Digiqole ad

Uwari umuyobozi wa MRND muri Kigali akatiwe ‘burundu y’umwihariko’

 Uwari umuyobozi wa MRND muri Kigali akatiwe ‘burundu y’umwihariko’

*Yari umaze imyaka 20 nta dosiye ahanishijwe ‘burundu y’umwihariko’

*Yahamijwe icyaha cya Jenoside; gushishikariza urubyiruko kwica Abatutsi,… 
*Habyarimana Jean yahise ajuriria iki cyemezo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarungenge rutangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe ko Jean Habyarimana nubwo yari amaze imyaka 20 afunze binyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside bityo ahanishijwe gufungwa burundu y’umwihariko.

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo amaze kumva umwanzuro w'urubanza
Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo Habyarimana amaze kumva umwanzuro w’urubanza

Jean Habyarimana yahoze ari umuyobozi w’ishyaka MRND muri Prefecture ya Kigali yari yumviswe n’Urukiko tariki 02 Gashyantare aho yaburanaga asaba kurenganurwa kuko kuva mu 1996 yari afunze nta yemezo cy’Umucamanza kimufunga ndetse atarigeze aburana mbere.

Uyu mugabo watangiye gusomerwa adahari, aho ahagereye urubanza rumaze gusoma yahise abwira Umucamanza ko ajuririye iki cyemezo.

Mu iburanisha riheruka ari na ryo gusa ryabayeho muri uru rubanza, Habyarimana Jean waburanye atemera ibyaha, yatanze inzitizi avuga ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko, ibyo we yise iyicarubozo ariko avuga ko nta mujinya, urwango cyangwa inabi afitiye inzego zatumye afungwa imyaka 20 nta dosiye imufunze.

Umucamanza wabanje gusoma icyemezo kuri iyi nzitizi, yavuze ko Habyarimana yafunzwe binyuranyije n’amategeko koko, kuko yafunzwe n’impapuro zimufata (mandat d’arret) zo muri 1997 nyamara ngo yarafashwe mu 1996 ndetse ko kuva icyo gihe atigeze aburanishwa.

Umucamanza yavuze ko uregwa na we yicecekeye ntagire icyo akora ngo aburanishwe cyangwa arenganurwe ahubwo akagaragaza ko yarenganye ari uko Ubushinjacyaha butanze ikirego.

Atanga inzitizi, uregwa yavugaga ko yabanza akarenganurwa akazaba aburana mu mizi nyuma, gusa Umucamanza amubwira ko iyi nzitizi ye yayitanze mu gihe kitari icyayo kuko Ubushinajcyaha bwari bwamaze gusobanura ikirego, ahubwo asabwa kwisobanura ku byo yashinjwaga.

Ashingiye ku ngingo ya 105 mu mategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha, Umucamanza yavuze ko iyi nzitizi yasuzumiwe hamwe n’imiburanire yo mu mizi ku byaha birimo ibya Jenoside uregwa yari akurikiranyweho.

 
Yahamijwe ibyaha aregwa,…ahanishwa gufungirwa mu kaato
Ashingiye ku isobanurakirego ry’Ubushinjacyaha no ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Umucamanza yahamije uregwa ibyaha birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bari bagizwe n’urubyiruko rw’Interahamwe rwishe Abatutsi muri Jenoside.

Umucamanza yavuze kandi ko hari Abatangabuhamya barimo uwitwa Gatayija na Nyirangondo Epafrodite bemeje ko Habyarimana yitabiriye inama zateguraga ubwicanyi.

Mu buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya, Umucamanza yavuze ko uwari Konseye wa Muhima yavuze ko yakoranaga bya hafi n’uregwa (Habyarimana) mu gutegura no gushikariza urubyiruko kwica uwitwaga nk’umwanzi (Abatutsi) icyo gihe.

Umucamanza yanavuze ko Umutangabuhamya witwa Mbarushimana Vincent yemeje ko uregwa yatanze ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi ndetse ko uregwa na we yiyemereye ko hari ibyo yatanze birimo imyenda ndetse ko hari n’ibyo yasanganywe iwe.

Muri ubu buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Umucamanza yavuze ko hari abemeje ko Habyarimana Jean ari we wayoboraga akanagenzura bariyeri yavaga Nyabugogo yerekeza Sainte Famille yiciweho Abatutsi benshi barimo uwitwa Rutayisire.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo nta kigaragaza ko uregwa yafashe imbunda cyangwa ikindi gikoresho akora ubwicanyi ariko ko yatangaga amabwiriza.
Umucamanza yavuze ko ibi bikorwa bigize icyaha cya Jenoside ndetse bikaba no mu bigize ibindi byaha byo gutegura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushishikaria urubyiruko gukora imyitozo.

Asa nk’uwanzura mu guhamywa uregwa ibyaha, Umucamanza yanavuze ko kuba Habyarimana nta bushake yagaragaje mu guhagarika ubwicanyi bishimangira ibyo yahamijwe n’Abatangabuhamya bityo ko bigaragaza uruhare rwa Habyarimana mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Yifashishije ingingo ya 115 mu mategeko ahana, ivuga uko bahana uwakoze icyaha cya Jenoside, Umucamanza yahise ahanisha Habyarimana waburanye atemera ibyaha igihano gisumba ibindi cyo gufungwa Burundu y’umwihariko.

Umucamanza yavuze ko igarama y’urubanza riherera mu isanduku ya Leta kuko uregwa yaburanye afunze.

Uregwa wasanze isomwa ry’iki cyemezo ririmbanyije, nyuma y’isomwa yahise asaba umwanditsi w’Urukiko kumwandikira ko ajuririye iki cyemezo gusa yemera kubahiriza iki cyafashwe nk’uko bigenwa n’amategeko.

Isomwa ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abo mu muryango wa Habyarimana ndetse nyuma yo gusomerwa yasabye umucungagereza kubaramutsa.

 
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

11 Comments

  • Iyo ukituriza. None dore uhawe iyumwihariko

  • Ese ubundi umuntu amara imyaka irenga 20 afunzwe nta rubanza akatirwa burundu gute?

  • Ahaaaaaa! ubwo ni ubutabera ye!

  • Ibyo mu Rda ni amayobera kabisa. Nzaba mbarirwa ni umwana w’umunyarwanda.

  • Ihangane mwana wa mama Soldat! Ugomba guhabwa icyo gihano ntibyumvikana ukuntu yamara iriya myaka yose nta dossier agira! None se ko akatiwe ubu nyuma y’imyaka makumyabiri, byumvikana ko icyo gihe cyose yari umwere, murumva nta kintu leta y’u Rwanda imugomba?

  • Ubundi se mutekereza ko yarenganye? Njye ndamuzi neza,kuba baramufunze iyo myaka yose ahubwo nibyo gushimirwa, abanjye bari ku Gisozi mu rwibutso tubasura barabaye ifumbire. Iyo bajya gufungura abo mwita abere, twe twabaciye murihumye twari kuza bakinira aga Film ka THE PUNICHER.

    • Punisher

  • Ibi bikwiye kutwigisha, iyo wayobotse politike wihanganira kd ukirengera ingaruka nubwo hari abo zigeraho batayiyobotse. Politike ya rubanda rugufi ni ukugendera mu kigare. Ubu se byashoboka ko perezida wa FPR mu kagali aba atavugana bya hafi na gitifu! Biruzuzanya. Ikibazo ni uko wagwa mu mutego nkuwo abakubanjirije baguyemo. Kwirinda biruta kwivuza.

  • Nonese babikoraga baziko ntangaruka zizabageraho.nako bavugaga ko kwica umututsi ntacyaha ngo nukwikiza umwanzi.barabashukaga yewe nuko rero mukomere mubiryozwe. Kuko nanyina wundi abyarumuhungu di

  • eh eh eh eh, umva ko muvuga. mbega umugabo uhuye n’akarengane. imyaka 20 nta dosiye, none ngo burundu. ahaaaa burya umuntu arakomera kuba akinahagaze ni igitangaza.

  • Aba bose bakora comment kuri Habyarimana Jean alias Soldat ntabwo bamuzi. Agira principes agenderaho kandi ntiyatinyaga Kubwira Habyarimana Juvénal ko hari ibyo batavugaho rumwe. Soldat rero arazira ko yari Perezida wa MRND i Kigali nta kindi. Nta butabera mbonye hariya ni politiki. None se Bizimungu Pasteur ko bamufunguye hari uyobewe amarorerwa ye muri 1973? yigeze akorana na Soldat? Byonyine kumva ko umuntu amaze imyaka 20 afunzwe binyuranyije n’amategeko nta shema biha ubucamanza bwo mu Rwanda.Ba directeurs ba gereza bakagombye kubazwa ukuntu bafunze umuntu nkuriya imyaka 20 nta dossier.

Comments are closed.

en_USEnglish