Month: <span>February 2016</span>

Goma: Umugabo yishwe n’umutima ubwo u Rwanda rwishyuraga igitego cya

Ku cyumweru umugabo w’imyaka 50 mu mujyi wa Goma (Kivu ya ruguru) yishwe n’umutima nyuma yo kuremba kubera igishyika cyamufashe ubwo ikipe y’u Rwanda yishyuraga igitego cyari cyatsinzwe na Congo Kinshasa mu gice cya mbere. Nyamara uyu mukino wajyaga kumurangirira mu byishimo iyo adahura n’aka kaga. Sugira Ernest akimara kwishyura igitego uyu mugabo ngo yahise […]Irambuye

Umweenda wa ‘mutuel de sante’ Leta ifitiye ibitaro uzishyurwa bitarenze

Mu muhango wo kugeza umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2015/16, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yizeje abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe, Leta izaba yamaze kwishyura ibirarane by’umwenda wa mituelle de santé ifitiye ibitaro hirya no hino mu gihugu. Abadepite babajije Minisitiri Gatete imiterere y’iki kibazo n’aho kigeze gikemuka mu buryo bwa burundu, dore […]Irambuye

Uganda: Kizza Besigye ngo azatsinda Museveni amukubise ‘knockout’

Umwe mu banyapolitiki bahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu kwiyamamariza kuzayobora Uganda, Dr. Kizza Besigye yabwiye abamushyigikiye ko mu matora azaba taliki ya 18 Gashyantare azatsinda Museveni uruhenu ibyo yise ‘knockout’. Besigye wiyamamaza mu izina ry’ishyaka FDC yabwiye abamushyigikiye bo mu gace ka Nyarushanje muri Rukingiri ko aho yagiye aca hose yasanze abifuza ko yayobora […]Irambuye

Jacques Tuyisenge yageze i Nairobi ahita yerekanwa muri Gor Mahia

Jacques Tuyisenge ni rimwe mu mazina y’abakinnyi 11 bashya ikipe ya Gor Mahia yatangaje, ni mu gihe batangazaga abakinnyi 23 bazakoresha muri uyu mwaka wa shampiyona no mu mikino mpuzamahanga bafite imbere, azajya yambara nimero icyenda. Yahise yerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe. Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’ikipe ya Police FC, yaguzwe na Gor Mahia, imutanzeho […]Irambuye

Gasabo: ‘Youth Volunteers’ biyemeje kuzagaragaza ubutwari basigasira ibyagezweho

Kuri uyu wa mbere tariki 01, Gashyantare, 2016 urubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gasabo ruganira ku mateka yaranze u Rwanda kandi rwungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo rukomeze gusigasira ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 22 ishize binyuze mu butwari bw’abanyarwanda. Abari mu kiganiro biyemeje kuzabungabunga ibyagezweho bityo bakagera ikirenge mu cy’intwari zababanjirije. Nk’uko byatangajwe na bamwe […]Irambuye

Nkumbuye cyane gukinira ikipe y’igihugu – Hamza Ruhezamihigo

Uyu musore w’imyaka 31 yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball hagati ya 2007 na 2013, akina Basketball muri Canada mu mujyi wa Montreal, ubu ari mu biruhuko mu Rwanda. yaganiriye n’Umuseke, avuga ko akumbuye gukinira ikipe y’igihugu cye kuko hashize imyaka itatu atayikinira. Hamza aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball mu Rwanda mu 2014 […]Irambuye

Senderi yatukanye n’umufana karahava

Senderi international Hit ukunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, ubu noneho yatukanye n’umufana we ku karubanda karahava. Byavuye ku ifoto yari ashyize ku rubuga rwe rwa Instagram iriho intare y’ingabo n’ingore zimanya. Kuri iyo foto yanditse amagambo agira ati “Intare ni intare”. Akimara gushyiraho iyo foto, nti byashimishije umwe mu bafana be bamukurikirana kuri urwo rubuga. […]Irambuye

Ngoma: Umuhanda wa Jarama ngo warasondetswe

Umuhanda wo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma ni umwe mu mihanda yasanwe ufasha abatuye uturere twa Ngoma na Bugesera guhahirana, ariko abawuturiye barawunenga kutagira ibiraro bifasha abaturage kwambukiraho, za rigori ziwukikije na zo ngo zubatse ku buryo bigora abaturage kwambuka berekeza mu ngo zabo aho ngo bishobora no guteza impanuka cyane cyane […]Irambuye

en_USEnglish