Month: <span>February 2016</span>

Muhanga: UGAMA irashinjwa Imicungire mibi y’umutungo no kunaniza abaterankunga

Umuryango wo gushyigikira Amakoperative (UGAMA) urashinjwa imicungire mibi y’umutungo no kubangamira bamwe mu baterankunga. Bamwe mu bakozi bahakora bavuga ko mu minsi mike uyu muryango ushobora no guhagarara. Izi mpungenge abakozi bahakora ndetse n’abahakoze bazigaragaza bahereye ku mafaranga yagenerwaga inzobere zagombaga gukora imirimo inyuranye iteza imbere uyu muryango n’abagenerwabikorwa, arikoo UGAMA igahitamo kuyaha abakoranabushake kugirango […]Irambuye

U Rwanda rufite intego yo kwinjiza Miliyoni 104 $ avuye

Mu nama nyungurabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa baturutse mu gihugu cy’ubuyapani , umushinga wa Bloom Hills Rwanda Ltd hamwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ( MINAGRI) , umunyamaganga uhoraho muri iyo Minisiteri Tony Nsanganira yatangaje ko mu 2018, Leta yifuza ko izaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga agera kuri Miliyoni 104 z’amadolari ya Amerika ($) ku mwaka aturutse […]Irambuye

Djiboouti: U Bushinwa bwemerewe kuhubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu

Umukuru w’igihugu cya Djibouti Ismail Omar Guelleh yabwiye The Reuters ko u Bushinwa bwasabye kandi bukemererwa n’igihugu cye kuzubaka ibirindiro by’ingabo ku cyambu cya Djibouti hafi y’Inyanja Itukura. Icyi ngo ni cyo cyambu cya mbere u Bushinwa buzaba bwubatseho ibirindiro by’ingabo hanze y’ubutaka bwabwo. Igihugu cya Djibouti gituranye n’Inyanja Itukura kandi gifite kimwe mu byambu […]Irambuye

Ubujurire bwa Mbarushimana ku guhabwa abapererezi bigenga bwateshejwe agaciro

*Mbarushimana avuga ko ikirego aregwa kidasobanutse, ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo byaburanywe, *Uruki rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mabarushimana wifuzaga abazamufasha gukora iperereza bigenga, *Ku wa kane tariki 11 Urukiko Rukuru ruzasoma umwanzuro rwafashe ku gihe cy’iperereza ku byaha Mbarushimana aregwa cyasabwe n’abamwunganira. Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, kuri uyu wa gatatu tariki 3 Gashyantare […]Irambuye

Shampiyona irasubukurwa mu minsi itanu nyuma ya CHAN

Nyuma y’amezi atatu idakinwa, shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru AZAM Premier League igiye gusubukurwa. Izatangira mu minsi itanu nyuma y’umukino wa nyuma wa CHAN 2016, iri kubera mu Rwanda. Amakipe amwe nka Mukura VS azaba aryoherwa no gukinira kuri stade yayo yaherukagaho mu myaka itanu ishize. Shampiyona yaherukaga gukinwa mu Ugushyingo 2015, ubwo ikipe y’igihugu […]Irambuye

Nyaruguru: Begerejwe poste de santé ariko ntikora nijoro no muri

Amajyepfo – Abatuye mu kagali ka Nyamirama mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru baherutse kwegerezwa ishami nderabuzima (poste de santé), byari ibyishimo kuri bo kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga. Ariko nanone bagaya serivisi iri shami bahawe rifite kuko ngo nijoro ridakora kandi no muri week end ntibavure. Abagana iki kigo bavuga […]Irambuye

Abana batinze kugera ku mashuri byatewe n’uburangare bw’ababyeyi – Min.Musafiri

Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri aravuga ko ibibazo bito by’abanyeshuri batinze kugera ku mashuri n’ibura ry’imodoka byatewe n’uburangare bw’ababyeyi batohereje abana ku gihe cyagenwe. Kuri uyu wa kabiri, tariki 02 Gashyantare, nibwo umwaka w’amashuri wa 2016 mu mashuri abanza n’ayisumbuye watangiye. Hirya no hino mu bigo by’amashuri cyane cyane mu mashuri abanza, hagaragaye ibibazo by’imibare […]Irambuye

Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro byo guhamagara ku yindi miyoboro

*Guhamagara ubu ni 32Rwf ku munota gusa Muri gahunda yayo yo guha abanyarwanda serivisi nziza ku biciro bito, Airtel Rwanda yatangaje ko guhera ubu yamanuye ibiciro byayo mu guhamagara  no ku yindi miyoboro. Ibi biciro byaganutseho 48% kugira ngo abafatabuguzi ba Airtel biborohere guhamagara no ku yindi miyoboro, ubu guhamagara ku munota ni amafaranga 32 […]Irambuye

en_USEnglish