Digiqole ad

Perezida Kagame arakiira Amavubi mbere y’umukino wa Congo

 Perezida Kagame arakiira Amavubi mbere y’umukino wa Congo

Perezida Kagame aramutsa Amavubi ahereye kuri Kapiteni wabo Tuyisenge

Kuri gahunda ihari kuri uyu wa kane ku gicamunsi, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bwakire ikipe y’igihugu Amavubi muri Village Urugwiro. Iyi kipe ifite umukino ukomeye kuwa gatandatu na Congo Kinshasa muri 1/4 cya CHAN.

Perezida Kagame aramutsa Amavubi ahereye kuri Kapiteni wabo
Perezida Kagame aramutsa Amavubi ahereye kuri Kapiteni wabo Tuyisenge ubwo CHAN yatangiraga

Perezida Kagame muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu ku bakina imbere mu gihugu yagaragaje cyane ko ashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi.

Yitabiriye imikino ibiri muri itatu Amavubi amaze gukina.

Yagaragaje kandi ko yitaye kandi akurikira cyane iyi kipe mubyo yatangazaga kuri Twitter nyuma ya buri mukino.

Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru ariko ukina umukino wa Tennis.

Guhura n’Amavubi mbere y’uyu mukino ukomeye bifite ikintu kinini bivuze ku kongerera imbaraga iyi kipe izaba ikina n’igihugu gituranyi kandi gikeba cyane mu mupira w’amaguru.

Congo mu mikino ya CHAN yatsinze Angola (1 – 0) itsinda Ethiopia (3 – 0) itsindwa na Cameroun (3 -1).

U Rwanda rwo rwatsinze Cote d’Ivoire (1 – 0) rutsinda Gabon 2 -1 ariko rutsindwa na Maroc 4 kuri kimwe.

Si ubwa mbere Perezida Kagame yakiriye Amavubi cyangwa ayasuye mbere y’umukino ukomeye. Mu 2011 mbere y’uko Amavubi ajya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, yasuye Amavubi ayifuriza kwitwara neza.

Kuwa gatandatu ni ubwa kabiri Amavubi makuru azaba akinnye na Congo Kinshasa umukino ukomeye w’irushanwa nyuma ya 2004 muri CAN. Iki gihe Amavubi yatsinze Congo kimwe ku busa.

Mu 2011 Perezida Kagame nabwo yasuye Amavubi U17 mbere y'uko ajya muri Mexique mu gikombe cy'isi
Mu 2011 Perezida Kagame nabwo yasuye Amavubi U17 mbere y’uko ajya muri Mexique mu gikombe cy’isi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Amavubi nanjye ndayashyigikiye nyifurije gutsinda Congo kandi nyifurije gutwara iyi CHAN2016 IKIPE yacu ndayikunda namwe mumfashe tuyigikire!!!!!

  • Bakinnyi mudutsindire Kongo maze ibindi bizakomeze nyuma, jye mfite icyizere ko tuzayitsinda kuko tuyitsinze kenshi itarakoramo

  • Asanti sana mzee kijana kwa kuipenda soccer kwa kweli!
    Hii mkutano itaipa nguvu vijana wetu ya kupambana na wana Congo.

    Asanti kwa kweli mzee Paul

  • Congo tuzayitsinda nta mananiza tu!

  • Ni ukwihangana kuko ari ko kuri: Amavubi yakoze ibyo yagombaga gukora. Kuri uyu wa gatandatu rero arasoza urugendo rwayo atsinzwe na DRC. Twakwifuje intsinzi ariko uburiye mu kwe ntako aba atagize…

  • Kwirarira si bibi cyane, l’espoir fait vivre, Minisitiri w’urubyiruko yavuze ko Rwanda izagera kure hashoboka. Kure hashoboka ni kuri uyu wa gatandatu. DRC ibuze byinshi mu miyoborere ya Rubanda ariko iyo bigeze mu mikino ntuzabashake ndetse no mu muziki barakataje. Buri muntu agira icyo amenya, yiba umupira w’amaguru wari intambara nk’izindi nzi ababa abambere!

  • Mines or churn,dog =kalisa

Comments are closed.

en_USEnglish