Digiqole ad

i La Haye: Laurent Gbagbo yahakanye ibyo baregwa byose

 i La Haye: Laurent Gbagbo yahakanye ibyo baregwa byose

Gbagbo wahoze ayobora Cote d’Ivoire aragezwa imbere y’ubutabera bwa CPI

Kuri uyu wa kane ubwo bari bamaze gusomerwa ibyo baregwa, Laurent Gbagbo wahoze ari umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire na Charles Blé Goudé wahoze ayobora urubyiruko rwo mu mutwe wa Les ‘Jeunes Patriotes’ bahakanye ibyaha barezwe n’ubushinjacyaha byose, bavuga ko barengana.

Gbagbo wahoze ayobora Cote d'Ivoire aragezwa imbere y'ubutabera bwa CPI
Gbagbo wahoze ayobora Cote d’Ivoire yagejejwe imbere y’ubutabera bwa CPI

Ibirego baregwaga harimo urupfu rw’abantu ibihumbi bitatu bishwe bajugunywe mu myobo n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2010 yatsinzwe na Alassane Ouattara.

Ubwo baburanishwaga, abashyigikiye Gbagbo benshi bari hanze bakurikirana uko urubanza rugenda bakoresheje za televiziyo nini.

Laurent Gbagbo niwe munyAfrica wayoboye igihugu wagejejwe imbere ya ruriya rukiko.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya Charles Taylor we ntiyayoboye igihugu muri Africa kandi yakatiwe naruriya Rukiko igihano cya imyaka 50. Akaba afungiye muri Ubwami bw’Abongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish