Abanyarwanda twese tubari inyuma…mutwaye ishema ry’igihugu cyanyu – Kagame
Nk’uko byari biteganyijwe kuri iki gicamunsi Perezida Kagame yakiriye ikipe y’igihugu Amavubi muri Village Urugwiro ku Kakiru, mu byo yababwiye muri iki gihe bitegura umukino na Congo Kinshasa harimo kubibutsa ko ubu batwaye izina ry’igihugu, ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko amahirwe bayafite mu gihe bazakina bafite ikizere mu bushobozi bwabo bwo gutsinda.
Ntawe ubuze mu Amavubi, abatoza n’abaganga bayo, bari bakereye guhura n’umukuru w’igihugu ukunda umupira kandi wagaragaje kubashyigikira.
Hari umwuka w’ibyishimo n’urugwiro hagati yabo na Perezida, benshi mu bakinnyi b’Amavubi si ubwa mbere bahuye nawe, barimo abari bagize ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yagiye gusura mu myitozo ubwo biteguraga kujya mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Perezida Kagame yibukije aba basore ko uko umuntu agira ibyo ageraho ariko ibintu birushaho gukomera, bigasaba rero kurushaho kuguma ku murongo no gukomeza ikinyabupfura.
Perezida Kagame yababwiye ko ikintu cyabanyura ubwabo ari ugutanga ibyo bafite byose ngo bagere ku ntego.
Ariko ati “ Gusa mu gihe ikipe idafite ikinyabupfura impano yanyu izasimburwa n’ingaruka z’imyitwarire mibi.
Twese tubari inyuma, igihugu cyose kibari inyuma. Mutwaye ishema ry’igihugu cyanyu. Nimuhere ku kwiyumvisha ko gutsinda bishoboka, ko mushoboye kimwe n’abo muzaba muhanganye, noneho mukore cyane ngo mubigereho.”
Perezida Kagame yabwiye Amavubi ko amahirwe yo gutsinda aba mu kwizera ubushobozi bwawe. Ati “Ntimukwiye kwizera ko mwatsinda ku bw’amahirwe.”
Yababwiye ko gutsindwa bitihanganirwa iyo biturutse ku kudakoresha ubushobozi bwose ufite.
Perezida Kagame yabwiye Amavubi ko ibyo ababwira bidakwiye gutuma biyizera ngo bakabye, ahubwo ko bakwiye no kugira imbara zo kwihambira ku kugera ku ntego.
Ati “Nimujyane ukwiyemeza gutsinda ariko uko kwiyemeza guherekezwe no kubishyira mu bikorwa. Mwumve ko mufite ubushobozi bwo gutwara iki gikombe ariko ntimwitware nk’abamaze kucyegukana. Nimubikorere kandi mukore nk’ikipe.”
Umukino wa Congo n’u Rwanda wa 1/4 cya CHAN2016 uzaba kuwa gatandatu tariki 30 Mutarama saa cyenda z’amanywa kuri stade Amahoro i Remera.
Izi ni imbaraga zindi ahaye abakinnyi – Umutoza
Umutoza Johnny Mackinstry yabwiye itangazamakuru ko kwakirwa na Perezida Kagame akabaha inama n’impanuro bikomeye ari izindi mbaraga zikomeye abakinnyi babonye mbere y’uyu mukino ukomeye.
Mackinstry yagize ati “Ni iby’agaciro guhura na nyakubahwa. Yaduhaye inama zikomeye haba kuri njye, kuri ‘staff’, no kubakinnyi muri rusange. Ibi bigiye kudufasha gukomeza gutegura umukino wa DR Congo.
Ni umukino tuzi neza ko urimo hangana rikomeye. Kandi dufite ikizere. Tumushimiye cyane umwanya yaduhaye, kandi tuzakora ibishoboka byose dutange ibyishimo ku banyaRwanda”.
Uyu mutoza yanagize ubutumwa agenera abanyarwanda kuri uyu mukino w’ishiraniro uzaba kuri uyu wa gatandatu.
Johnny yagize ati: “Ndamenyesha abafana ko tuzaba twambaye umuhondo. Turifuza ko twazereka DR Congo ko turi mu rugo. Ntibizabe nk’umukino wa gicuti twakiniye i Rubavu. Turifuza kuzabona stade yose yambaye umuhondo yaje gushyigikira aba basore.”
Photos/Roben Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
23 Comments
Twese turabashigikiye rwose,insinzi 100%,kuko amateka yarahindutse mubintu byose,ntihavugwa ubunini bw’igihugu havugwa ibikorwa no gukina birimo.
Courage!!!!!!!!!!!!!!!!!
nari narayobewe impamvu bakuyeho za njwiri. urabona ukuntu bakeye di! basore courage kabisa icyi nicyo gihe isi ikamenya abasore babanyarwanda nkuko ba yaya toure bazwi
H.E uruwambere kweri. nabatakwemera bazageraho bakwemere( just matter of time). sindi umukinnyi wumupira wamaguru ariko ndi umunyarwanda. bakinnyi bacu namwe uwiteka abasange kandi abongerere ubutsinzi nubutwari mumarushanwa murimo. Tubarinyuma
barakeye umuntu ashobora kuba mwiza cyane adashyizeho ibisatsi bitari serieux
Woooowwww!!! it’s amazing. rwose Emotion nge ziranyishe
Gusa ntacyo narenzaho,
aba nya Rwanda twese icyi ni icyizere gikomeye ku ikipe Amavubi ndetse no kuritwe abafana
H.E Paul Kagame,Imana izamujyane azi ibintu pe!!!
Basore mukore cyane turabashyigikiye
Coup de chapeau a son exellence Kagame
Rwose ukunda umupira, ukunda Amavubi ukunda u Rwanda…
Ariko Kabarebe nawe walayi Amavubi na football arabikunda cyane, ubu ntiyakabaye ari Pentagone?
Ariko dore aba yaje ngo nawe atere morale abana!
Sha Congo ndareba tuyifite neza
Woooow ibi ndabikunze peeee aba basore barasa neza rwose kd courage nubwo bikomeye ark birashoboka Uwiteka abajye imbere.I luv u my President impanuro wabahaye niz’agaciro
sha iyi renfort babahaye nimunatsindwa muzatsindwe mwagerageje kwihagararaho ark ntaburangare dushaka
Hehhehehe….. Murebe Amafoto Neza Afite Ibisobanuro
Ese no mubuzima busanzwe amavubi yose yambara imyenda isa?
iyi kipe nitsindwa bose bazabafunge bahereye kuri Dogoli nuriya muzungu ntazabacike.
Ariko uriya mwana witwa Iranzi ndamwemera cyanee! umupira arawuzi pe! njye sinzi impamvu adakina i burayi. apfuye ubusa nka Haruna.
Ukuntu Muzehe yabakiriye birashimishije ariko nibatsindwa DRC bazabakirire 1930 ( anyone but DRC)!……
Iyi Photo yari nziza cyane ariko yishwe na Minister Julienne. Uriya mudamu rwose na SWAG namba, bagiye kubihuhura bamugira ministre wa Sport.. hahahahah.. Habineza wacu we! igendere!!
Bazafungwe nibatsindwa.
Mwese abanyabwoba, mwabugumanye mu mitima yanyu mukareka gutera abana ubwoba!Tubahe icyizere, kuko nabo bazi icyo bagomba gukora! Bana bacu, Igihugu cyose kibari inyuma, mwigirire icyizere, kandi gutsinda ni ubushake! Icyo umuntu ashaka akigeraho! Amaguru ni abiri kuri abiri, turushe DRC morale, tubatsinde, turi iwacu! Rwanda oyeeeeeee!
Basore ibyo Nyakubahwa President yababwiye ni ukuri cyane ntago muragera aho mugomba kugera icyo ni kimwe ikindi abo mukina nabo ni abantu nka mwe si intare cyangwa ingwe oya; ni cumi n’umwe nka mwe nabo kandi bafite ubwoba amateka y’ikipe siyo realité nyakuri mu kibuga igihe cyose birahinduka iyo 1) wifitiye icyizere ku giti cyawe 2) iyo mukorera hamwe 3) iyo uzi impamvu ukina n’agaciro k’ibyo ukora 4) iyo ushyiramo ubwenge ubuhanga bukunganira 5) kureba kure kugira imibare vuba kandi mu gihe gito kwirinda amakosa no gutakaza umwanya ni ingenzi ni mikora ibyo muzatsinda courage basore bacu
Twizere ko noneho bazatwemerera kuwubona live, ababishinzwe mutuvugire niba ari no kugura LETA ITUGURIRE
Bana b’u Rwanda mwo gahorana intsinzi mwe,mbahaye umugisha wa kibyeyi imikono yose isigaye muzayitsinze kandi cyane.Dore Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (Impano twiherewe n’Imana) n’abanyarwanda mwese turabashyigikiye.Ntimuzagire igihunga,ubwoba, ntimuzacike intege….Twese tubahanze amaso.Imana izabibafashemo.Courage basore…Ni jyewe Inzobere ubahaye umugisha.
Ariko Mana!Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rwose uri intwari mu zindi.Ndagukunda pe!ndumva emotions zindenze cyane.Abakinnyi bacu Imana ibane nabo
Bana b’uRwanda, nkurikije Uko uyu mukino witezwe,ndabona mushobora gukinira kuri pression ariko mwikomeze kandi mugire icyizere kuko gutsinda birashoboka, Imana nayo ibabe bugufi ibahe ingufu zo gukora cyane.
yes we Rwandans we work as a family whose parent ,Paul KAGAME is inspired with the holly spirit. we can even remove the mountain rather than scoring over RDC. cheers Rwanda, grow faster, Vive les Rwandais , vive the excellent, we loooooooooooooooove you, the role model.
ibi ntaco bivuze byababujije gutsindwa!!!ivuzivuzi gusa ryo murarizi.
Comments are closed.