Digiqole ad

Ngoma: Umuhanda wa Jarama ngo warasondetswe

 Ngoma: Umuhanda wa Jarama ngo warasondetswe

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Umuhanda wo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma ni umwe mu mihanda yasanwe ufasha abatuye uturere twa Ngoma na Bugesera guhahirana, ariko abawuturiye barawunenga kutagira ibiraro bifasha abaturage kwambukiraho, za rigori ziwukikije na zo ngo zubatse ku buryo bigora abaturage kwambuka berekeza mu ngo zabo aho ngo bishobora no guteza impanuka cyane cyane ku bana batoya, ndetse n’abafite ubumuga.

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba
Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Uyu muhanda ujya Jarama ushamikiye ku wundi werekeza mu karere ka Bugesera unyuze mu murenge wa Sake uturutse mu murenge wa Kibungo, aho ushamikiye ni mu gasantire kitwa Nkanga.

Kuva aho utangirira kugeza mu kagari ka Kigoma no kwerekeza ku kigo nderabuzima cya Jarama, uyu muhanda urakoze urimo n’utubuye bita raterite ukaba ukikijwe na za rigore ziyobora amazi ashobora kuwangiza.

Ariko, kuri izo rigore abawubatse nta turaro bashyizeho abantu bambukiraho berekeza mu ngo zabo n’aho imodoka zishobora kunyura zitunda imyaka y’abaturage.

Bamwe mu baturage twaganiriye baravuga ko ibi ari imbogamizi zibabangamiye.

Mugisha Emmanuel utuye hano i Jarama ati “Uyu muhanda uko bawukoze harimo ibintu bikenewe bitarimo, ni gute umwana cyangwa umukecuru azabasha gusimbuka ziriya rigori.”

Barayavuga Leandre na we ati “Ntawukigurisha imyaka ye kuko imodoka ntizibasha kugera mu ngo zacu, ibi bigatuma duhomba cyane.”

Mu gasantire ka Nkanga werekeza mu kagali ka Kigoma, abamotari na bo bagaragaza iki kibazo, aho bavuga ko kibabangamiye mu kazi  ngo nta we ubasha kugeza umugenzi aho agiye kuko kwambuka umuhanda bigoranye.

Uwari umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere, Mupenzi George, ubwo twakurikiranaga iki kibazo akaba yari akiri mu mirimo ye, yatubwiye ko iki kibazo bakizi nk’akarere gusa ngo bakaba barakigejeje kuri rwiyemezamirimo wakoze uyu muhanda kuko aribo bamuhaye akazi bamusaba kubanza kugikemura mbere yo kuwubamurikira.

Agira ati “Ibyo byose biri mu byo agomba kurangiza (rwiyemezamirimo), twohereje abajya kuwugenzura tumumenyesha ko agomba kuwutunganya mbere yo kuwutumurikira.”

Biteganyijwe ko uyu muhanda wa Jarama uzamurikwa mu minsi ya vuba icyakora uramutse ukoze nk’uko abaturage babyifuza wabafasha cyane mu guteza imbere imihahiranire.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abantu mwese muzi igihe umuhanda Kigali-Butare wubakiwe.Muzanyure Gitarama-Kibuye maze muzahita mumenya gusondeka icyo bishatse kuvuga.Ariko nanone niba twemeye kuriha make tugashyiramo abashinwe cg za cotraco ubwo nyine niko bimeze.

Comments are closed.

en_USEnglish