Digiqole ad

U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano ka African Union

 U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano ka African Union

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa kane i Addis Ababa ku kicaro cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ahateraniye inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Aka kanama kamaze gukora inama zirenga 500 zafatiwemo imyanzuro myinshi igendanye n'amahoro n'umutekano muri Africa
Aka kanama kamaze gukora inama zirenga 500 zafatiwemo imyanzuro myinshi igendanye n’amahoro n’umutekano muri Africa

U Rwanda rwatorewe kujya mu bihugu 15 biba bigize akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Africa yunze ubumwe, kuri manda y’imyaka ibiri iri imbere (2016-2018)

Akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Africa yunze ubumwe kagiyeho mu 2003, gashinzwe gushyira mu ngiro imyanzuro y’uyu muryango, gukumira amakimbirane, kubaka amahoro ahabaye amakimbirane…

Kagira inshingano zijya gusa n’iz’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.

Abakagize batorwa n’ibihugu binyamuryango by’umuryango w’Ubumwe bwa Africa hagiye hakurikijwa; aho ibihugu biherereye, umuhate wabyo mu kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, umusanzu wabyo mu mafaranga kuri uyu muryango ndetse n’ubushake bwa Politiki mu bumwe bwa Africa.

Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15, bitanu muri byo bitorerwa manda y’imyaka itatu, ibindi 10 bigatorerwa manda y’imyaka ibiri, manda zishobora kongera gutorerwa.

Muri aka kanama nta gihugu kinyamuryango kigahoramo, nta Veto ihaba, umuyobozi wako ahinduranywa buri kwezi mu bakagize hakurikijwe inyuguti itangira izina rya buri gihugu kikarimo.

Aka kanama gakurikirana cyane porogramu y’umutwe w’ingabo za Africa zihora ziteguye gutabara aho bifashweho umwanzuro n’aka kanama.

u Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura Amahoro bwa AU
u Rwanda ruri mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura Amahoro bw’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe
Kuri uyu wa kane, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Kenya Amina Mohamed yishimana n'uw'u Rwanda Louise Mushikiwabo ku gutorwa k'u Rwanda muri aka kanama
Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya Amina Mohamed yishimana n’uw’u Rwanda Louise Mushikiwabo ku gutorwa k’u Rwanda muri aka kanama

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Rwanda oyeeeeeee!Komeza wese imihigo mu ruhando rw’amahanga.

  • Komeza imihigo Rwanda yacu
    Uhamye ibirindiro ube ikirenga
    Uri inganji ihamije intambwe
    Twese abana bawe turagukunda
    Komeza imihigo

  • Iyi nkuru ni nziza kabisa
    u Rwanda rukomeje kugirirwa ikizere kandi bisobanura ikintu kiza
    Nk’ubu u Burundi bwari muri aka kanama muri 2014 ariko ntibwari guhirahira bwongera gusaba kujyamo.
    Amahoro n’umutekano nibiganze mu Rwatubyaye no mu bihugu bituranyi

  • Kuba Rwanda rukora business yo kwohereza ingabo kurinda amahoro ntibivuze ko abategetsi b’u Rwanda bakunda amahoro. Reba aho bageze akarere k’ibiyaga binini bakazengereza.Nyamara kuva za M23 zaratsinzwe bashatse bacisha make. Museveni na Kagame bakareke kugundira ubutegetsi dore ko ba champions baba muri Afrique de l’ESt (Museveni, Kagame,Kabila,Nkurunziza,Sassou -Ngesso…)

  • Wowe Kalisa ndasaba imana igufashe ube umunyarwanda usobanuste naho urakyari imfabusa pee

  • Ntimugate umwanya kumuntu nka kalisa about nibabandi nyine buzuye umumara nubuvenderi bakakwicira umwana uti Mara nabangaba basigaye ariko undeke nyobore niho bamwe biyambuye ibyera bambara imikara bats about bones rimwe bafatanije urugamba barangara bafatanya na bakanywamaraso none byarabayobeye bazangwa kwa ngara

  • ibi ni byiza rwose akazi tugiye kugakora neza maze amahanga tuyahige

  • Ariko kuki Abyanyarwanda mukunda kwitwara nki ntarakabona? Nka member wa AU, ntago arigitangaza kugya murako kanama. Nti nkuko turata Iterambere nti twibaze ikyo nka Abanyarwanda muri rusange twungukamo.

    Mwaretse tugakyisha make, ‘humility’, ko aribwo bupfura. Ibintu byokwirarira changwa gukabya ibisangwe twari tubeherutse kugihe cha Idi Amin, Mobutu Sese Seko na vubaha kuri Gadaffi. Uko byagyenze murabizi. Mureke tugire ‘humility’ gato. Kuko kugya kurako kanama nu uberanganzira bwachu & ni gyihembye chachu. Unless there is a hiden agenda.

Comments are closed.

en_USEnglish