Digiqole ad

Umweenda wa ‘mutuel de sante’ Leta ifitiye ibitaro uzishyurwa bitarenze amezi abiri

 Umweenda wa ‘mutuel de sante’ Leta ifitiye ibitaro uzishyurwa bitarenze amezi abiri

Mu muhango wo kugeza umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2015/16, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yizeje abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe, Leta izaba yamaze kwishyura ibirarane by’umwenda wa mituelle de santé ifitiye ibitaro hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb Claver Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete

Abadepite babajije Minisitiri Gatete imiterere y’iki kibazo n’aho kigeze gikemuka mu buryo bwa burundu, dore ko yerekana ingengo y’imari ivuguruye harimo amafaranga yagenewe imishinga yagiye yimurwa harimo n’aya serivisi za mituelle de santé.

Ku wa kane tariki 28 Mutarama 2016, Minisitiri Gatete yavuze ko mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16 hitawe ku busabe bw’ibigo bya Leta bwo kwimura amafaranga kuri gahunda zimwe na zimwe bishingiye ku buryo ishyirwamubikorwa ryari rihagaze mu mezi atandatu abanza.

Mu mafaranga yimuwe ngo hari ay’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) agera kuri miliyari 13,6 yavanywe mu turere twose hamwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Himuwe kandi amafaranga yari agenewe umushinga wa POSITIVO yavanywe muri MINEDUC, MYICT na RDB ashyirwa muri REB kugira ngo hishyurwe inyemazabuguzi zijyanye na mudasobwa zari zimaze gutangwa n’uyu mushinga.

Abajijwe imitere y’ikibazo cy’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza atishyurwa ibitaro n’ibigo nderabuzima bikadindiza itangwa rya serivisi, yasubije ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe ayo mafaranga azaba yishyuwe ibitaro.

Yagize ati “Amafaranga ya Mutuelle de santé habayemo ikibazo cyo kuyanyereza, murazi ko hari abafunzwe, agera kuri miliyari yarishyuwe, ukwezi kwa gatatu asigaye yose agomba kuzaba yishyuwe ibitaro.”

Minisitiri Gatete yasonanuye ko umwenda wose w’amafaranga ya Mutuelle de santé Leta ifitiye ibitaro, usaga miliyari 16,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu nama aheruka kugirana n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko itangwa ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 80% mu gihe umuhigo ari ukugeza ku 100%.

Iki kibazo cy’ibirara by’umwenda w’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Leta ifitiye ibitaro kuri serivise zatanzwe, cyanavuzwe mu nama y’Umushykirano hasabwa ko gikemuka kikava mu nzira.

U Rwanda muri Africa no ku Isi rushimirwa ko rwakoze ikintu kitigeze kibaho ahandi, aho nibura buri muturage ashobora kwivuza binyuze mu bwisungane mu kwivuza.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo niyo mpamvu bashyize za bondi hanze.

Comments are closed.

en_USEnglish