Digiqole ad

Gukuramo inda turacyabibonamo imbogamizi mu mategeko – Min Busingye

 Gukuramo inda turacyabibonamo imbogamizi mu mategeko – Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Kuri uyu wa mbere ubwo Komisiyo ya politike, ubwuzuzanye n’uburinganire bw’Abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu yaganiraga na Minisiteri y’ubutabera ku kintu cyo guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko mu gukuramo inda byemewe n’amategeko, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko ibijyanye no gukuramo inda bakibibonamo imbogamizi mu bijyanye n’amategeko.

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Minisiteri y’ubutabera ivuga guha abaganga ububasha bw’abahesha b’inkiko ari icyifuzo kizaganirwaho byimbitse mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda riri gukorwa.

Ngo hazibazwa ikigamijwe kugerwaho n’uburyo cyagerwaho barebye uko ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo bireba rihagaze kuva mu 2012.

Itegeko riteganya ko umugore cyangwa umukobwa ashobora kwemererwa gukuramo inda ku bushake mugihe yayitewe n’ uwo bafitanye isano ya bugufi, yafashwe kugufu, ndetse n’ igihe bigaragara ko iyo nda ishobora gushyira ubuzima bw’ umubyeyi mu kaga.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabwiye Abadepite ati “Gukuramo inda byemewe n’amategeko turacyabibonamo imbogamizi kurwego rw’ubutabera kuko hari aho usanga umugana asaba kubanza kwemezwa n’urukiko ikurwamo ry’iyo nda.”

Min. Busigye yasabye Abadepite ko bazashaka umwanya bakaganira ku kibazo kivuga giti “ Ese ubundi gukuramo inda umuganga ashyira mu bikorwa icyemezo cye cyangwa icy’urukiko? Niba se ashyira mu bikorwa icyemezpo cy’urukiko byagenda gute asanze gukuramo inda bifite ingaruka ku buzima bw’umubyeyi cyangwa umwana?”

Yakomeje avuga ko nubwo iki kibazo kikiri kwigwaho bigoye kuba ukuramo inda yabona icyemezo ahabwa n’urukiko mu minsi itanu (imaze iminsi ivugwa mu itangazamakuru) kuko amakuru n’ibimenyetso bimwemerera kuyikuramo bitaba byamaze gukusanywa byose muri icyo gihe.

Abadepite bakaba barasabye iyi minisiteri kureba niba ari ngobwa ko ntacyakorwa mu korohereza abana bari munsi y’imyaka y’ubukure(18) kuko itegeko ribibemerera ntamananiza.

Ndetse ngo hakavaho n’ikintu gikunzwe kuvugwa cy’ubutinde kuko hari aho usanga abaganga bashobora kwanga gukuramo inda byemewe n’amategeko kuko hari igihe basanga igeze mu mezi yo kuvuka (7) kubera gutinda mu nkiko.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Why do the minister has to prime the parliamentarians by suggesting questions to ask themselves ? Let them be independent in their deliberations.

    Njye ndasaba abaganga gukomera ku ndahiro kimwe n’umutima-nama wabo. Nta mpamvu kwica umwana uri mu nda ya nyina kuko utazi impamvu n’uburyo yabayeho.

  • Mureke mbabwire murigukururira umuvumo mugihugu cyacu .nukuberiki turakaza IMANA .abanyarwanda twibagiwe koko aho yadukuye.none tuyituye kwica abamarayika bayo koko.abayobozi nimuyoborwa numwuka wera murazakumenya igihe imana itakaza irema umuntu haribyinshi iba imugambirira.ariko reka mbabaze mwebwe abayobozi ese kuki ababyeyi banyu batakuyemo inda zanyu kuki bemeye kubabyara .none mureke kuvusha amahirwe abobana kuko nizibika zaramagi

Comments are closed.

en_USEnglish