Digiqole ad

USA yohereje muri Iraq ingabo za Delta Forcce kwica cg gufata abayobozi ba ISIS

 USA yohereje muri Iraq ingabo za Delta Forcce kwica cg gufata abayobozi ba ISIS

Ingabo zigize Delta Force ziherezwa mu butumwa bwo kwica cyangwa kuzana amakuru y’ibanga ku mitwe y’iterabwoba

Leta zunze ubumwe za Amerika ziri kohereza intsinda ry’ingabo zidasanzwe zo mu mutwe witwa Delta Force muri Iraq zigiye kwica cyangwa gufata abayobozi bakuru b’umutwe wa Islamic State, gukusanya amakuru kuri uyu mutwe w’iterabwoba. Izi ngabo kabuhariwe ngo zikaba zishobora no koherezwa muri Syria.

Ingabo zigize Delta Force ziherezwa mu butumwa bwo kwica cyangwa kuzana amakuru y'ibanga ku mitwe y'iterabwoba
Ingabo zigize Delta Force ziherezwa mu butumwa bwo kwica cyangwa kuzana amakuru y’ibanga ku mitwe y’iterabwoba

Umuyobozi mu by’ingabo za Amerika yabwiye CNN ko hashize ibyumweru bategura ahantu hihariye izi ngabo bita kandi Expeditionary Targeting Force (ETF) zizajya zikorera, ndetse no kwegeranya amakuru y’aho zizagaba ibitero.

ETF igizwe n’abasirikare 200 ngo izakoresha ubuhanga bwayo mu kumenya no kuvumbura abayobozi bakuru ba Islamic State ndetse ngo bazanajya mu bice bimwe na bimwe kubohoza abantu uyu mutwe wafashe bugwate.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, Ash Carter umuyobozi ushinzwe iby’ingabo za Amerika yatangaje ko ikintu yavuga ari uko ingabo za ETF ubu iri mu birindiro mu butumwa yahawe kandi ngo bizeye ko izi ngabo zizatanga umusaruro mu byo zoherejwemo.

Ash Carter yavuze ko ngo ubu Islamic State muri Iraq ifite ubwoba bwo kugabwaho ibitero aho iri hose n’igihe icyo aricyo cyose.

Izi ngabo zidasanzwe mu kumenya amakuru arambuye kuri Islamic State n’aho iherereye ngo zizifashisha ikoranabuhanga rya Internet bahereye ku ihererekanyabutumwa rikorwa n’abo muri uyu mutwe ndetse ngo bazafatanya n’ingabo za Iraq mu kwigarurira umujyi wa Mosul ubu ugenzurwa na Islamic State.

Mosul ni umujyi wa kane ukomeye muri Iraq ariko kuva mu kwa gatandatu 2014 uba mu maboko ya ISIS. Urugomero runini rutanga amashanyarazi muri Iraq ruri muri uyu mujyi muri iki gihe ngo rwaba ruri mu kaga kuko rutitabwaho uko bisanzwe.

Uburyo bwo gukurikira ubutumwa butangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bwifashishwa cyane na Delta Force mu kugera ku ntego yayo, nibwo bwifashishijwe mu kwica Abu Sayyaf wari ushinzwe ibikorwa muri Islamic State no gufata umugore we, nawe watanze amakuru arambuye kuri network ya Islamic State n’aho bakorera hose.

Ibikorwa bya Delta Force ngo bizakoranwa ubwitonzi kandi bifate iminsi kugira ngo ibitero byayo bitazibasira ahari abasivili.

CNN ivuga ko iri tsinda ry’ingabo zidasanzwe ubu zoherejwe muri Iraq gusa ariko ngo biranashoboka ko zizoherezwa no muri Syria.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish