Digiqole ad

Zahinduye imirishyo ku bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016

 Zahinduye imirishyo ku bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016

Abakobwa bose 25 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016

Mu gihe habura iminsi 12 gusa ngo abakobwa 10 muri 25 basezererwe mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, umwanya wa mbere ukomeje kurwanirwa na benshi.

Uku niko urutonde ruhagaze kugeza ubu
Uku niko urutonde ruhagaze kugeza ubu

Mu cyumweru gishize umukobwa wari ku mwanya wa mbere ariwe Umuhoza Sharifa yawuvanyweho na Mutoni Jane ku majwi 4560 mu gihe we afite agera kuri 3225 akaza ku mwanya wa kabiri.

Irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda ni rimwe mu marushanwa akunzwe cyane dore ko biha n’umwanya abana gushobora kujya imbere y’imbaga bagatinyuka kuvuga mu ruhame.

Biteganyijwe ko abakobwa 15 bazatorwa bazahita bajyanwa mu mwiherero w’ibyumweru bibiri muri ‘boot camp’ uzabera muri Golden Tulip Hotel (La Palisse).

Bakazamara igihe kingana no kuva ku itariki ya 14 Gashyantare kugeza kuwa 24 Gashyantare 2016.

Ibirori byo gutora Nyampinga usimbura Kundwa Doriane kizabera i Kigali kuwa 27 Gashyantare 2016.

Uburyo bwo gukomeza gushyigikira umukobwa ubona akwiye kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘SMS’ ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika umubare w’umukobwa afite ukohereza kuri 1718.

Abakobwa bose 25 bahatanira ikamba rya nyampinga w'u Rwanda 2016
Abakobwa bose 25 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ariko buriya mubona mudakabya ningombwako umuconyarwanda wimakazwa rwose ndabyemera ariko,harimo gukabya umwana urangije secondaire agahabwa Amafafaranga angana(800.000FR) gutyo yaburikwezi hari abize badahabwa na 5000 KUKWEZI,nukuri nugukabya ubwizase ninde utarimwiza kugitike?hoya rwose sibyo nagato.ariko ntakundi abajyana babi babaho

  • ariko buriya mubona mudakabya ningombwako umuconyarwanda wimakazwa rwose ndabyemera ariko,harimo gukabya umwana urangije secondaire agahabwa Amafafaranga angana(800.000FR) gutyo yaburikwezi hari abize badahabwa na 5000 KUKWEZI,nukuri nugukabya ubwizase ninde utarimwiza kugitike?hoya rwose sibyo nagato.ariko ntakundi abajyanama babi babaho

  • Ariko abanditsi b’umuseke muzi icyo ZAHINDUYE IMIRISHYO bisobanura? Mupfa gukoresha amagambo uko mwishakiye.

Comments are closed.

en_USEnglish