Digiqole ad

Abayobozi b’ibihugu bya EAC baratinda kuki? Ku Burundi cg kuri Somalia na South Sudan?

 Abayobozi b’ibihugu bya EAC baratinda kuki? Ku Burundi cg kuri Somalia na South Sudan?

*Biteganyijwe ko u Burundi aribwo buhabwa ubuyobozi bwa EAC
*U Burundi bwakwangira Somalia kwinjira muri EAC kubera imiyoborere?
*Perezida w’u Burundi arayizamo? ko ishize yayijemo bakamutera ‘coup d’etat’
*Iyi nama yuyu munsi iriga ku kubuza imyenda n’inkweto bya Caguwa kwinjira muri EAC
*Iziga kandi no ku kugabanya imodoka zakoze zinjira muri aka karere

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2016 i Arusha muri Tanzania harateranira inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC). Ibyo kwigaho ni byinshi, cyane cyane birebana n’iterambere ry’abatuye uyu muryango w’ibihugu. Gusa ikibazo cy’u Burundi hamwe n’ubusabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo bwo kwinjira muri uyu muryango biri mu biri buganirweho.

Nibayitabira bose umushya muri bo azaba ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania
Nibayitabira bose umushya muri bo azaba ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania

Kuri gahunda isanzwe y’iyi nama hariho kwiga ku kwinjira kwa Sudani y’Epfo muri EAC no kugezwaho raporo y’isuzumwa ry’ibisabwa na Somalia ku busabe bwayo mu kwinjira muri EAC.

Inzobere muri Politiki y’akarere zivuga ko iyi nama itabura kugaruka ku kibazo cy’u Burundi, igihugu kinyamuryango kimaze iminsi mu bibazo bya Politiki byateye umutekano mucye n’ubuhunzi ku bihumbi byahungiye ku bihugu bituranyi kandi binyamuryango.

Ubusanzwe bitegayijwe ko u Burundi aribwo buhabwa ubuyobozi bwa EAC muri iyi nama, haribazwa niba buzahabwa izi nshingano.

Sudani y’Epfo isaba kwinjira muri EAC, kuva Nyakanga 2011 yahabwa ubwigenge nk’igihugu gishya kugeza n’ubu byarananiranye ko iba igihugu kimwe kandi gitekanye.

Somalia yo kuva mu myaka irenga 20 ishize ubuyobozi bwayo bwananiwe kwivana mu kaga k’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo bishingiye ku miyoborere.

Umuryango w’ibihugu (EAC) ibi bihugu byombi bisaba kwinjiramo ufite imishinga ikomeye irimo kugira ifaranga rimwe kuva nko mu 2023 ndetse no kuzahuza ubuyobozi bukaba bumwe.

EAC kandi nta buryo bwihariye ifite bwo gukumira amakimbirane yavuka mu bihugu binyamuryango.

Mu mategeko n’amabwiriza bigenga ibihugu binyamuryango bya EAC harimo kuba igihugu gifite imiyoborere myiza. Umuryango w’Abibumbye usobanura imiyoborere myiza nko guha ijambo abaturage, kubaza abayobozi inshingano zabo, gutanga umusaruro n’iterambere ku baturage, guha umwanya impande zose zitavuga bimwe mu gihugu, kugendera ku mategeko, kurwanya ruswa, guha ijambo ab’intege nke….

Usibye kuba ibi bisabwa byatuma biriya bihugu biri gusaba kwinjira byaba bitegereje byanatuma hanibabwa ku binyamuryango birimo nk’u Burundi bitewe n’uko ibintu ubu bihagaze kuri iki gihugu.

U Burundi bwinjiriye rimwe n’u Rwanda mu 2007, ikibazo cyabwo nacyo gishobora kuza kugarukwaho n’abayobozi b’ibihugu bari bwitabiriye iyi nama yo kuri uyu wa gatatu.

Mu nama nk’iyi umwaka ushize Perezida Petero Nkurunziza wari wayitabiriye yatewe ‘coup d’etat’ ariko irapfuba, byabaye akaga kurutaho ku batavuga rumwe nawe. Ubu habarwa abantu barenga 400 bapfuye n’abagera ku bihumbi magana abiri bahunze.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC w’u Burundi mu cyumweru gishize yaje i Arusha gutegura iby’iyi nama.

Muri iyi nama y’i Arusha bikiri kwibazwa niba Petero Nkurunziza ari bwitabire, haribazwa kandi niba u Burundi bushobora kuvuga ko Somalia idakwiye kuza muri EAC kuko itujuje ibisabwa bijyanye n’imiyoborere myiza.

Usibye ibi bigendanye na Politiki iyi nama izagarukaho, iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izanaganira ku byakorwa ngo hatezwe imbere imodoka ziteranyirijwe mu karere, kwinjiza mu karere imodoka zakoze zivuye hanze y’uyu muryango bigahagarikwa cyangwa bikagabanuka cyane.

Biteganyijwe kandi ko ba Perezida Magufuli, Kagame, Kaguta, Kenyatta na Nkurunziza biganira ku guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu mu karere hagamijwe guhagarika kwinjiza imyenda, inkweto n’ibindi bikorwa mu mpu bya caguwa biva hanze y’uyu muryango w’ibihugu.

Abayobozi ba EAC kandi muri iyi nama nibwo batangiza ku mugaragaro Passport mpuzamahanga y’Akarere (International East African e-Passport) ikoranywe ikoranabuhanga.

Ba Minisitiri bashinzwe imirimo ya EAC mu bihugu byabo bo bakaba kuva kuri uyu wa mbere (29 Gashyantare)  bageze i Arusha mu nama ibahuza ibanziriza iyi y’abakuru b’ibihugu.

Perezida Museveni wa Uganda akaba we yaraye ageze muri Tanzaniia agiye muri iyi nama.

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Azasabe lift Pombe Magufuli kandi bagende baherekejwe nindege za gisilikare.

    • INDE?

  • Ariko nkabantu bashaka kuzana Somalia muri EAC buriya bareba kure? Reka tuvuge CEPGL, OBK, OCAM ese zasenyutse gute? bitewe n’iki? igihe cyose ibyo bihugu bizategekwa nabayobozi bakomeye kurusha inzego nibahirima nazo zizahirima.Abnategetsi bu Rwanda bubu iyo bamenya amahame ya CEPGL ntabwo bari kwambuka umupaka ngo batere Zaire.Ibi byose bikurura ingaorane zigira ingaruka kuburyo burambye mukarere.

    • Unyibukije ko IAMCEA iriya yahindutse KIE yubatswe muri nibihugu byari muri OCAM.

    • Kuli Mibambwe, niba wumva ko u Rwanda rwa kosheje gutera zaire, kuki se zaire yaretse Ex Far ikitoza kuburyo yanagabaga ibitero ku Rwanda?
      Mujye muvuga ibyo muzi, njye mubateye Zaïre nari ndimwo, nta ngabo za Mobutu twarwanaga nazo, nizere ko nawe ubizi niba utijijisha.

      • @Ruganzu, Mubateye Zaire warurimo? yego kuri wowe mwakoze neza ariko izo ngaruka kugeza ubu muri 2016 ziracyakugiraho ingaruka.Umunyarwanda muri Kongo agomba kugenda yububa mu Burundi,Tanzaniya naho birasa ,abanyamulenge bahungiye mu rwanda bahamaze imyaka irenga 20.Ese wungutse iki? gukemura ibibazo ukoresheje intambara ntakiza byigeze bitanga kwisi hose.Umubano wu Rwanda nibihugu duturanye warazambye nzareba aho bizagarukira.

        • @ Mugeyo

          Gutera iyo Zaire yanyu ibababaje cyane byari ngombwa kugira ngo bimwe mu bibazo bikomeye bikemuke. Ibyoa ri byo byose habana abariho ku buryo n’uwo mubano n’abo baturanyi uvuga warorera cyangwa ukaba utari mwiza ariko ndiho! Kandi uko bikuririzwa siko biri uretse ba Kabila, nkurunziza na Kikwete bafite izindi nyungu naho abo baturanyi ntacyo bapfa n’Abanyarwanda. Naho ubundi ubimenye ntibazanakubeshye n’ubu aho bizaba ngombwa Abanyarwanda bashobora kuhatera birwanaho!

        • Mugeyo Ziba se washakaga ko mwisuganya muri zaire mukaza kutumara ngo ni cpgl? Ngo kububa hehe na hehe? Ariko ntago mugitwika amamodoka!ntugapfe kurocagwa wandika amahovu ni impuhwe twabagiriye wa nyangabirama we asyi uwakunyereka naruka wa cyo……

      • none se Mr ruganzu?
        niba wari urimo wanyibutsa ari mobutu na exfar icayguye mbere ari ikihe? sinumva nubu ngo exfar(fdlr) iracyari ikibazo gikomeye ku rda? i
        naho se kabarebe yaherekeje kabila kugera kinshasa bajyanye gushakayo exfar?
        intambara ndabyemera k’ushobora kuba warayirwanye ariko ushobora kuba
        iyo waruziko uri kurwana atariyo warwanaga.

    • Zaire nayo ntiyubashye ayo mahame ya CEPGL kuko yakunze abategetsi (yewe no mu bibi) kurusha gushyira imbere igikwiriye… icyo nacyo kiri mu byayibyariye amazi nk’ibisusa, urebye yarizize. Ubu rero abantu bakwiye kumenya ko bidakwiye gushyigikira abantu bakora amafuti ngo ni uko ari abategetsi! Hari hakwiye kubaho principes de base ibihugu biri muri iyo miryango bigenderaho, igihugu kizirenzeho kubera imiyoborere n’imyumvire mibi kikerekwa umuryango aho kwirirwa abantu bagoragoza umubano n’abategetsi badashoboye. Ikindi ni ukugabanya gushyira imbere gukorera mu kwaha kw’abakomeye, kuko buri munyamuryango nagira boss ufata ijambo rya nyuma ku buryo agomba kwitwara (Ubufaransa, Ubwongereza, America, China, Russia etc..) nta kabuza iyo miryango izahora ari ingwizamurongo.

      • Uwashyigikiye M23 nawe bakamuha umuryango se?

    • @ uwiyise Mibambwe

      None se Mobutu n’abandi nkawe bakiriye abasirikare n’interahamwe bafite intwaro bamaze kwicisha Abantu b’inzirakarenngane barangiza bagakomeza kwitoza nibo bari bazi amahame ya CEPGL? Mujye mureka kurebera ibibazo by’akarere mu ndorerwamo z’ibibazo byanyu bwite kuko Kagame yagiyeyo kuko hari ikibazo gikomereye u Rwanda kandi abantu badashaka gukemura kubera inyungu zabo! Gusa hari abatari bazi ko na nyina wundi abyara umuhungu…

      • @Kalisa nibyiza cyane ko bari baribagiweko na nyina wundi abyara umuhungu kuva 1962-66 nizereko nabandi batazabyibagirwa rero.

        • @ Bukenya

          Nta mpungenge rwose ntibazabyibagirwe ariko bazaze biteguye kuko uwabatsinze ntaho yagiye kandi ari tayari kurusha ibyo bihe!

  • Haaaa azasige ingabo nyinshi ku kibuga, kuri présidence, n’ahandi abona ko hashobora guturuka umwanzi

  • Ariko abavuga gutera koko ko ari ikosa! Ubwo bazi imbaraga ex-far yambukanye hakurya! Ubwo muzi imbunda abafaransa babahereyeyooo..muribuka ko abacengezi bari haruguru hano Shyorongi,bus zatwitswe, amashuli, amavuriro byaterwarwaga nabacengezi bishakira udututsi two kwiyicira as their lunch&diner!Mobutu areberaaa none ngo CEPGL…nigiki se!? Ahubwo jye mbona kwibohora kuzuye kwarabaye igihe inkambi zo muri Congo zifungiwe abantu bagatahuka, igihe Mobotu aherewe isomo, igihe interahamwe yose aho iri mugihugu no hanze ibarijwe abo yoretse.

    Imiryango yo tuzashinga myinshi afite akamaro itadufitiye inyungu nkabanyarwanda tuyivemo.

    ESE ari uku kwica no kukwakwanga wahitamo iki? Nibatwange …ntibizatubuza gutera imbere twifitiye umutekano!

    • @Desire, birababaje rero iyo habaye ikintu ugasanga u Rwanda ruvugango binyuranye namahame ya CEPGL muri 2016.

    • yeah nibyo koko umutekano niyo ntangiriro ya buri kimwe kugirango tugere kw’iterambere rirambye haba mu buzima busanzwe ariko ntitugasige no mu bitekerezo(imyumvire).
      ariko nkubu nkubajije preuve nyakuri zukuntu abafransa bahaga imbunda exfar wazimpa? niyo zaba ari testimonies ufite kugiti cyawe byamfasha kuko mba nshaka kunguka amateka hari byinshi anyungura mu buryo mbonamo ibintu.nibura se wambwira izafashwe apr itsinda abo bacengezi?
      ntagitangaje kuba abacengezi barageraga i shyorongi kuko twari mu ntambara kdi apr nubwo byitwaga ko yayitsinze ntiyashoboraga gu securiza igihugu mw’isegonda rimwe niyo wazana us marine corps ntago yabigeraho.ubu se ko grenade ziturikira mu mujyi hagati tutari no mu ntambara?
      inkambi gufungwa kwazo nabyo simbyanze ariko kwicirayo inzirakarengane n’ikibazo, mugomba kumenya k’umuturage wo hasi aba yihahamukiye bitewe nibyo yumva (propagande baba baramucengejemo,erega mujye mwibuka ko bariya baturage wasanga na 90% batari baragize amahirwe yo kwiga, kubabeshya ukabakura umutima biroroshye yumvaga kwicyo yumvise kuri radio ari ukuri,icyo yabwiwe na kanaka w’umuyobozi,…) bari kubaha umwanya ndakeka ntaw’ukunda inkambi afite iwabo igihe cyari kugera bakumva ko hari peace bagataha.
      naho iyo justice uvuga yo(interahamwe ibazwe abo yoretse), iri mu bintu bigiteje ikibazo iki gihugu, igihe nta muntu numwe ushaka ko abayirenganiyemo nabo bagira ijambo nta bwiyunge nyabwo mbona. ese niba uwiciwe umuryango wose atanga imbabazi kuki kwemera k’uwo wafunze imyaka 5,10,20,…arengana we atababarira uwamurenganije ko ar’amahano yagwiriye igihugu nkuko tubivuga?

Comments are closed.

en_USEnglish