Digiqole ad

11 bahoze bakora mu icapiro rya REB barayishyuza hafi miliyoni 20

 11 bahoze bakora mu icapiro rya REB barayishyuza hafi miliyoni 20

*Abakozi bari aba Leta bimuriwe mu kigo kigenga mu 2014
*REB yaje kwemera ko bagomba guhabwa ibigenwa n’amategeko birimo n’imperekeza

Kuri uyu wa mbere ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyabwiye Abadepite ko mu ntangiriro z’umwaka ushije wa 2015 aribwo iki kigo cyahuye n’ikibazo cy’abakozi 11 bishyuza akayabo ka miliyoni hafi 20.

Janvier Gasana umuyobozi wa REB
Janvier Gasana umuyobozi wa REB

Aya mafaranga aba bakozi bishyuza ngo ni 2/3 by’umushahara wabo mu mezi atandatu n’imperekeza zabo bitewe n’uko habayeho ihererekanyabubasha ry’icapiro rya REB rya National curriculum development centre_NCDC n’icapiro ryigenga (Printery Services Ltd)

REB ivuga ko ubwo iri hererekanyabubasha ryakorwaga hatanzwe ibikoresho iri capiro ryakoreshaga ndetse hakabaho n’inyandiko z’imurira ba bakozi bari aba’icapiro rya REB muri iryo capiro ryigenga bituma abakozi batakaza ibyo bagenerwaga nk’abakozi ba Leta.

Janvier Ismael Gasana, Umuyobozi wa REB yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ko REB imaze guhura n’iki kibazo yahise itangira kugikemura ibanje no kuganira na komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo ubu ngo imperekeza zabo ziri kubarwa zikazakurwa ku ngengo y’imari ya 2015/2016

Gasana avuga ko nyuma yo kuganira n’iriya Komisiyo y’abakozi ba Leta no gusesengura neza itegeko basanze ababakozi bagomba guhabwa imperekeza kuko batakiri abakozi ba Leta nubwo bwose batatakaje akazi kabo.

Imyanzuro yafashwe hagati ya REB na Komisiyo y’abakozi ba Leta ni uko;

*REB igomba kwandika ibaruwa zivuguruza izanditwe ziha aba bakozi transfer
*Gusezerera aba bakozi byemewe n’amategeko kuko imirimo yabo itagihari
*Kubabarira imperekeza zabo zose bemererwa n’itegeko bakazishyurwa

Gasana ati “Ubu twamaze kubaha amabaruwa abasezerera ndetse tunatesha agaciro aya mbere yabahaga transfer, kwishyurwa byo bigeze muri MINICOFIN basabwe gushaka amabaruwa bahawe n’umukoresha wabo wa mbere muri Leta

Mu bakozi 10 muri 11 babashije kubona ayo mabaruwa abaha akazi bwa mbere muri Leta, ubu bakaba bishyuza miliyoni eshanu z’imperekezana miliyoni 12 za 2/3 by’umushahara wabo mugihe cy’amezi atandatu, undi umwe watangiye imirimo ya Leta mu 1986 akaba atarabasha kubona iyo baruwa.

Angelina Muganza umunyamabanga muri Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo ku kibazo cy’aba bakozi yabwiye Abadepite ko kuba aba bakozi basabwa ibaruwa ibemerera akazi bwa mbere muri Leta ari ukugira ngo habashe kumenyekana imperekeza buri wese agomba guhabwa kuko umukozi ahabwa imperekeza ihwanye n’uburambe yakoreye Leta akayihabwa n’umukoresha we wa nyuma muri Leta mugihe ntahandi yayihawe ndetse na 2/3 by’umushahara we mu gihe cy’amezi atandatu.

Hon.Marie Rose Mureshyankwano, Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage umutwe w’Abadepite yasabye REB gukurikiza amategeko yo gushaka no gucunga abakozi no kumenya neza niba nta bindi bibazo bizavuka nyuma yo kwishyura imperekeza na 2/3by’umshahara kuri aba bakozi.

Abadepite kandi basabye ko uyu utarabona ibaruwa yamuhaye akazi bwa mbere ariko akaba afite ibindi bigaragaza ko yakoreye Leta akwiye gukemurirwa ikibazo vuba kuko u Rwanda rwaciye mu bihe bya Jenoside kuburyo abantu benshi hari byinshi babuze birimo n’inyandiko za ngombwa bari bafite.

Abadepite bavuga ko REB nta zindi nshingano yari ifite zo kubohereza ahandi uretse kubabarira imperekeza bakabaha inyandiko zibasezerera mu kazi byemewe n’amategeko n’ubwo habayeho ikintu cyo kwanga ko batakaza imirimo bakabakorera transfer muri iryo capiro ryigenga.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • GENDA REB UGIRA IBIBAZO N`UTUBAZO!!!!

  • Yemwe murakoze kuri iyi nkuru gusa ndareba ngasanga REB muri iyi minsi ifite ibibazo pee!
    nubwo bitavugwa nkubu abakosoye ibizamini bya leta 2015 ntibarabona amafranga yabo kandi ejo bundi Umuyobozi mukuru wa REB yagiye kuri imwe mu ma TV akorera hano mu Rwanda avuga ko bayatanze.hashize ibyumweru 2 Abivuze.Burya kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano Bwana muyobozi mukuru.

    MURAKOZE.

  • Ariko se ko REB ns WDA byose ari ibigo bya Leta ugasanga
    ibibazo biri muri REB gusa?
    Bose ntibakoresha Budget ya leta?
    Mbona rwose abadepite nibatabare

  • Ariko ko Gasana Janvier yajya yishyira mu mwanya wabarimu ubu kubima amafaranga bakoreye bakosora amanota akaba yarasohotse ubu y umva ntakibazo afite yewe nangwa Na Rutayisire jhon ntiyabeshyaga nka Gasana.

  • ariko se kuki REB ihoramo ibibazo koko?

    • REB ntibeshye ntago yatanze abo bakozi kuburyo butomoye kuko yabatanze nk’ibikoresho naho bagereyeyo RPC ibagendaho bakajya birukana umwe umwe kuko nta tegeko ryari rikibagenga na RAMA bahise bayihagarika kandi amafaranga bakayabakata nkaho bavuzwa bavuye muri REB babazamuriye umushahara bageze muri RPC ntayo babaheMbye babakoreshaka iminsi yose na week end usibye urwaye agakatwa amafaranga.

      Rero nta transfer yabahaye ahubwo bakoragayo nka nyakabyizi ubu murabo bakozi 11 barabirukanye hasigayemo 2 gusa icyo kigo cyitwa RPC ntategeko bagira rirengera abakozi iyo umuyobozi waho hari icyo mutumvikanyeho gato bucya usezererwa, abanyamakuru bazanyarukireyo barebe hariyo nkibiraka ni family gusa REB nibahe amafaranga yabo umwaka n’igice birashize bababeshya ngo biri MINECOFIN nyamara byiryamye muri REB n’ubu niho bicyibereye

  • Ese ubundi REB igira umujyana mubyamategeko(Legal Advisor)? Nkicyo nikibazo kitakabayeho nutarize amategeko,Muri sitati Rusange igenga abakozi ba leta biranditse kandi birasobanutse,ahubwo abo bakozi bazabajyane murukiko babahe n’indishyi kuko umwanya babatesheje nimunini rwose (2014 up to now) REB ikwiriye kwisubiraho rwose, kuko ikunda kugwa mumakosa ateza leta igihombo atakabaye agikorwa Muri vision turi kwerekezamo.

  • sha se kwisi idasakaye uwariwe wese yanyagirwa kandi babyangiriye kubushake birirwa bakorana nabayobozi ba RPC bababeshya ngo ntibazatsnge ayo ma cash none bagiye kuyabaha aruko ubuyobozi bukuru buvuze njye ndabo bantu nahita ntanga nikirego cyamezi bamaze baravuye muri reb kugeza igihe reb yahagarikiye iyo transfer kandi yaba ari ama cash menshi kuko urubanza rwanyu rwaba arurucabana pe.

Comments are closed.

en_USEnglish