Digiqole ad

Young Grace nta kibarizwa muri Incredible Records

 Young Grace nta kibarizwa muri Incredible Records

Young Grace wamaze gutandukana na Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard

Abayizera Grace uzwi nk’umuraperikazi ukomeye mu Rwanda, kuri ubu nta kibarizwa muri Incredible Records bari bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Young Grace wamaze gutandukana na Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard
Young Grace wamaze gutandukana na Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard

Imwe mu mpamvu itangazwa n’uruhande rwa Young Grace ndetse n’ubuyobozi bw’iyo nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ni uko ari ubwumvikane bwabaye kuri izo mpande nta yindi mpamvu runaka.

Mu kiganiro na Radio 10, Young Grace yatangaje ko yasezeye muri Incredible kubera ko hari indi studio agiye kujya akoreramo itazajya imusaba ikintu icyo aricyo cyose.

Yagize ati “Ntabwo nkibarizwa muri Incredible. Kuko namaze kubona indi studio nzajya nkoreramo yanjye ndetse ikorerwamo na musaza wanjye.

Ibi rero bizamfasha gukora muzika yanjye neza kuko nzajya nkorerwa nitaweho cyane aho kuba wenda hari abandi nabaga nzi ko bitaweho nabo muri label”.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagarutsweho cyane n’itangazamakuru mu mwaka wa 2015. Gusa ntiyigeze acika integer ahubwo akomeza avuga ko imbaraga afite ari nyinshi yiteguye gukora cyane.

Bagenzi Bernard umuyobozi wa Incredible Records, avuga ko nta kibazo bari bafitanye na Young Grace. Ahubwo ko ibyabaye ari ubwumvikane ku mpande zombi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish