Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 53, Mukura VS ishobora gutwara igikombe cya shampiyona

 Nyuma y’imyaka 53, Mukura VS ishobora gutwara igikombe cya shampiyona

Abafana ba MVS bagarutse ku kibuga, kandi bafite ikizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona

Mukura Victory Sports ntabwo irashobora kwegukana shampiyona y’u Rwanda, imaze imyaka 53 ikina. Ubu cyaba aricyo gihe ngo iyi kipe y’i Butare ikore amateka ibifashijwemo na Muhadjiri Hakizimana, na bagenzi be.

Abafana ba MVS bagarutse ku kibuga, kandi bafite ikizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona
Abafana ba MVS bagarutse ku kibuga, kandi bafite ikizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona

Mukura iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 14, ikaba ifite amanota 32, irusha AS Kigali iyikurikiye amanita ane.

Mukura ubu ni nayo ifite ba rutahizamu batyaye kurusha abandi mu Rwanda kuko Hakizimana Muhadjiri, Habimana Youssuf na Ndayishimiye Christopher bamaze gutsinda ibitego 18 muri 22 ikipe yabo yatsinze.

Iyi kipe kandi niyo ifite umukinnyi uyoboye abandi mu bitego, Muhadjiri Hakizimana w’imyaka 22, amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino ine bakinnye aho shampiyona isubukuriwe (nyuma ya CHAN), ndetse afite ibitego icyenda (9) muri shampiyona yose.

Uyu murumuna wa Haruna Niyonzima, akomeje guha ikizere abafana b’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara nubwo bwose ari umukinnyi wo hagati.

Umurundi Okokko Godfrey utoza iyi kipe bita kandi MVS, yabwiye Umuseke ko nawe ikizere cyo gutwara shampionat cyatagiye kuza gusa hakiri kare.

Iyo uyoboye abandi kugira ikizere cyo gutwara igikombe ntibyabura. Amakipe adukurikiye, amwe twamaze gukina, kandi twarayatsinze. Ikipe nka Mukura gutsinda APR FC na AS Kigali 2-0 (zombi), hari ubutumwa biba bitanga ariko haracyari kare tuzakomeza gukora.” – Okokko

Kuri Hakizimana Muhadjiri ukomeje gufasha ikipe ye Okokko avuga ko uyu ari umukinnyi mwiza ariko udakwiye kwirara kuko ngo ataratanga umusaruro uhwanye n’impano afite.

Okokko ati “Yagiye anengwa kenshi imyitwarire mibi kandi ni umukinnyi w’umuhanga. Mu bari mu Rwanda ubu ari muri batatu beza ariko kenshi yagiye yivangira. Ubwo yashyize umutima hamwe rero ni igihe cye ngo atange umusaruro, gusa niyirara azasubira aho yahoze kuko ntabwo aratanga umusaruro ungana n’ubushobozi afite.”

Mu gukomeza gushakira iyi kipe igikombe ubuyobozi bwa MVS bwamaze gushyiraho umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga (fitness coach). Uyu ni Hakizimana Jean Baptiste, wigeze no kuyikinira.

Mukura VS ikaba mu mateka yayo itaratwaye shampionat y’u Rwanda, nubwo bwose yagiye itwara ibikombe byinshi by’amarushanwa atandukanye yagiye akinirwa mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize.

Habimana Youssuf uvuye muri CHAN, ni umwe muri ba rutahizamu barimo gufasha Mukura
Habimana Youssuf uvuye muri CHAN, ni umwe muri ba rutahizamu bari gufasha Mukura
Hakizimana Muhadjiri uyoboye ba rutahizamu, amaze gutsinda ibitego icyenda (9) kandi akina hagati
Hakizimana Muhadjiri uyoboye ba rutahizamu, amaze gutsinda ibitego icyenda (9) kandi akina hagati
Mukura ihagaze neza muri iyi minsi ishobora guhindura amateka
Mukura ihagaze neza muri iyi minsi ishobora guhindura amateka

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mukura nayo yabaye nk’umuturanyi wayo Gasenyi, barabyina mbere y’umuziki mach aller ntirarangira batangiye kubyinira igikombe muri abana koko championat izarangira Mukura iri ku mwanya wa 7 ngirango muzi uko ikora muri retour

  • Bigabo wa muswa we iyi ni retour barimo gukina ahubwo tangira nawe witegure kwakira igikombe cya Mukura

Comments are closed.

en_USEnglish