Mbere yo guhamagara abakinnyi bazakina n’ibirwa bya Maurice mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika “AFCON 2017, umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry agiye kujya kureba imikino y’abasore be bakina muri Tanzania na Kenya. Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ izakomeza imikino yo gushaka itike […]Irambuye
Ahagana Saa cyenda z’igicuku kuri uyu wa kane, inkongi y’umuriro yafashe urugo rw’umuturage mu Murenge wa Nyarubaka, mu Kagari ka Kigusa, umugabo n’umugore babasha gukiza ubuzima bwabo ariko umwana wabo w’amezi atatu gusa arashya ahasiga ubuzima. Epimaque Munyakazi, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye UM– USEKE ko iyi mpanuka y’umuriro ishobora kuba yatewe n’agatara (agatadowa), […]Irambuye
Munyemana Albert, umuhanzi ushushanya ‘tableau’, za portrait n’ibibumbano ‘status’ avuga ko nk’abahanzi bashyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ubuhanzi bwabo ariko ngo ntabwo Abanyarwanda barabuha agaciro bukwiye. Munyemana Albert ukora ‘tableau’ ziryoheye ijisho zizwi nka “tableau relief 3D”, akoresha ibikoresho Nyafurika cyane cyane ibikuze nk’ibiti, n’ibindi. Ibi, ngo abikoresha kugira ngo yerekane ko ibikoresho by’ibinyafurika, […]Irambuye
Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ku biribwa rishobora gusiga abantu barenga ibihumbi magana atanu bapfuye mu gihe kitageze ku myaka 40 iri imbere nk’uko ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Oxford bubigaragaza. Kugeza mu 2050 ngo abantu bagera ku 500 000 bashobora kuzaba barapfuye bishwe n’ibibazo by’ubuzima bikomoka ku kwiyongera kw’ubushyuhe n’ingaruka bigira ku byo turya nk’uko bivugwa n’ubu […]Irambuye
Abatuye mu kagali ka Kageyo, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera kuko ashobora kubatera indwara zitandukanye, gusa ngo bisanga ariyo abashobokeye kuko amazi meza ahenze. Aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko ntibibabuza kujya kuvoma igishanga cy’Akagera kuko ngo amazi meza avomwa n’uwifashije, ijerikani […]Irambuye
*Uyu ni Mufti wa gatanu w’u Rwanda mu myaka 21 ishize *Ngo yasanze hari ibitagenda mu muryango wa Islam mu Rwanda ariko ubu biri kujya kumurongo *Uzamusimbura ngo akwiye gutinya Imana no kubaka ubumwe bw’Abasilamu mu Rwanda *Iterabwoba muri Islam ngo ryitwa Hibarah bivuze icyaha ndengakamere *Inyigisho zihembera iterabwoba mu Rwanda ngo zakomwe mu nkokora […]Irambuye
Nubwo nta mibare ifatika, mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hagaragara abantu bafite ubumuga bwo kutabona buterwa ahanini n’indwara yibasira cyane cyane abageze muzabukuru yitwa ‘Ishaza’. Ubushakashatsi bunyuranye bugaragaza ko ngo 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza, umubare munini ukaba uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Dr. David Muhire Karama, umuganga ushinzwe indwara z’amaso […]Irambuye
Mukura Victory Sports yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, itsinzwe na Bugesera 1-0, mu gihe ku Mumena harumbutse ibitego, ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Gicumbi ibitego 4-3. Mukura Victory Sports yari imaze iminsi icumi ya Shampiyona yikurikiranya idatsindwa, itsikiriye mu Karere ka Bugesera. Uyu, wari umukino wo ku munsi wa 15 wa Shampiyona, usoza imikino ibanza […]Irambuye
Irushanwa ry’umukino w’amagare mu Rwanda rimara amezi 10 ‘Rwanda Cycling Cup’, ku nshuro ya kabiri rigiye kuba noneho horongewemo amasiganwa y’ingimbi (abatarengeje imyaka 18), n’amasiganwa y’abagore. Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yatangarije itangazamakuru ko bazongeramo ibi byiciro mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’ikipe y’igihugu mu bagore, no mu ngimbi. […]Irambuye
Mu muhango wo guhererekanya ububasha ku bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, umunyamabanga mushya Fidel Ndayisaba yashimiye ikizere yagiriwe agahabwa inshingano, ngo aje gukomeza gushimangira ibyagezweho abirinda abo yita ‘Ibirura’. Fidel Nyayisaba wahoze ayobora Umujyi wa Kigali yavuze ko nubwo imirimo ikomeye yakozwe ubwo hatekekerezwaga kandi hagashyirwaho iyi Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ikaba […]Irambuye