Digiqole ad

Mulindahabi Olivier wa FERWAFA yamanutse muri gereza ya Gasabo

 Mulindahabi Olivier wa FERWAFA yamanutse muri gereza ya Gasabo

Kugeza ubu Olivier Mulindahabi niwe uri kuryozwa amanyanga avugwa mu itangwa ry’isoko rya Hoteli ya FERWAFA

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ukekwaho amanyanga mu isoko rya hoteli ry’iri shyirahamwe. Kuri uyu wa 29 Gashyantare nibwo uyu mugabo ‘yamanuwe’ muri gereza ya Gasabo.

Kugeza ubu Olivier Mulindahabi niwe uri kuryozwa amanyanga avugwa mu itangwa ry'isoko rya Hoteli ya FERWAFA
Kugeza ubu Olivier Mulindahabi niwe wenyine uri kuryozwa amanyanga avugwa mu itangwa ry’isoko rya Hoteli ya FERWAFA

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Mulindahabi Olivier arakekwaho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Mulindahabi wasabaga kuburana ari hanze, yari yabwiye Urukiko ko adashobora gutoroka ubu kuko ngo iyo haba hari ibyo yishinja yari kuba yaratorotse mbere, kuko  ngo hashize amezi arenga atanu azi neza ko dosiye ye yarashyikirijwe ubugenzacyaha.

Nubwo yisobanuye atya urukiko rwa Nyarugunga rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo rumusabira iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gashyantare 2016 nibwo uyu mugabo yamanuwe muri gereza ya Gasabo (Kimironko) avuye kuri station ya Police ya Kicukiro.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko mu iburanisha mu mizi Mulindahabi Olivier akomeza kuba afunze mu gihe dosiye ye igiye gushyikirizwa Urukiko.

Nkusi avuga ko uregwa agiye kumara ukwezi afunze, kugira ngo ubushinjacyaha bwegeranye ibimenyetso byazafasha Ubushinjacyaha mu rubanza.

Avuga ko iyo ibimenyetso bibonetse dosiye ishyikirizwa urukiko maze Urukiko rugashyiraho itariki yo kuburanisha urwo rubanza mu mizi.

Uregwa ngo ashobora kuzaburanira mu rukiko rwisusumbuye rwa Nyarugenge.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Bâ Nyakubahwa bagenzacyaha mwaje ni muri Rayon mugafasha rubanda, bikamenyekana KO nta mafranga ahari cyangwa KO ibifi bikini biyirira. Muzaba mukoze ni mudufasha muri iki kibazo.

  • Mwiriweho neza. Ariko ubundi yarezwe na Leta cg ni FERWAFA?

    Uru nanjye naruburana tu.

  • kubera iki se azaburanira i Nyarugenge ari ferwafa,ikiregerwa ndetse n’aho akurikiranweho icyaha ari mu karere ka Gasabo? haba se ari Nyarugenge ari ho hari abacamanza bafite ubushobozi bwo kumuburanisha kurusha Gasabo? Ababisobanukiwe mudusobanurire.

  • Iyo yiciraho kimwe nabandi, yararangaye ubwo nyine niko bimeze kuko ruswa iri muri Ferwafa sinzimpamvu De Gaule ntangaruka bujya bimugiraho.

    • Aha uyumugabo rwose yarigorewe ubu bagiye kumugonesherezamo bamuteshigihe nubundi bazamurekure bavugango yararenganye kdi bamuteshejigihe ndibaza ubu nubwa2 bamuteshigihe kuko ndabyibuka harindimyaka nkitatu yafunzwe azirakarengane Olivier ihangane ndabona Gereza zimaze kukumenyera kubwakarengane.

    • De Gaule sha mu muve ho ni uwo kw’i fiche………….

  • degaule ni icyinyabiziga ndakumirwa sha!!!!!arashyigikiwe,,,,, wasanga umuheto waroheje umwambi bitari bujyane!!!!

  • Ikintu nzi ni kimwe: Imana yonyine izi ukuri kd kuzageraho kujye ahagaragara.

Comments are closed.

en_USEnglish