Digiqole ad

Gasabo: ‘Youth Volunteers’ biyemeje kuzagaragaza ubutwari basigasira ibyagezweho

 Gasabo: ‘Youth Volunteers’ biyemeje kuzagaragaza ubutwari basigasira ibyagezweho

Urubyiruko rwiyemeje kurangwa n’ubutwari bwaranze abandi Banyarwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 01, Gashyantare, 2016 urubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gasabo ruganira ku mateka yaranze u Rwanda kandi rwungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo rukomeze gusigasira ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 22 ishize binyuze mu butwari bw’abanyarwanda.

Abari mu kiganiro biyemeje kuzabungabunga ibyagezweho bityo bakagera ikirenge mu cy’intwari zababanjirije.

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bari mu itsinda bise ‘Youth Volunteers’ ngo gukora cyane no gusigasira ubutwari bwaranze Abanyarwanda mu rwego rwo kubaka ejo hazaza, ni byo bizabaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesibwe Robert yashimye ibitekerezo bafite n’akazi bakora, abasaba by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko ngo bihabanye n’indangagaciro z’ubutwari biyemeje guharanira.

Mwesibwe yagize ati: “Bimwe mu bibazo bibangamiye urubyiruko ni ukwishora mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge bikabaviramo kwandura SIDA kandi bikamunga ubukungu bw’igihugu, bityo rero mubireke murushaho kubirwanya.”

Uhagarariye urubyiruko rwa Youth Volunteers, witwa J Bosco Mutangana yijeje abari mu kiganiro nyunguranabitekerezo ko biyemeje kubaka igihugu mu bushobozi bwabo bwose.

Mu izina ry’itsinda yari ahagarariye yasabye ko Perezida Paul Kagame yashyirwa mu cyiciro cy’intwari ziriho bitewe n’amateka y’ubutwari yamuranze kugeza n’ubu.

Kuri we ngo kuba Perezida Kagame yaragize kandi akaba agikomeza kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho nyuma y’imyaka 22 u Rwanda rubohowe, ni ikintu cy’ingenzi kimuhesha amahirwe yo gushyirwa mu ntwari zikiriho.

Lt Col Jean Baptiste Muhirwa yasabye urubyiruko kwitandukanya na bamwe muri bo barangwa n’imico mibi, ababwira ko gukunda igihugu habamo no kunenga ibitagenda neza hagamijwe ko byakosorwa.

Umwe mu rubyiruko rwari mu biganiro yasabye abari bahagarariye inzego z’umutekano kwiga uburyo umutekano warushaho kunozwa mu duce twa Calirfonia, Matimba, Migina tugize Umujyi wa Kigali bityo umurwa mukuru ukarushaho kurangwamo umutekano n’isuku bisesuye.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish