Digiqole ad

Goma: Umugabo yishwe n’umutima ubwo u Rwanda rwishyuraga igitego cya Congo

 Goma: Umugabo yishwe n’umutima ubwo u Rwanda rwishyuraga igitego cya Congo

Sugira Ernest igitego cye cyatumye umuturage wa Goma umutima umwica

Ku cyumweru umugabo w’imyaka 50 mu mujyi wa Goma (Kivu ya ruguru) yishwe n’umutima nyuma yo kuremba kubera igishyika cyamufashe ubwo ikipe y’u Rwanda yishyuraga igitego cyari cyatsinzwe na Congo Kinshasa mu gice cya mbere. Nyamara uyu mukino wajyaga kumurangirira mu byishimo iyo adahura n’aka kaga.

Sugira Ernest igitego cye cyatumye umuturage wa Goma umutima umwica
Sugira Ernest igitego cye cyatumye umuturage wa Goma umutima umwica

Sugira Ernest akimara kwishyura igitego uyu mugabo ngo yahise arabirana, hari kuwa gatandatu, yitura hasi ahita ajyanwa mu bitaro aho yaje kugwa ku cyumweru kubera indwara y’umutima.

Hagati aho ariko muri Congo abandi bantu begera kuri 30 barakomeretse mu mujyi wa Goma bishimira intsinzi ya Congo ku Rwanda muri CHAN nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Muri aba bakomeretse harimo uwakomeretse bikomeye, uwo ni umusore wavunitse igufa ry’akaguru (tibia) mu byishimo, ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Heal Afrika i Goma.

Undi muntu nawe ngo mu byishimo yavuye mu modoka iriho igenda akomereka cyane mu maso.

Julien Paluku Guverineri wa Kivu ya Ruguru yatangaje ko amafaranga yo kwishyura ibitaro kuri aba bose bakomeretse azishyurwa n’ubuyobozi. Ndetse ngo no gushyingura nyakwigendera ubuyobozi buzabyishyura.

Ati “Abari kwa muganga barwaye bazakomeza kwitabwaho n’ubuyobozi bw’Intara bishyurirwa imiri n’ibiriwa.”

Ku cyumweru, Julien Paluku akaba yaranasuye abakomeretse bari mu bitaro bya Heal Afrika na hôpital général de Goma.

Nguko uko intsinzi hakurya yabaryoheye!!

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • poleni bandugu furaha haikuwagi na meco

  • Birakomeye gusa barwana ishyaka cyane kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish