Month: <span>January 2016</span>

i La Haye: Laurent Gbagbo yahakanye ibyo baregwa byose

Kuri uyu wa kane ubwo bari bamaze gusomerwa ibyo baregwa, Laurent Gbagbo wahoze ari umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire na Charles Blé Goudé wahoze ayobora urubyiruko rwo mu mutwe wa Les ‘Jeunes Patriotes’ bahakanye ibyaha barezwe n’ubushinjacyaha byose, bavuga ko barengana. Ibirego baregwaga harimo urupfu rw’abantu ibihumbi bitatu bishwe bajugunywe mu myobo n’ibindi bikorwa by’ubugizi […]Irambuye

Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorerwe y’ibyaha bushinja Munyagishari

*Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari ubwe yishe Abatutsi, *Munyagishari kandi ngo yashinze umutwe witwaga “Intarumikwa” wicaga, ugafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse ugasahura, *Munyagishari ngo yayoboye ibirero byahitanye benshi, ndetse akagenzura za bariyeri. Kuri uyu wa kane, mu rukiko rukuru, ubushinjacyaha bukuru bwasobanuye ibyaha bushinja Bernard Munyagishari ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu […]Irambuye

U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano ka African

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa kane i Addis Ababa ku kicaro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ahateraniye inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda. U Rwanda rwatorewe kujya mu bihugu 15 biba bigize akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Africa yunze ubumwe, kuri manda […]Irambuye

Perezida Kagame arakiira Amavubi mbere y’umukino wa Congo

Kuri gahunda ihari kuri uyu wa kane ku gicamunsi, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bwakire ikipe y’igihugu Amavubi muri Village Urugwiro. Iyi kipe ifite umukino ukomeye kuwa gatandatu na Congo Kinshasa muri 1/4 cya CHAN. Perezida Kagame muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu ku bakina imbere mu gihugu yagaragaje cyane ko ashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi. […]Irambuye

Young Grace nta kibarizwa muri Incredible Records

Abayizera Grace uzwi nk’umuraperikazi ukomeye mu Rwanda, kuri ubu nta kibarizwa muri Incredible Records bari bafitanye amasezerano y’imikoranire. Imwe mu mpamvu itangazwa n’uruhande rwa Young Grace ndetse n’ubuyobozi bw’iyo nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ni uko ari ubwumvikane bwabaye kuri izo mpande nta yindi mpamvu runaka. Mu kiganiro na Radio 10, Young Grace yatangaje ko […]Irambuye

Abanyarwanda bamenye gukoresha inzitiramubu Malaria yagabanuka

*Bamwe banga kuryama mu nzitiramubu bavuga ko ibabangamira, *Hari abatayikozwa kuko ngo ituma umuntu arara atutubikana (ashyuha cyane akabira ibyuya), *Hari abatazi kuyikoresha kandi bayifite, bakabuga ko “badwara Malaria kandi bafite inzitiramubu”, *Inzitiramubu irizewe kuruta ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu kwirinda kurumwa n’imibu itera Malaria. Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwiyongere bukabije bw’indwara ya […]Irambuye

Rayon Sports yatangiye imyitozo abakinnyi bataha iwabo

Ikipe ya Rayon Sports y’umupira w’amaguru yatangiye imyitozo, iya mbere ikaba yayikoreye kuri “Cercle Sportif de Kigali” mu Rugunga, mu Mujyi wa Kigali abakinnyi bakaba ariko batashye iwabo. Ku munsi wa mbere, abakinnyi 18 nibo babashije kwitabira imyitozo bayobowe n’umutoza mukuru Ivan Minnaert. Umunyamabanga mukuru wa Rayons Sports FC Gakwaya Olivier yatubwiye ko mu bakinnyi batitabiriye […]Irambuye

Sudani zombi zafunguye imipaka izihuza, yari yarafunzwe muri 2011

Kuri uyu wa Gatatu, umukuru w’igihugu cya Sudani, Omar al-Bashir yategetse ko umupaka w’igihugu cye na Sudani y’epfo ufungurwa. Ibi bibaye ku nshuro ya mbere kuva Sudani y’Epfo yakwiyomora kuri Sudani muri 2011. Intambara hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo yamaze imyaka 22 itewe n’uko abaturage bagizwe n’Abirabura, ubu biganje muri Sudani y’epfo bavugaga ko […]Irambuye

Dr Kaberuka yagizwe umuyobozi w’ikigega cy’Amahoro cya African Union

Dr Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe yagize Dr. Donald Kaberuka nk’uhagarariye ikigega cy’amahoro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe. Ni umwanzuro wafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ariko ushimangirwa muri iki cyumweru. Uyu mwanya ngo yawuhawe nk’umwe mu bantu b’abahanga mu bukungu ku isi. Mu nama yabaye muri Nzeri 2015 i New […]Irambuye

en_USEnglish