Digiqole ad

Nkumbuye cyane gukinira ikipe y’igihugu – Hamza Ruhezamihigo

 Nkumbuye cyane gukinira ikipe y’igihugu – Hamza Ruhezamihigo

Uyu musore w’imyaka 31 yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball hagati ya 2007 na 2013, akina Basketball muri Canada mu mujyi wa Montreal, ubu ari mu biruhuko mu Rwanda. yaganiriye n’Umuseke, avuga ko akumbuye gukinira ikipe y’igihugu cye kuko hashize imyaka itatu atayikinira.

Hamza (wambaye ingofero) ari kureba umukino wa Espoir na Patriots mu ijoro ryakeye
Hamza (wambaye ingofero) ari kureba umukino wa Espoir na Patriots mu ijoro ryakeye

Hamza aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball mu Rwanda mu 2014 mu mikino ya Zone V yabereye mu Rwanda. Havuzwe ko yanze kuza kuko 10 000$ yasabaga kugira ngo yemere guta akazi ke muri Canada.

Iki gihe we avuga ko atabashije kuza kuko atabonye umwanyabitewe n’akazi n’ibindi byihutirwa byamurebaga bitari gutuma aza. Gusa ngo nta mananiza yigeze ashyira ku ikipe y’igihugu cye.

Ruhezamuhigo yabwiye Umuseke ko agikina Basketball ku rwego rwo hejuru, ngo akina muri shampionat ya Broookwood Basketball Association mu mujyi wa Montreal.

Abajijwe niba agitekereza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, avuga ko atari ukubitekereza gusa ahubwo anabikumbuye.

Ruhezamuhigo ati “Hashize imyaka 3 ntakinira u Rwanda kuko mbiheruka muri 2013 muri Afro-Basketball muri Cote d’ivoire. Nkumbuye gukinana na bagenzi banjye. Nkeka ko nkiri ku rwego rwiza rwo kugira ibyo mpa igihugu, umutoza anshatse nareba niba bishoboka ko nza. Aha ndavuga ko nareba niba nabona umwanya. Kuko hariya umwanya umbana mucye cyane. Gusa rwose nkumbuye kwambara umuhondo (araseka)”

Mu biruhuko arimo mu Rwanda, Ruhezamuhigo amaze kureba imikino ibiri, ngo abona urwego rwa Basketball mu Rwanda rwarazamutse.

“Narebye imikino ibiri hano (mu irushanwa ry’Intwari). Icya mbere cyo kwishimira ni uko bigaragara ko abafana bishimiye umukino. Amakipe mashya yavutse ndabona yarazanye guhanganga muri shampiyona. Ni byiza cyane kuko bizamura urwego rw’umukino muri rusange. Ariko haracyari akazi ko gukora. Nibakomereze aha!” – Ruhezamihigo Hamza

Yatangiye kwiga gutoza

Hamza yabwiye Umuseke ko nyuma yo gukina afata n’amasomo yo gutoza, ubu ngo akaba yaratangiriye ku gutoza abana bato umukino wa Basketball.

Ati “Hariya muri Canada natangiye kwimenyereza gutoza mpereye mu bana. Ntoza abato bo mu ikipe yanjye. Kandi mfite umushinga wo kujya nza na hano, nkakorana n’abato bo mu makipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa ibyo byo tuzabibatangariza igihe nikigera.”

Hamza Ruhezamihigo ari mu biruhuko aho yaje gusura inshuti ze n’imiryango. Avuga ko azasubira muri Canada mu byumweru bibiri.

Hamza (10) aheruka mu ikipe y'u Rwanda muri Afrobasket  yabereye muri Cote d'Ivoire 2013
Hamza (10) aheruka mu ikipe y’u Rwanda muri Afrobasket yabereye muri Cote d’Ivoire 2013
Yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu mu gihe cy'imyaka itandatu
Yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu gihe cy’imyaka itandatu
Hamza ngo akumbuye cyane gukinira ikipe y'u Rwanda
Hamza ngo akumbuye cyane gukinira ikipe y’u Rwanda
Ari mu biruhuko mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n'imiryango
Ari mu biruhuko mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n’imiryango

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish