Digiqole ad

Uganda: Kizza Besigye ngo azatsinda Museveni amukubise ‘knockout’

 Uganda: Kizza Besigye ngo azatsinda Museveni amukubise ‘knockout’

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Umwe mu banyapolitiki bahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu kwiyamamariza kuzayobora Uganda, Dr. Kizza Besigye yabwiye abamushyigikiye ko mu matora azaba taliki ya 18 Gashyantare azatsinda Museveni uruhenu ibyo yise knockout’.

Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa
Dr Kizza Besigye kuva yatangira guhangana na Perezida Museveni nta gihe adafungwa

Besigye wiyamamaza mu izina ry’ishyaka FDC yabwiye abamushyigikiye bo mu gace ka Nyarushanje muri Rukingiri ko aho yagiye aca hose yasanze abifuza ko yayobora Uganda ari benshi kandi bategereje cyane ko umunsi w’amatora nyirizina ugera bakamuhundagazaho amajwi.

Yagize ati: “Njya numva hari abavuga ko hazabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora, ariko nkurikije aho naciye hose niyamamaza, ndababwiza ukuri ko nta cyiciro cya kabiri kizaba ahubwo tuzayatsinda kuri ‘knockout’.”

The Monitor yanditse ko Besigye yemeza ko abaturage batereye icyizere ishyaka NRM rya Museveni kubera ko ngo ryabahejeje mu bukene bityo bakaba bashaka impinduka kandi ngo ni we watuma zigerwaho.

Abasesengura Politiki ya Uganda muri rusange ndetse n’uko kwiyamamaza biri gukorwa, bari bamaze iminsi bemeza ko ibizava mu matora bishobora gutuma habaho icyiciro cya kabiri kugira ngo hagire umwe mu bakandida (Museveni wa NRM na Besigye wa FDC) ubona amajwi ateganywa n’itegeko.

Ubwo yiyamamazaga mu gace ka Kebisoni, uyu mugabo wahoze ari muganga wihariye wa Museveni yabwiye abamushyigikiye ko atazatezuka ku rugamba rwo gutuma Uganda itera imbere.

Kuri we ngo intambara yarwanye yo kubohora Uganda muri 1980 afatanyije na Museveni iracyakomeje, Uganda ngo igomba kubohorwa ingoyi y’ubukene Museveni yayihejejemo.

Ku rundi ruhande Perezida Museveni yabwiye abamushyigikiye batuye mu gace ka Sembabule ku kigo cy’amashuri cya Lwemiyaga Primary School ko politiki za NRM yafatanyije n’abandi gushyiraho guhera muri 1986 ubwo yajyaga ku butegetsi, arizo zatumye ubukungu bwa Uganda butera imbere.

Abiyamamariza kuzayobora Uganda bazwi cyane ni Yoweli Museveni (usanzwe ayobora igihugu), Dr Kizza Besigye, Amama Mbabazi, na Prof Venansius Baryamureeba.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • URIYA MUNYAGITUGU AZAMUTSINDISHA IKI ?
    AFRICA EREGA BAZAREKE TWISUBIRIRE KUNGOMA ZA CYAMI
    BYARUTA

    • tanga igitekerezo cyawe udatukanye

  • Ariko uzi ko wamugani, wabona hari uruhande rw’abirabura bava ku NGAGI? Wagirango ni wamufana bita “RWARUTABURA” n’abagenzi be bisiga ibintu muri fanatisme y’umupira, mbese Rayon Sport yakinnye n’indi bakayifana. N’uyu wagirango aba yisize ibividanje (vidange) by’imodoka.

    • Aliko koko abanyarwanda bamwe bafite ukwabo bitereye!! Shyiraho se nawe agafoto kawe turebe uko usa mbere yo kwita abandi inguge. Uyu rero yatarabukira mu bihugu by’abazungu bamukorera iheza ugasanga atangiye kwitera hejuru kandi we atinyuka kwandika bene aya matakaragasi kuri bene wabo.
      Akumiro ni amavunja koko…

  • mwaramutse neza

  • Umulisa jyugira indangagaciro nk’umunyarwanda! Ese wowe wariremye? urumva uri igiki utinyuka kwambura ubumuntu umusaza nk’uriya w’umunyacyubahiro? Uzabyara sha!

  • iyaba mwageraga aho atanga discour mwakumva ko atari umuntu byo! ibaze aho yageze ejo le16 agatinyuka akavuga ngo mwe mumpe akaluulu (amajwi);ubundi murebe uburyo mbakubitira imbwa zitw’abanyarwanda kuburyo nuzaza ahagera azaz’abaza uko umunyarwanda yasaga! mudusabire gusa M7 agumeho twibonere amahoro!

Comments are closed.

en_USEnglish