Digiqole ad

Rayon Sports yatangiye imyitozo abakinnyi bataha iwabo

 Rayon Sports yatangiye imyitozo abakinnyi bataha iwabo

Ivan Jacky Minaert yatangije imyitozo ya Rayon Sports (iyi foto yafashwe bari ku kibuga cy’i Nyanza).

Ikipe ya Rayon Sports y’umupira w’amaguru yatangiye imyitozo, iya mbere ikaba yayikoreye kuri “Cercle Sportif de Kigali” mu Rugunga, mu Mujyi wa Kigali abakinnyi bakaba ariko batashye iwabo.

Ivan Jacky Minaert yatangije imyitozo ya Rayon Sports (iyi foto yafashwe bari ku kibuga cy'i Nyanza).
Ivan Jacky Minaert yatangije imyitozo ya Rayon Sports (iyi foto yafashwe bari ku kibuga cy’i Nyanza).

Ku munsi wa mbere, abakinnyi 18 nibo babashije kwitabira imyitozo bayobowe n’umutoza mukuru Ivan Minnaert.

Umunyamabanga mukuru wa Rayons Sports FC Gakwaya Olivier yatubwiye ko mu bakinnyi batitabiriye imyitozo harimo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi irimo gukina CHAN 2016 nka Ndayishimiye Eric “Bakame”, Munezero Filston na Nshuti Savio.

Abandi batagaragaye kandi ni Kasirye Davis, Mugheni Fabrice na Kwizera Pierrot bagitegerejwe dore ko batari no mu Rwanda. Mu gihe Ishimwe Kevin na Imanishimwe Emmanuel bafite ibibazo by’uburwayi.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports FC yari imaze imyaka itatu iba ku ivuko mu Karere ka Nyanza ishobora kugaruka mu Mujyi wa Kigali, dore ko ngo n’amasezerano ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bufitanye n’ako Karere yarangiye kandi impande zombi zikaba zitarayongera.

UM– USEKE uganira na Gakwaya Olivier, umunyamabanga, akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports FC yatubwiye ko kugeza ubu bataramenya aho ikipe izaba bihoraho.

Gakwaya ati “Aho ikipe yabaga mu Karere ka Nyanza harimo kubakwa. Ubu tugomba gushaka ahandi dutuza ikipe. Kuko shampiyona ibura iminsi micye ngo ikomeze, twabaye dutangiye imyitozo mu gihe tukiga kuri iki kibazo. Abakinnyi barimo barakora (imyitozo) bataha.”

Abakinnyi ba Rayon Sports FC bahembwe ikirarane cy’ukwezi kumwe muri abiri bari bafitiwe.

Nyuma y’imikino 9 ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports FC ni iya kabiri n’amanota 18.

Rayon Sports ntabwo izongera gukorera ku kibuga cya Nyanza.
Rayon Sports ntabwo izongera gukorera ku kibuga cya Nyanza.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Niba abayobozi ba Rayon basoma ibi bintu batubwire impamvu bapanga ibintu bitajya bijya mu buryo na rimwe. Yego ndabyumva muba mwashatse umutoza ushoboye kandi kenshi akanazamura abakinnyi bamwe muba mufite akababyazamo abakinnyi bakomeye. Ariko icyo nibaza bizaherezahe gukora umukinnyi mwiza bikarangira igikona kimwijyaniye atanagukiniye imyaka nibura 5 cg se 4 cg se mukamugurisha hanze namwe mumubonyemo amafaranga? Ikindi muzakemura ryari ikibazo cyo kudahembera igihe kigiye no gutuma abakinnyi bamwe mwashoboraga no kuba mwazana mu ikipe banga kuza? Icyo kandi kiranareba n’abo batoza b’abazungu kuko mu by’ukuri baba bahembwa menshi. Rwose abayobozi ba Rayon muzatubwire kuri ibi bintu.

  • Rwose ibyo nibyo birambiranye kabisa ubuyobozi bushya ntacyo buri kutumarira.

  • Utabusya abwita ubumera Mr. Ikipe irahenda. Njye nakugira inama yo gutuza. Niyo i rwotamasimbi ntiwakumira umukinnyi bya bikipe binini byamushatse. Nibikunanira kandi Rayon uzayiveho wigire ku mavubi gusa.

  • REYON SPORT WAGIRA NGO NT’ABANTU BAYITEKEREREZA NIBA ATARI KUYIGUSHA MUBIBAZO KUBUSHAKE.
    IYI KIPE NI IKIPE YIBIBAZO GUSA GUSA TU UTAMENYA N’IGIHE BIZARANGIRIRA.
    KWIPASA MUREMURE UZANA ABATOZA BAKOMEYE UDASHOBORA NO GUHEMBA,KUGURA ABAKINNYI NGO BITWA NGO BARAKOMEYE (B’ABANYAMAHANGA), KUTISHYIRIRA ABAKINNYI KUGIHE ARI NABYO BIBACA INTEGE NDETSE NABAMWE BAKAYIVAMO,ESE IKIPE IZAKINIRWA N’ABAKORERA BUSHAKE?MUNSUBIZE BAYOBOZI BA RAYON.

    NKURIKIJE UKO MBIBONA, RAYON IZAHORA MUBIBAZO BYIGIHE KIREKIRE KUKO MBONA NTABUSHAKE BWO KUBIKEMURA ABAYOBOZI BIFITEMO.
    ARIKO BIRABABAJE CYANEEE, KUKO NTA RAYON SPORT NTA MUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish