akazi gakomeye yagahariye abagabo! Izi nama zawe nizo zigutera inyatsi. Iyo uvuga uti buri wese ajye yihatira kumenya inshingano ze mu rugo. Igisenya ingo ni uko turangazwa no kunengana cg se gutegereza ko biriya biribuze gukemurwa n’umugabo cyangwa umugore. Aha niho ibintu bipfira. Iyo inshingano zagonganye buri wese ntaba azi iye! Urugo ruba rwasenyutse kuko abari umugore n’umugabo , bose baba babaye abagabo cyangwa abagore mu rugo kandi badahuje ibitsina. Uyu mugabo byarivanze!

  • Hagire n’umugore utugira inama , kugirango twuzuzanye n’uyu mugabo. Hagti aho nshimye nimazeyo inama agira abagabo, ndahamya ko asubira inyuma akabona aho yateshutwe akaba azi neza icyo yagombaga gukora, gusa amazi yarenze inkombe atarakanguka ngo agarure ibintu mu buryo ku ruhande rwe. Imana ibane n’umutima we kandi imufashe.

  • ibyo uyu mugabo avuze ndabishimye yatanze umuganda we nk’umugabo wakoze ikosa rikamuviramo gutandukana n’uwo bashakanye. ikigaragara umugore yaragerageje ngo bubakane ariko akumva ko yamaze kugerayo ahari yamaze kubyara atamureka ngo yongere kubaka ubuzima bushyashya. benshi mu bagabo bajya bishuka bageza abagore mu rugo bakumva ko byarangiye. agatangira guhisha tel ngo umugore atayirebamo ntiyibuke ko kera buri wese yakoreshaga iyo undi. Nyamara abagore bakunda abagabo(abenshi) wakongeraho inshingano nyinshi umudamu agira ntako baba batagize pe. umugabo yabireba gutyo agakekako ari ukutamwitaho. nyamara amufashije muri izo nshingano nyinshi byakoroha bikanabungabunga ubusabane bwabo. ni ho hamwe umugabo asohokana n’abandi kubera ko abona umugore nta mwanya, nyamara binezeza umugore gusohokana n’umuryango we. kugira igihe muba mwenyine malgre izo nshingano zose mufite.

    murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish