Digiqole ad

Umuraperi NPC yashyize hanze indirimbo isaba bagenzi be kugarukira Imana

 Umuraperi NPC yashyize hanze indirimbo isaba bagenzi be kugarukira Imana

Niwejambo Paulin umuraperi umaze igihe muri muzika uzwi nka NPC, yashyize hanze indirimbo yise ‘Turacumbitse’ avuga ko bagenzi batazi Imana bakwiye kuyigarukira.

NPC benshi bemeza ko afite ibyo umuraperi yakagombye kuba afite kuko bamugereranya n'abanyamerika
NPC benshi bemeza ko afite ibyo umuraperi yakagombye kuba afite kuko bamugereranya n’abanyamerika

NPC yatangiriye mu itsinda ryitwaga ‘Inshuti z’ikirere’ zabarizwagamo Riderman, The Ben, Tom Close na K8 Kavuyo n’abandi baje kwinjizwamo nyuma barimo Meddy.

Bamwe muri aba bahanzi bamaze kujya hanze, Inshuti z’ikirere zabaye nk’izicika intege buri umwe atangira kuririmba yirwariza.

Mu Rwanda hasigaye Riderman, Tom Close na NPC mu bari mu nshuti z’ikirere bose. Naho abandi bibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro NPC yagiranye na Umuseke, yavuze ko kuba ari umuraperi umaze igihe bimuha kumenya ubutumwa rubanda ikeneye.

Bityo mu ndirimbo yashyize hanze ikaba ari imwe mu ndirimbo izafasha benshi kumenya ndetse bagatekereza ku byo bakora binyuranyije n’itegeko ry’Imana.

NPC ni umwe mu bahanzi bakurura abakobwa kubera imiterere ye 'Taille'
NPC ni umwe mu bahanzi bakurura abakobwa kubera imiterere ye ‘Taille’

Ati “Mu bintu dukora byose ntabwo twagakwiye kwibagirwa ko Imana iriho kandi ari nayo idushoboza gukora no kugera ku byo tugeraho mu buzima busanzwe.

Gukora indirimbo irimo amagambo y’Imana abantu batari bamenyereyeho, ni kimwe mu bintu numvaga mfite ku mutima”.

NPC akomeza avuga ko iyo ndirimbo yamaze kuyifatira amashusho mu minsi iri imbere akazajya hanze. Kandi avuga ko uburyo yafashwemo biri mu byo abantu bazayikundira.

https://www.youtube.com/watch?v=0gwmEEJIQrw

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko Joel nawe wize urabeshya koko! Ngo ni Riderman,Tom Close na NPC Basigaye gusa? Nonese Babou ntiyari abarimo? Ikindi kdi ntago NPC Yujuje byose kuko abyujuje yaba ari muri byibuze Icumi ba mbere mu gihugu!

Comments are closed.

en_USEnglish