Digiqole ad

Senderi yatukanye n’umufana karahava

 Senderi yatukanye n’umufana karahava

Senderi ni umwe mu bahanzi batajya bitwara nk’abandi bakomeye

Senderi international Hit ukunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, ubu noneho yatukanye n’umufana we ku karubanda karahava.

Senderi ni umwe mu bahanzi batajya bitwara nk'abandi bakomeye
Senderi ni umwe mu bahanzi batajya bitwara nk’abandi bakomeye

Byavuye ku ifoto yari ashyize ku rubuga rwe rwa Instagram iriho intare y’ingabo n’ingore zimanya.

Kuri iyo foto yanditse amagambo agira ati “Intare ni intare”. Akimara gushyiraho iyo foto, nti byashimishije umwe mu bafana be bamukurikirana kuri urwo rubuga.

Kuko yahise yandika amagambo yuzuye ibitutsi agira ati “Uri igicucu nta muntu muzima wakora ibintu nkibyo”.

Senderi nawe udakunze kuripfana, ntiyashoboye kuba yakwihanganira icyo gitutsi. Ahubwo nawe yunzemo aramusubiza.

Yagize ati “Igicucu ni wowe. Ninjye wabiremye se? gateterwe”. Ibi bitutsi bya Senderi n’umufana byatumye benshi bibaza niba koko byari bikwiye ko uyu muhanzi ahanganira ku rubuga afiteho abantu benshi bamukurikirana.

Iyi niyo foto yateje umwiryane
Iyi niyo foto yateje umwiryane

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • uko ari babiri ntabwo bazi kwandika ururimi rwabo gakondo ndumiwe !!!!!!!! abantu nk` abo rero badafite ubwo bumenyi bw` ibanze nta gitangaza ko batukana .

  • Hahahhhhhhhhh sha senderi yahohotewe wa mugani niwe wabiremye ? Hhhhhh ikigaragara cyo Senderi ntazi gutukana ati gateterwe nubu ndacyaseka
    Hhhhhhhh Senderi we bajye bakureka rwose ndakwikundira harya ubu ngo wiswe na Leopards hit?

  • Ntimugakabye inkuru ngo abantu bumve ko byacitse!!!!!!batukanye karahava!!!cg mushyiraho title kugira ngo abantu basome inkuru mwanditse!!!!looooooo

  • Ntabwo batukanye ngo kahave ! cyakora bateranye amagambo. Nari nzi ko habayeho ukwisukiranye kw’ibigambo bibi bitukana !

  • abanyarwanda murasekeje wasanga uwo wamutukaga atari nisugi abagabo benshi baramuhengereje akaba yigize umumalaika
    Nonese nikihe cyaha Senderi yakoze?
    Diane abikora nta camera zihari niyo mpamvu

  • Bose bazabasubize mu mashuli abanza bajye kwiga kwandika ikinyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish